00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyerondo bagize uruhare mu ifatwa ry’abasirikare babiri ba RDC bashimiwe

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 3 February 2024 saa 09:51
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwahaye ishimwe abanyerondo babiri bagize uruhare mu ifatwa ry’abasirikare babiri ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo binjiye ku butaka bw’u Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko tariki ya 16 Mutarama 2024.

Abasirikare bafashwe ni Sgt Asman Mupenda Termite w’imyaka 20 y’amavuko na Cpl Anyasaka Nkoi Lucien w’imyaka 28. Bafashwe n’Ingabo z’u Rwanda saa Saba z’ijoro ry’uwo munsi.

Igisirikare cy’u Rwanda cyahamije uruhare rw’abanyerondo mu ifatwa ry’aba basirikare, kigira kiti “Abasirikare bombi, Sgt Asman Mupenda Termite na Cpl Anyasaka Nkoi batawe muri yombi na RDF, babifashijwemo n’Irondo.”

Ubwo hizihizwaga umunsi w’Intwari tariki ya 1 Gashyantare 2024, aba banyerondo; Rtd Sgt Gasake Mutsinzi wari ku burinzi na Uwamariya Patricie watanze amakuru ubwo aba basirikare binjiraga mu Rwanda, bahawe icyemezo (certificat) cy’iki gikorwa cy’indashyikirwa.

Gasake mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, yatangaje ko mbere y’uko aba basirikare bafatwa, yabanje kurwana na bo, agerageza kubambura imbunda kugira ngo batamurasa.

Yagize ati “Narabatorosheje, ndazimya, ndongera ndatorosha, baba baransatiriye ariko mbona ko bafite imbunda, bati ‘Wowe urimo uradutorosha kubera iki?’ Mugenzi we wari wambaye sivili yahise aza, aramfata, nanjye nta mahitamo yandi nagombaga gukora, ni ugufata imbunda yabo. Nafashe imbunda, turayirwanira kugeza aho bandushije imbaraga, ariko babona ko batakindashe.”

Gasake yatangaje ko iri shimwe yahawe rizatuma ashyira imbaraga mu kazi ke kurushaho kandi ko na bagenzi be bazamwigiraho, bakore cyane kugira ngo na bo ubutaha bazashimirwe mu ruhame.

Ati “Biransaba gukora cyane, cyane ko na bagenzi banjye buriya iyo wakoze, ukabona igihembo nk’iki, bibafasha na bo kuba bakoresha imbaraga nyinshi kugira ngo na bo babone ishimwe. Gushimirwa mu ruhame nk’uru nguru, n’iyo utabona igihembo ariko ugashimirwa gusa, burya biba bishimishije, n’undi muntu wese bituma akora cyane.”

Uwamariya na we yagaragaje ko yishimiye cyane ishimwe yahawe, kandi ko afite intego yo gukuba kabiri imbaraga ashyira mu kazi ke. Ati “Imigambi yabo ntiyashyitse. Biradushimishije cyane. Tugiye kongera aho twabaga dufite imbaraga nkeya, tugiye kwiminjiramo agafu, ibyo twakoraga tubikube kabiri.”

Nk’uko New Times yabyanditse, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, ashingiye ku gikorwa cy’aba banyerondo, yasabye abaturage bose kurangwa n’ibikorwa by’ubutwari.

Ati “Bariya banyerondo ni abaturage basanzwe ariko bashoboye kugaragaza umwanzi yinjiye mu gihugu, batanga amakuru ariko na bo baranamurwanya kugeza igihe afatiwe. Ibikorwa by’ubutwari umuntu uwo ari we wese yabikora, tutarebye ngo ni umusirikare cyangwa umusivili.”

Mbere y’uko aba basirikare bafatwa, hari amakuru avuga ko babanje kwambura abaturage batuye mu kagari ka Buhaza, mu murenge wa Rubavu. Harimo uwambuwe amafaranga y’u Rwanda 9000 na telefone igendanwa.

Gasake yatangaje ko yabanje kurwana n'abasirikare ba RDC mbere y'uko bafatwa
Uwamariya Patricie ubwo yahabwaga iri shimwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages