00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasirikare babiri ba Afurika y’Epfo bapfiriye muri Kivu y’Amajyaruguru

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 15 February 2024 saa 10:29
Yasuwe :

Igisirikare cya Afurika y’Epfo (SANDF) cyatangaje ko igisasu cyaguye mu birindiro byacyo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyica abasirikare babiri, abandi batatu barakomereka.

Mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa 15 Gashyantare 2024, SANDF yasobanuye ko iki gisasu cyaguye kuri ibi birindiro kuri uyu wa 14 Gashyantare.

Yagize iti “Saa saba n’iminota 30, igisasu cya Mortier cyaguye mu imbere mu birindiro by’ingabo za Afurika y’Epfo. Abasirikare 2 ba SANDF bapfuye, abandi 3 barakomereka. Abakomeretse bajyanwe mu bitaro i Goma kugira ngo bavurwe.”

SANDF yasobanuye ko iby’iki gisasu birimo urujijo, bityo ko harakorwa iperereza kugira ngo aho cyaturutse n’uko cyarashwe bimenyekane.

Kuva tariki ya 15 Ukuboza 2023, ingabo za Afurika y’Epfo ziri mu butumwa bw’umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC) bwo kwifatanya n’ingabo za RDC mu rugamba zihanganyemo n’umutwe witwaje intwaro wa M23.

Ibiro bya Perezida wa Afurika y’Epfo biherutse gutangaza ko kugeza mu Ukuboza 2024, iki gihugu kizohereza muri RDC abasirikare 2900.

Tariki ya 2 Gashyantare, abandi basirikare babiri ba Afurika y’Epfo bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, barashweho, bakomerekera muri kajugujugu yavanaga inkomere ku rugamba.

Abasirikare babiri ba Afurika y'Epfo bapfuye, batatu barakomereka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages