00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyeshuri bo muri Guinée bagiye gutangira koherezwa mu Rwanda kwiga Ikoranabuhanga

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 12 April 2026 saa 11:56
Yasuwe :

Minitiri w’Uburezi n’Ubushakashatsi muri Guinée, Dr. Diaka Sidibé, yagaragaje ko abanyeshuri n’abashakashatsi bo muri icyo gihugu bagiye kujya bajya kuvoma ubumenyi mu bya Siyansi n’Ikoranabuhanga mu Rwanda.

Ni ibyo yatangaje nyuma y’urugendo yagiriye mu Rwanda, ku wa Gatanu tariki ya 10 Mata 2026.

Dr. Diaka Sidibé yagaragaje ko mu rugendo rw’akazi yari arimo mu Rwanda yahuye n’Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Ass Prof Muganga Didas Kayihura n’Umuyobozi w’Ishami ry’iyi kaminuza ryigisha iby’Ikoranabuhanga, Gatare Ignace, bagirana ibiganiro.

Ni ibiganiro byibanze ku bufatanye mu burezi hashingiwe ku masezerano ibihugu byombi byagirana agamije guteza imbere imikoranire mu burezi.

Yagaragaje ko Guinée yiteguye kohereza abanyempano mu Kigo cy’Icyitegererezo muri Siyansi n’Ikoranabuhanga kiri muri Kaminuza y’u Rwanda.

Ati “Mu rugendo rwanjye rw’akazi i Kigali, nakiriwe ku wa Gatanu tariki ya 10 Mata 2026, muri Kaminuza y’u Rwanda by’umwihariko Koleji ya Siyansi n’Ikoranabuhanga, mperekejwe na Ambasaderi wa Guinée mu Rwanda, Soumaïla Savané. Uru ruzinduko ni igice cyo gushyira mu bikorwa gahunda ya Simandou Academy, igamije kubakira ubushobozi abanyeshuri bo muri Guinnée, abarimu n’abashakashatsi kubona amahugurwa y’ingenzi bijyanye n’icyerekezo cya Perezida w’igihugu Mamadi Doumbouya.”

Minisitiri Sidibé yagaragaje ko Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Kayihura Muganga Didas yerekanye ko biteguye kwakira Abanya-Guinée baba abanyeshuri, abashakashatsi, abiga mu Cyiciro cya gatatu cya kaminuza muri porogaramu zitandukanye mu gihe haba hasinywe amasezerano y’imikoranire.

Yatangaje kandi ko abanyeshuri n’abarimu bo muri Guinée biteganyijwe ko icyiciro cya mbere kizagera mu Rwanda mu ntangiriro z’umwaka utaha w’amashuri, bakaziga muri Koleji ya Siyansi n’Ikoranabuhanga mu nzego zirimo Siyansi, Ikoranabuhanga, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Isesenguramakuru, Engineering n’ibindi.

U Rwanda na Guinée bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere inzego zitandukanye zirimo ikoranabuhanga, ubuhinzi, ishoramari, serivisi, ubukerarugendo, ingufu ndetse n’ubucuruzi.

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda, Prof. Kayihura Didas Muganga aganira na Minisitiri w'Uburezi muri Guinée, Dr. Diaka Sidibé
Minisitiri w'Uburezi muri Guinée, Dr. Diaka Sidibé, yagaragaje ko abanyeshuri ba mbere bashobora kugera i Kigali mu ntangiriro z'umwaka w'amashuri
Abanyeshuri bo muri Guinée bagiye gutangira koherezwa mu Rwanda mu bijyanye n’ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages