Ababufatiwemo abenshi ni abafite imyaka iri hagati ya 18 na 35 mu gihe ibikorwa byakozwe byiganjemo ubujura bw’amatungo, ubw’imyaka, gutobora inzu, ubukoreshejwe ikoranabuhanga, ubwa telefone, ubwo gushikuza icyo umuntu afite, ubw’insinga z’amashanyarazi n’ibindi.
Raporo ya Komisiyo yerekana ko umubare munini w’abakora ubujura wabaye 32.616 mu 2022-2023.
Perezida wa Komisiyo, Depite Tumukunde Hope Gasatura, yasobanuye ko zimwe mu mpamvu zitera ubujura harimo imibereho y’umuryango n’uburere buhabwa abana, guta amashuri ku rubyiruko no kwishora mu buzererezi no mu biyobyabwenge.
Hari kandi amakimbirane mu miryango agira ingaruka ku burere n’imibereho y’abana aho kuri ubu urubyiruko ruri mu bigo ngororamuco harimo 12.537 batarangije amashuri na 1.700 bari hasi y’imyaka 17.
Yakomeje yerekana kandi ko no kuba hari urubyiruko rutagira imirimo n’ururangiza amashuri ntirukore imirimo iciririrtse iboneka mu gace ruherereyemo harimo iy’ubuhinzi n’ubworozi biri mu bikurura izo ngeso mbi.
Yakomeje ati “ingaruka ziterwa n’ikibazo cy’ubujura harimo ihungabana ry’umutekano n’umudendezo w’abaturage bahora bacungana n’abajura, kwangiza ubukungu bw’abaturage muri rusange bisubiza inyuma iterambere ry’imiryango, kugabanya icyizere abaturage bafitiye inzego z’ubutabera n’iz’ubuyobozi no kwiyongera k’umubare w’abajyanwa mu bigo ngororamuco ukarenga ubushobozi bwabyo.”
Yerekanye ko ariko abaturage babona kujyana abajura mu bigo ngororamuco bitabaha ubutabera uko bikwiye, kuko batishyurwa ibyabo kandi abajura barekurwa bagasubira kwiba, yemeza ko mu kubikemura hakenewe ubukangurambaga no kunoza imikorere y’irondo.
Depite Wibabara Jennifer yasabye ko mu gukemura ikibazo cy’ubujura, abona hakwiye gushyirwa imbaraga mu irondo, kandi rigakazwa no ku manywa.
Ati “Hakwiye kongera kuvugururwa no guhabwa imbaraga uburyo bwo kwicungira umutekano noneho, hakajya hakorwa n’irondo rya kumanywa. Abaturage twasuye batubwiraga ko hari abaza kwiba ku manywa. Nibaza ko hakongera hagakazwa n’irondo rya ku manywa kugira ngo abaturage bagire uruhare ku mutekano w’ibyabo.”
Itegeko riteganya ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko cyaha cy’ubujura ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni 2 Frw.
Uwagihamijwe ashobora gutegekwa gukora imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!