Ihuriro ry’Abanyehsuri biga mu mashuri makuru na Kaminuza zo mu Rwanda (FAGER), ryatangiye gahunda yo gukusanya inkunga iturutse mu banyeshuri ubwabo, kugira ngo hashobore kubakwa amazu ijana azukakirwa abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Igikorwa cyo gukusanya inkunga yo kubakira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, cyaterekerejwe n’abanyeshuri biga mu mashuri makuru na Kaminuza mu Rwanda, cyatangiriye muri Kaminuza yigenga y’abalayiki b’abadivantisiti ba Kigali (INILAK), kuri uyu wa gatanu tariki ya 5 Nyakanga 2013, aho ihuriro ry’umuryango w’abanyeshuri biga muri iryo shuri (INILAK SU), bakusanyije inkunga isaga miliyoni imwe n’igice y’amafaranga y’u Rwanda.
Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa INILAK SU, Ndindabahizi Eliab, yishimira igikorwa cyakozwe n’abanyueshuri ba INILAK kigaragaza ko ibintu byose bishyizweho umutima n’umwete bishoboka. Agira ati “Iki ni igikorwa gikomeye nk’urubyiruko kugira icyo dukora nk’umuryango nyarwanda ngo tugire uruhare mu kubaka igihugu cyacu. Ni igikorwa gikomeye cyo gushimira abanyeshuri ba INILAK kuko gahunda twihaye twashoboye kuyikuba inshuro zisaga eshatu. Iri ni isomo rikomeye kuko tumenye ko twifitemo imbaraga, icyo dushaka kugora cyose twakigeraho kuko urubyiruko rwigishijwe neza rwubaka igihugu.”
Komezusenge Daniel, Umuyobozi w’Ihuriro ry’abanyeshuri biga muri za kaminuza n’amashuri makuru mu Rwanda, mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko igikorwa bagiteguye mu rwego rwo gufasha abarokotse Jenoside batishoboye, nk’urubyiruko rwiga mu mashuri makuru na za kaminuza bafata icyemezo cyo kubakira amazu ijana abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, ayo mazu akazubakwa mu gihugu hose, buri ntara ikazubakwamo amazu makumyabiri.
Komezusenge agira ati “Twari twihaye intego igira iti ‘Igiceri cy’ijana, mu minsi ijana, kubaka amazu ijana.’ Iyi ntego yatumaga nibura dushobora kubona amafaranga asaga miliyoni indwi, ariko uko bigaragara igikorwa kigeze ahashimishije kuko ubu tumaze kugeza ku mafaranga asaga miliyoni cumi nebyiri.”
Komezusenge akomeza avuga ko amazu azubakwa buri imwe izaba ifite agaciro ka miliyoni eshatu n’igice, azaturuka mu banyeshuri kandi hakazaba n’ibikorwa by’amaboko bizakorwa na bo. Atangaza ko ku ikubitiro bazahera mu murenge wa Ruhango, Akarere ka Ruhango ahazubakwa inzu 20, igikorwa kikazakomereza mu tundi turere twose tw’igihugu. Asaba abandi banyarwanda bafite ubushake n’umutima utabara, kubafasha muri icyo gikorwa cyateguwe n’abanyeshuri biga muri Kaminuza n’amashuri makuru mu Rwanda.
Bayisabe Peruth wiga mu mwaka wa Gatatu w’ikoranabuhanga n’icungamutungo muri INILAK mu kiganiro na IGIHE yadutangrije ko igikorwa bakimara kucyumva bacyakiranye ingoga akaba ariyo mpamvu bagomba gukoresha imbaraga zose kugira ngo biyubakire igihugu.
Umuyobozi wa INILAK wungirije ushinzwe amasomo, Dr Tumusabyimana Veronique, ashima igikorwa cyatekerejwe n’abanyeshuri. Agira ati “Ni twe twagombye kuba twaragitekereje mbere ariko muje ku isonga, umwana warezwe neza atekereza vuba icyagira akamaro.” Asaba urubyiruko gushyira igihugu cyabo mu biganza byabo kandi bakabyaza umusaruro ubumenyi n’imbaraga bafite.



















TANGA IGITEKEREZO