Ibi ababyeyi babisabiye mu muhango wo gucutsa abana bagera kuri 60 iki kigo cyareraga no gusangira bifurizanya iminsi mikuru ya Noheli n’umwaka mushya wa 2016 ku bufatanye n’Akarere ka Kicukiro ndetse n’Umuryango ’Hope and Homes for Children.’
Umwe mu babyeyi barerera muri iki kigo, Jeanette Manirarora yabwiye IGIHE ko nubwo iki kigo cyabafashije gusigarana abana bakabarinda kwandagara ndetse bikabafasha kujya mu mirimo yabo nta nkomyi, banasaba ko abana babo bajya bahabwa amasomo agenewe incuke bikabafasha kujya mu mashuri abanza bafite ubumenyi bw’ibanze.
Yagize ati”Abana bacu hano bahigishirizwa ikinyabupfura natwe biradufasha kuko ntibandagara mu mihanda; tukabona umwanya wo gushaka ikibatunga nta mpungenge. Turifuza ko banadufasha bagashyiraho gahunda yo kubigisha amasomo y’incuke bakagira ubumenyi bw’ibanze bikazabagirira umumaro igihe bazaba batangiye amashuri abanza”.
Uhagarariye Hope and Homes for Children, Vedaste Uwimana avuga ko iki kigo mu myaka itatu kimaze cyageze kuri byinshi birimo gusigarana abana ku buntu bigatuma ababyeyi bashaka imibereho, kwishyurira ubwisungane mu kwivuza imiryango 417, kubumbira ababyeyi 200 mu makoperative ndetse abahoze bacuruza agataro bagahugurwa kwihangira imirimo bagashakirwa inkunga n’ibindi.
Uwimana avuga ko bagifite byinshi byo gukora birimo gushyiraho abarimu bigisha aba bana amasomo y’incuke bikiri mu mishinga iri kunozwa.
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Kicukiro, Uwayisaba Florence, yavuze ko iri shuri ari mbonezamikurire kandi ko ryahinduye imibereho y’imwe mu miryango muri aka Karere kuko rifasha abana ndetse n’ababyeyi baturuka mu miryango itishoboye.
Abana barenga 200 bari hagati y’imyaka itatu n’itanu ni bo bamaze kwakirwa n’iki kigo, aho batoranywa bagendeye ku miryango itishoboye iri mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe. Iki kigo cyigisha abo bana ikinyabupfura, uburere, isuku n’ibindi, hifashishijwe inzego zibanze zirimo abayobozi b’imidugudu n’abajyanama b’ubuzima.



















TANGA IGITEKEREZO