Ibi yabitangaje mu giterane cy’urubyiruko cyabaye kuri uyu wa gatandatu w’icyumweru dusoza cyahurije hamwe urubyiruko n’abahanzi basengera kuri iri torero mu nsengero ziri mu mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo, cyari gifite insanganyamatsiko ‘Waremewe gusohoza imirimo myiza y’Imana’ iboneka mu Befeso 2:10”
Iki giterane cyari cyitabiriwe n’abahanzi baririmbira mu nsengero zitandukanye za Restoration church harimo Israel Mbonyi, Liliane Kabaganza,Serge Iyamuremye,Gaby Kamanzi, ndetse n’abandi baturutse ahandi nka Dominic Nic , Damascene Kanuma na Dudu Niyukuri.
Mu nyigisho ye Apotre Masasu yavuze ko yanga cyane abarokore bavanga aho abona ari nk’ibyitso bya Satani mu rusengero.
Yagize ati “ Njye Masasu nanga abarokore bavanga, ndabanga, kuko ni ibyitso bya satani hagati yacu[...] Wenda nzanabizire ariko kujenjeka mpa abantu inzira batuvangira ugasanga Yesu ntibamuhesha icyubahiro na Satani ntibamukorera neza kandi bakatwicira imirimo”
Yongeyeho ko yanga abakirisitu barushwa imirimo n’abatajya bajya mu nsengero.
Ati “Biteye isoni kubona umurokore ajya mu kabyiniro akabyinira satani avuye kubyinira Imana;biteye isoni kubona umusore w’umukirisitu atishimira kubona icyo aricyo; biteye isoni umupagani wubaha utinya ma buso yitwara neza kurusha umurokore wuzuye umwuka wera”
Yakomeje agira ati “Biteye isoni kubona umupagani uzi icyo akora atera imbere agateza n’imbere abe mu bifatika bizabora ,umurokore ufite uko yapfukama agahinduka ntagire icyo ahindura”
Masasu kandi yagaye abakobwa basambanywa n’abo bafafitanye amasezerano n’abo bakabakaba mu gituza batarabakoye, ndetse n’ababyina indirimbo zihimbaza Satani kandi ari abo mu rusengero.
Yakomeje agira ati“Ugasambanywa n’umuntu mudafitanye amasezerano, akagukabakaba mu gatuza ataratanze n’inkwano kwa nyoko, ukabana n’umuntu ugutinyuka ari igisambo rubebe, ukabyina indirimbo zisingiza ukuzimu mu gihe dufite ibintu biryoshye bisukuye”
Apotre Masasu avuga ko umukirisitu akwiye kurenga urwego rwo kubaho, kwibeshaho, kwikunda, kwiyitaho ahubwo ubuzima bwe akabuharira gutanga ubuzima no kubeshaho abandi.
Ati “Basore n’inkumi bizera Imana ntimukabe abantu bariho ahubwo muzabe abantu babeshaho,ntimuzishimire ibyo murya,muzishimire abo mugaburira,ntimukishimire uko mwambara,muzishimire abo mwambika”
Avuga ko iyo umuntu yiyitaho aho amafaranga ahembwa agera kuri ¾ ari ukwiyitaho gusa aba ataragera ku “kubeshaho” ariko iyo amaze kurongorwa ageze mu rwego rwo gutanga ubuzima aba atakiyitaho cyane.
Ati “muzi ikiba icyabaye, aba yavuye mu babaho ajya mu babeshaho,ava mu bishimira kwinezeza ajya mu bishimira gutanga ubuzima”
[email protected]
Twitter:@biroridinatale



















TANGA IGITEKEREZO