Abo barimu bahawe amahugurwa ni abo mu bigo by’amashuri 17 yo mu Turere twa Burera, Musanze, Nyabihu na Rubavu bakaba bemeza ko kurengera urusobe rw’ibinyabuzima biboneka muri Pariki y’Ibirunga ari bo ubwabo bifitiye akamaro mbere na mbere.
Turamyimana Ismael ni umwe muri bo wavuze ibyiza bagenda babona babikuye kuri iyi Pariki.
Yagize ati “Tugomba kurengera urusobe rw’ibinyabuzima biboneka muri iyi Pariki cyane cyane ibiri gukendera kuko iyo bisuwe natwe tubonaho amafaranga yubakishwa ibikorwa remezo muri gahunda yo gusaranganya umusaruro. Twe bamaze kutwubakira amashuri agera kuri 20 ndetse twahawe n’amazi meza mu gihe mbere twajyaga kuvoma amazi atemba muri pariki bamwe inyamaswa zikabahungabanya zikanabakomeretsa"
Musabyimana Jean Baptiste na we yagize ati "Tugiye guha imbaraga amatsinda yo kurengera ibidukikije mu mashuri yacu, dutubure ibiti byinshi kugira ngo abaturage babone inkwi boye kujya kwangiza Pariki ndetse dufatanye n’abana turera mu kubakundisha pariki.”
Yakomeje agira ati “Ubu abana bacu twe twabigishije gutubura avoka bakazihinga bikongera ibiti biduha umwuka mwiza n’imbuto zo kurya kandi ubu tumaze gutanga izirenga 5000 mu baturage".
Umukozi ushinzwe ubukangurambaga mu kubungabunga ibidukikije mu Kigo Dian Fossey Gorilla Fund, Ngiramahoro Maurice, avuga ko kuba bahugura abarimu baba bizeye neza ko amahugurwa azagera kuri benshi kuko abarimu nabo basanzwe bigisha abana benshi.
Yagize ati"Tuzi neza ko mu buzima bwa buri munsi abarimu bahura n’abantu benshi ugendeye ku miterere y’akazi kabo, turizera ko bazatubera ba ambasaderi beza kuko bazajya bigisha abana ibyiza byo kurengera ibidukikije bitabangamiye andi masomo yateguwe na Leta ndetse n’abana bazigisha ababyeyi babo boye kuba ba rushimusi, birinde no gutema ibiti byo muri pariki"
Muri Pariki y’Ibirunga habarirwa ingagi zo mu misozi miremire zirenga 1000 ari nazo zisigaye ku isi muri zo izirenga 600 ziri mu Rwanda mu gihe zibarirwa mu binyabuzima biri gukendera ku isi.
Iyi Pariki y’Ibirunga igira uruhare runini mu bukerarugendo bw’u Rwanda aho muri 2017 bwinjije miliyoni zigera kuri 438 z’amadorari, nkuko imibare ya RDB yabigaragaje.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!