Iri rushanwa ryari ribaye ku nshuro ya kane ryabereye i Kigali ku itariki 23 Gicurasi 2026.
Ryateguwe n’umuryango iDebate Rwanda ku bufatanye na BK Foundation iritera inkunga, rikaba rigamije gufasha urubyiruko by’umwihariko abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye kugira ubumenyi ku micungire y’imari, kuzigama no guhanga imishinga ibyara inyungu.
Kuri iyi nshuro ryitabiriwe n’ibigo by’amashuri 11 byo hirya no hino mu gihugu byatoranyijwe nyuma yo guhitamo ibyujuje ibisabwa muri byinshi byari byabisabye.
Buri kigo cyatoranyijwe abanyeshuri bacyo babanza gukora irushanwa ku rwego rw’ikigo, hanyuma hagatoranywamo abahabwa amahugurwa ku ngingo z’iri rushanwa aho bose hamwe bari 350 nyuma hatoranywamo 33 bavuyemo abatsinze.
Abahagararira ibigo bahabwa ikibazo bagakoraho imishinga yafasha kwinjiza amafaranga, ari na yo irushanwa.
Kuri iyi nshuro abanyeshuri bahawe ikibazo gishingiye ku bantu babiri barangije amashuri yisumbuye, buri umwe yinjiza 60.000 Frw ku kwezi nyamara agakoresha 80.000 Frw, hakabaho ikinyuranyo cya 20.000 Frw.
Abo banyeshuri barushanwaga guhanga imishinga ibiri ba bantu babiri bashobora gukora ikabinjiriza amafaranga kugira ngo icyo kinyuranyo kivemo ndetse banabone andi mafaranga.
IFAK ni yo yegukanye umwanya wa mbere ihabwa igihembo cy’ibihumbi 900 Frw, aho abanyeshuri bari bagize itsinda ryatsinze bagabanye amafaranga buri umwe ahabwa ibihumbi 300 Frw.
Umwanya wa kabiri wegukanywe n’abanyeshuri bo muri E.S Bumbogo bahawe igihembo cy’ibihumbi 450 Frw.
Ibindi bigo byaje hafi harimo Lycée de Rusumo yabaye iya gatatu, Rwanda Children Christian School yabaye iya kane na Rwanda Coding Academy yabaye iya gatanu.
Juru Guilliane uri mu itsinda rya IFAK ryegukanye umwanya wa mbere yavuze ko umushinga bakoze wari uwo gukora uburyo bwo kwishyura amafaranga muri ‘cantine’ zo ku ishuri bakoresheje ikarita bise ‘Smart Card Cantine’, aho ababyeyi bajya bohererezaho amafaranga bikagabanya ibibazo byo kunyuza ahandi.
Ati “Usanga ababyeyi iyo batwoherereje amafaranga yo kwifashisha ku ishuri hari abayaburira mu nzira mbere yo kutugeraho. Iyo karita bajya bayashyiraho bakoresheje telefone agahita ageraho ukishyura nka kumwe kwa ‘Tap&Go’.
Undi mushinga abo banyeshuri bakoze ni uwo gufasha abana barangije amashuri yisumbuye kubona ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo cyane cyane abize mu mashuri adakoresha ikoranabuhanga cyane nka mudasobwa, hanyuma uwahuguwe yabona akazi akishyura amafaranga make abamuhuguye.
Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa muri iDebate Rwanda, Keza Ketsia yavuze ko bishimira ko mu myaka ibiri ishize bamaze guhugura abana babarirwa mu 15.000 kandi bateganya gukomeza kwagura iri rushanwa.
Yashimye kandi uburyo bakorana na BK Foundation kuko mu myaka ibiri iri rushanwa rimaze ari yo yariteye inkunga kandi rigafasha abana batandukanye harimo abakomeje mu bijyanye n’imari ndetse abandi batangiye kuba abanyamigabane bakiri bato.
Umuyobozi ushinzwe Ubukungu muri Banki Nkuru y’u Rwanda, Dr. Kalisa Thierry yasabye abo banyeshuri gutangira kare kugira ubumenyi ku gucunga imari by’umwihariko bakubahiriza ihame mu by’ubukungu rivuga ko umuntu ufite amafaranga agomba kuyakoresha mu byiciro birimo ayo gukoresha buri munsi, ayo guteganyiriza ibitungurana n’ayo gushora cyangwa kuzigamira ahazaza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!