00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda n’Abayapani bahuriye mu biganiro bishimangira akamaro ko kubaka umuco w’amahoro

Yanditswe na Evence Ngirabatware
Kuya 21 August 2023 saa 10:24
Yasuwe :

Abanyarwanda n’Abayapani bahuriye mu gitaramo kigamije kwigisha guharanira amahoro by’umwihariko mu bihugu byombi byagizweho ingaruka no guhungabana kwayo mu mateka byanyuzemo.

Ni igitaramo cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali mu cyumweru cyashize, cyateguwe hazirikanwa ababuriye ubuzima mu isenyuka ry’imijyi wa Nagasaki na Hiroshima muri Kanama 1945 ubwo mu Buyapani haterwagamo ibisasu kirimbuzi.

Ibyo bisasu byishe umubare munini w’abaturage ndetse ingaruka zabyo zikomeje kugera ku batuye muri iki gihugu.

Aya mateka ngo ajya kugirana isano n’ayo u Rwanda rwanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi yasize abarenga miliyoni bishwe n’umubare munini w’impfubyi n’abapfakazi.

Abitabiriye iki gitaramo bavuze ko ibihugu byombi byiyemeje gufata iya mbere mu kwigisha agaciro ko guharanira amahoro no kurwanya uwo ari we wese watekereza guhungabanya umutekano wa mugenzi we.

Kwizerimana Maurice warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko ko amahoro ari umuntu ajya kubuza undi amahoro ari uko na we ntayo yifitemo.

Ati “Kugira amahoro bituruka mu mutima w’umuntu kuko umuntu ujya kubuza amahoro mugenzi we n’ uko na we muri we ntayo aba afite; duharanire kugira amahoro turwanye ibyatuma tuyabura cyangwa dutakaza ubuzima bwacu kubera kutagira amahoro"

Towari Marie Louise uhagarariye umuryango ufite inkomoko mu Buyapani, NPO Think About Education in Rwanda’, yavuze ko bashyize imbaraga mu burezi ndetse harimo no kwigisha amahoro hagati y’u Rwanda n’u Buyapani kuko ibihugu byombi byanyuze mu mateka akomeye.

Ati "Ku itariki 15 Kanama ufatwa nk’umunsi w’ihagarikwa ry’intambara ya Kabiri y’Isi, Abayapani dufatanya kuzirikana uyu munsi kuko wagize ingaruka zo kubura abaturage babo cyane mu mijyi ya Nagasaki na Hiroshima, nk’uko dusanzwe dufatanya mu gushyigikira uburezi, dufatanya no kwigisha amahoro mu bantu."

Yongera ati “Uyu munsi twawizihirije hano rwibutso rwa Gisozi kuko naho hari amateka y’imyaka 29 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, ni amateka ashariye duhuriyeyo mu bihe bitandukanye, ariko tugomba gufatanya kubihagarika tugaharanira kwigisha amahoro bitazasubira ukundi".

Ambasaderi Miyashita wahoze ahagarariye u Buyapani mu Rwanda, yavuze ko yakunze uruhare igihugu cy’u Rwanda kigira mu kubaka amahoro no kugarura ubumwe hagati y’abaturage.

Ni ibiganiro byabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Ibi biganiro byahuje Abayapani n'Abanyarwanda hagamijwe gushimangira akamaro ko kubaka umuco w'amahoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages