Izi mpamyabushobozi zatanywe kuri uyu wa Kane tariki 22 Mata 2021, ku banyeshuri 46 bari hagati y’imyaka 16 na 24, Aho 31% ari abakobwa 69% bakaba abahungu.
Iyi porogaramu yo gufasha urubyiruko kuzamura impano zabo, yashyizweho mu rwego rwo gufasha abataragize amahirwe yo gukomeza kwiga amashuri yisumbuye, abacikirije amashuri, ndetse n’abandi bafite impano zitandukanye kwagura impano zabo no kunguka ubumenyi bwababyarira inyungu.
Umuyobozi wa Root Foundation, Muragwa Bienvenue, yavuze ko bibanze ku masomo yo gufotora, gufata amashusho no kuyatunganya, kwigisha kubyina bya kinyamwuga, kwigisha umuziki ndetse no kwutunganya.
Yagize Ati “Yari amasomo ari mu byiciro bine ariko kuri buri somo icyo twongeyeho muri iyi porogaramu kandi gifite akamaro gakomeye ni ukubigisha imikorere myiza, n’imyumvire mizima ibereye umuhanzi.”
Muragwa yavuze ko iyi porogaramu izamara imyaka ibiri, aho batagenya kuzaha amasomo abagera kuri 400, mu byiciro bitandukanye.
Bamwe mu banyeshuri bafashe aya masomo, bavuze ko bungutse byinshi kandi biteguye kubibyazamo umusaruro.
Kobusingye Pierrine wahawe impamyabushobozi mu bijyanye no gufotora, gufata amashusho no kuyatunganya yagize ati “Mbere ntabwo nari nzi gufotora, nari mfite Camera ariko nyibitse nk’ubitse inkweto yanze kumukwira, ariko ubu ndi ku rwego rushimishije, kuko nabasha gufata ifoto no kuyitunganya, nabasha no gufata amashusho nayo nkayatunganya.”
Dushimimana Chris wize ibijyanye n’umuziki yagize ati “Mu masomo nahawe nakuyemo byinshi, icy’ingenzi nakuyemo navuga ko gikomeye cyane ni ugukorera hamwe, (team work) nkeka ko kizamfasha, kuko ncuranga ‘solo’. Simpamya ko nayicuranga neza ndi njyenyine nkuko nayicuranga ndi muri bande.”
Elie Mandela, umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ urubyiruko muri MasterCard Foundation, yashimiye Root Foundation yateguye aya masomo n’ urubyiruko ruyarangije, abasaba gukomeza kwiga byinshi ari nako babibyaza umusaruro.
Ati “Reka aya masomo y’ingirakamaro mukuye hano ntabe iherezo ry’urugendo mwatangiye ahubwo abe intangiriro y’ubundi buzima bushya, maze ubumenyi mwahawe mwiyushye akuya bubabere inzira yo gukora indi myitozo myinshi [...]by’umwihariko mubusangize abandi.”
Umuyobozi ushinzwe urubyiruko mu Karere ka Gasabo, Musirikare David, yasabye abarangije amasomo kugira indangagaciro no kudahumwa amaso n’impano bafite, ahubwo bagakomeza n’andi masomo asanzwe bakabikomatanyiriza hamwe mu rugendo ruzabafasha kugana ku iterambere.
Biteganyijwe ko icyiciro cya kabiri cy’abanyeshuri bazafata aya masomo, kizatangira ku itariki 3 Gicurasi uyu mwaka, aho abazayitabira nabo bazayafata mu gihe cy’amezi atatu.
Amafoto: Mucyo Regis



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!