Imyaka itanu irashize Guverinoma y’u Rwanda ishyizeho gahunda zorohereza abarimu kwiga, aho abanyeshuri batsinze neza mu cyiciro rusange bashaka kwiga uburezi mu mashuri nderabarezi (TTC), bahabwa buruse ituma bishyura 50% y’amafaranga y’ishuri, andi 50% akishyurwa na leta.
Ni gahunda yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 28 Mutarama 2020, aho kuva icyo gihe kugeza uyu munsi mu mwaka w’amashuri warangiye wa 2024/25 abana 47.845 babonye iyo buruse.
Mu kongerera agaciro umwuga w’ubwarimu, guverinoma yashyizeho gahunda yorohereza abize mu mashuri nderabarezi n’abarimu, kujya kwiga baminuza ndetse bagahabwa amahirwe angana n’ayahabwaga abize siyansi.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yashyiraga imbaraga mu masomo ya Siyansi, Ikoranabuhanga, Engineering n’Imibare (STEM), aho abanyeshuri babonaga amanota meza muri ayo masomo ari bo bahabwa amahirwe yo gukomeza muri kaminuza ku ikubitiro.
Leta yaje gusanga n’amasomo y’uburezi akwiye guhabwa agaciro, ni ko gushyiraho buruse n’amafaranga atunga umunyeshuri wize uburezi bitishyurwa.
Muri iyo gahunda harimo kandi ko umunyeshuri uzajya urangiza muri TTC, akigisha imyaka itatu mu mashuri abanza, azajya yemererwa buruse n’amafaranga amutunga, agukomeza mu Cyiciro cya Kabiri cya Kaminuza.
Ni mu gihe uzajya urangiza muri Kaminuza mu Ishami ry’Uburezi akigisha imyaka itanu mu mashuri yisumbuye, azajya yemererwa buruse yo gukomeza mu Cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu burezi.
Si ibyo gusa kuko leta yagabanyije n’ubucucike bw’abanyeshuri biga ubwarimu mu ishuri rimwe, kugira ngo babashe kwiga no guhugurwa neza ibijyanye n’uwo mwuga.
Kuva iyo gahunda yatangira abarimu 1.447 bamaze kubona iyo buruse.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Politiki y’Uburezi muri MINEDUC, Rose Baguma, yavuze ko amasomo y’ubwarimu yafatwaga nk’amasomo y’abaswa gusa, ariko kuva iyi gahunda yatangira ubu iyo myimvire yahindutse.
Ati “Kera abantu bafataga umwuga w’ubwarimu nk’umwuga ukorwa n’abantu bananiwe andi masomo, ariko ubu abana bafite amanota meza ubona ko basigaye bakunze kujya muri TTC. Kuva gahunda ya leta yo kwishyurira abana yatangira buri mwaka, tubona abana barenga ibihumbi 10.”
Guteza imbere umwuga w’ubwarimu n’ireme ry’uburezi kandi bijyana no guhugura abarimu ku myigishirize.
Imibare ya MINEDUC igaragaza ko kugeza uyu munsi abarimu bigisha mu mashuri abanza mu Rwanda ari 64.110, muri bo 68% barabihuguriwe.
Abagera kuri 78% by’abarimu 34.379 bigisha mu mashuri yisumbuye ni ababihuguriwe.
Mu mashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro (TVET) habarirwa abarimu 9.053, muri bo 26% ni bo babihuguriwe.
Ni mu gihe amashuri y’inshuke abarirwamo abarimu 9.252, muri bo 53% ni bo babihuguriwe.
Baguma yavuze ko icyo cyuho kiri mu barimu bahuguwe nacyo kizwi ndetse ko hari gushakishwa ingamba zafatwa kugira ngo kigabanuke.
Ati “Ibi biratugaragariza aho dukeneye gushyira imbaraga, nubwo hari iziba zaratangiye gushyirwamo kugira ngo bagire ubushobozi bwo kwigisha mu byiciro barimo.”
Imibare yo mu Rwanda muri rusange igaragaza ko abarimu bo mu mashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye ari 107.741, barimo abagabo 50.468 n’abagore 57.273.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!