00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abashakashatsi bahuriye mu Bwongereza biyemeje kumenyekanisha Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 14 September 2017 saa 09:22
Yasuwe :

Abashakashatsi baturutse muri za kaminuza zitandukanye ku isi biyemeje gukomeza kwigisha no kumenyekanisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi hagamijwe gusigasira amateka no kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.

Aba bashakashatsi babitangarije mu nama y’iminsi ibiri yabereye i Londres mu Bwongereza kuva tariki ya 12 kugeza tariki 13 Nzeri 2017, mu Ishuri rikuru “King’s College”, yahuje abashakashatsi batandukanye baturutse muri kaminuza zo ku mugabane w’u Burayi no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ku munsi wayo wa mbere, iyi nama yafunguwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Yamina Karitanyi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG), Dr. Jean Damascene Bizimana, na we wari witabiriye iyi nama, yabwiye IGIHE ko yasobanuriye abayitabiriye akamaro ko kubika neza ku buryo bw’ikoranabuhanga inyandiko zigaragaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no gukangurira abashakshasti kuzifashisha.

Yavuze ko hari intambwe yatewe n’amahanga mu kuburanisha no kohereza abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ko hari ibihugu bikibakingira ikibaba.

Yagize ati “Nanagarageje uko ibihugu by’i Burayi hari Abanyarwanda batari bake bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bakahahungira, bimwe muri byo bitanga ubutabera, hari ibibohereza mu Rwanda, hari ibibacira imanza ariko hari byinshi bisuzugura ubusabe bw’u Rwanda ntibibohereze harimo nk’igihugu cy’u Bwongereza n’u Bufaransa.”

Yakomeje agira ati “Nerekanye ko ibimenyetso by’inkiko Gacaca, ibyakoreshejwe Arusha ndetse n’ibindi byakoreshejwe ahandi hatandukanye biba bigomba kubikwa neza kugira ngo bizamare imyaka myinshi ishoboka byifashishwa. Abashakashatsi nabo barabyifashisha mu bushakashatsi bwabo no mu masomo batanga no gushishikariza abanyeshuri bigisha kujya gukora ubushakashatsi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bityo ayo mateka agende ahererekanywa.”

Bizimana avuga ko abo bashakashatsi bahavuye biyemeje kumenyekanisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane cyane bahereye ku banyeshuri bigisha.

Yagize ati “Biyemeje gukomeza gukangurira abanyeshuri kumenya amateka y’icyaha nka Jenoside. Iyo amateka nk’aya habayeho ubukangurambaga muri za Kaminuza, bituma adahama mu tubati gusa two mu nkiko ahubwo anashobora kwinjira mu bumenyi bwigishwa mu mashuri.”

Ibyigiwe muri iyo nama bizakorwamo igitabo cyoherezwe muri kaminuza zitandukanye ku isi.

Muri iyi nama harekanywe urubuga rubitse amakuru kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda (www.genocidearchiverwanda.org.rw) rwubatswe na Aegis Trust ku bufatanye na CNLG. Uru rubuga rukaba rwerekana uburyo ikoranabuhanga rishobora kwifashishwa mu gusigasira amateka ndetse no kugera ku makuru yafasha mu guhangana n’abapfobya bakanahakana jenoside.

Leta y’u Rwanda kuva mu mwaka wa 2015 yatangiye umushinga wo kubika inyandiko z’Inkiko Gacaca, bikaba biteganyijwe ko iyo gahunda izasozwa muri Kamena umwaka utaha habitswe inyandiko miliyoni 63.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr. Jean Damascene Bizimana, ari gutanga ikiganiro mu Bwongereza
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Yamina Karitanyi
Umuyobozi mukuru wa Aegis Trust, Dr. James Smith aganira n'Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Yamina Karitanyi
Uhereye ibumoso: Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr. Felix Ndahinda; Julia Viebach wo muri Kaminuza ya Oxford, Nicola Palmer wo muri King’s College London n’Umuyobozi mukuru wa Aegis Trust, Dr. James Smith bari mu biganiro kuri Jenoside
Dr. Mark Hedges atanga ikiganiro
Uhereye ibumoso : Umuyobozi wa BK TechHouse, Regis Rugemanshuro; Umuyobozi wa Rwanda Online, Uwajeneza Clement; Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Yamina Karitanyi; Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascene; Umuyobozi wa Aegis Trust mu Rwanda, Yves Kamuronsi na Claver Irakoze ushinzwe ikoranabuhanga muri Aegis Trust.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages