Abanyeshuri batatu batatu baturutse mu bigo 22 b’amashuri yisumbuye, n’abandi baturutse mu bigo by’amashuri makuru na za Kaminuza 8 zo mu Rwanda bari mu mwiherero w’iminsi itanu w’amarushanwa y’ibiganiro mpaka ari gusorezwa hano i Kigali.
Aba banyeshuri 90 batangiye uyu mwiherero kuva kuwa Kane bakazawusoza kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Nzeri muri Serena Hotel, aho hazatangazwa umunyeshuri wabaye uwa mbere mu biganiro mpaka.
Bari guhugurwa ku bumenyi rusange, gahunda na politiki za Leta n’uburyo bwiza bwo gukora ibiganiro mpaka.
Elizabeth Kibabu, umwe mu bakozi ba RDB watanze amahugurwa yabwiye IGIHE ko aba banyeshuri bari guhabwa ubumenyi butuma imyumvire yabo yaguka bakaba intyoza ku rwego mpuzamahanga.
Yagize ati “Turabahugura ku bumenyi bw’ibiri kuba mu gihugu nka IDPRS II, icyerekezo 20-20 n’ibindi. Turabasobanurira ko gutsinda bishoboka kandi ku ruhando mpuzamahanga”.
Ibi bishimangirwa na Ishimwe Dieudonne uzwi cyane ku izina rya Mr Prince Kid, umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up Ltd, itegura aya marushanwa, uvuga ko uretse kongerera ubumenyi abanyeshuri hari n’uburyo ibyagiweho impaka muri ibi biganiro bifasha inzego zitandukanye za Leta.
Yagize ati “Umwaka ushize twajyaga impaka dutanga ibitekerezo ku kamaro k’amashuri y’imyuga none ubu politiki nshya ya Leta yahise ishimangira bimwe mu bitekerezo twatanze”.
Yongeraho ati “Bigaragara ko abanyeshuri bari bakeneye ibiganiro mpaka kandi batweretse ko babikunze, ahubwo icyaburaga ni uwo muco wo gukunda kujya impaka zubaka”.
Kanny Irebe Rudahunga, w’imyaka 13, wiga muri Green Hills Academy i Kigali yabwiye IGIHE ati “Aya mahugurwa yaradutinyuye kandi aturemamo icyizere cyo kuvuga ibitekerezo byacu”.
Naho Karugahe Mutoni Leonia, w’imyaka 18, wiga mu mwaka wa gatandatu muri Sunrise High School i Musanze, we yagize ati “Ibi biganiro n’amasomo biri kudufasha kumenya gahunda za Leta tutari dusanzwe tuzi”.
Aya marushanwa y’ibiganiro-mpaka yiswe National Young Entrepreneur’s Debate Championship 2013. Yatewe inkunga na MYICT, WDA, BK, RDB, RGB, MINEDUC, NYC, IMBUTO Foundation, BDF, COCA-COLA n’abandi.



















TANGA IGITEKEREZO