Mu guha agaciro n’icyubahiro kandi hazirikanwa ku butwari bw’ingabo za FPR-Inkotanyi zarokoye imbaga y’Abatutsi bari barahungiye i Kabgayi mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, kuri iki Cyumweru abatuye Akarere ka Muhanga bifatanyije mu kunamira abahaguye bashyinguye mu rwibutso ruto rwa Kabgayi.
Nk’uko bigarukwaho na bamwe mu barokokeye mu bice bitandukanye by’aho bahungiye cyangwa bihishe, bagaragaza uburyo babayeho nabi, batotejwe ndetse benshi bakaza kuvanwa mu bandi bivugwa ko bahungishirijwe ahandi, nyamara ari amayeri yo kwicwa urubozo, aho bajyanywe kure y’icyitwaga Komine Nyamabuye cyangwa muri Nyabarongo.
Mu gusobanura inzira y’umusaraba yanyuzemo Renzaho Daniel yerekanye ko mu kwica benshi hifashishijwe guca amatiyo y’amazi ngo ujya kuvoma yicwe, ndetse ari nako n’abandi bicwa n’indwara, kimwe na Nyinawumuntu Adeline wari ukuze we agaragaza ko hari na bamwe mu Bihayimana batatinye kureka intama zabo bakazitereza abicanyi batungira agatoki kuri bamwe bihishe mu bigo byabo ndetse ‘Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Muhanga Rutsibuka Innocent we akavuga ko uburemere baha italiki ya 2 Kamena ya buri mwaka bayifata nk’ihagarikwa rya Jenoside i Kabgayi, ariko ku bihumbi birenga 50 byahungiye hasigaye ngerere ariko kuri ubu agasaba ko mu gihe hibukwa ibya Kabgayi harushaho no kubungabunga ibituma itibagirana.
Kuri ubu kandi iyo uganiriye n’abarokokeye i Kabgayi bavuga ko bagitewe intimba ikomeye no kuba n’abishwe bashyinguwe mu buryo batishimiye, aho bijejwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga kuba hagiye gutangira kubakwa urwibutso rugari, kandi rufite byinshi mu busobanuro kuri byinshi byakozwe muri jenoside by’umwihariko mu cyahoze ari Gitarama.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo Alphonse Munyantwali asaba abarokotse kudaheranwa n’agahinda, bakifashisha ibishoboka ngo ejo hababere icyerekezo cy’ibiringiro nyabyo byuje kwigira muri byose n’iterambere.
Munyantwali ati “ Twibonemo ubumuntu buturinda jenoside, twihe agaciro twirinda amacakubiri n’ingengabitekerezo ya jenoside, twitinda guhakana ubumuntu bwa mugenzi wacu bityo ibyatubayeho bitubere isomo rikomeye ryo kubirwanya no kubirinda kuba ukundi”.
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi abenshi batuye mu cyahoze ari Gitarama bari bahungiye i Kabyayi mu bigo by’Abihayimana n’amashuri, ku itariki ya 5 Kamena nibwo ingabo zari iza FPR Inkotanyi zabashije kurokora abari bahahungiye, mu gihe ariko bamwe bari mamaze kuhasiga ubuzima.
Foto: Mwizerwa Gilbert



















TANGA IGITEKEREZO