Ku wa 11 Ukuboza 2025 ni bwo Abanyarwanda 337 batashye, banyuze ku mupaka munini wa ‘La Corniche’ uhuza u Rwanda na RDC. Bagaragaje uburyo abangaga kwifatanya n’uyu mutwe bicwaga mu kanya nk’ako guhumbya.
Munyambanza Lazaro w’imyaka 74, wavuye mu Rwanda mu 1994 avuga ko ahungutse aturutse mu bice byo mu Majyepfo y’agace ka Ngungu aho avuga ko asizeyo abana bakuru barimo n’abo yashyingiye.
Ati “Byageze ubwo dutekereza ko tuzataha ari uko Imana yabishatse, nta tungo twororaga, ntitwahingaga ngo dusarure kubera FDLR na Wazalendo. Iyo wabaga uri umusore bakwirukagaho wakwanga gukorana na bo bakakwica, gusa nkatwe b’abasaza ntibabaga badukeneye kuko nta mbaraga, ariko nyuma yo kuza kudushishikariza ko mu Rwanda ari amahoro twatashye.”
Nzabirinda Reuben w’imyaka 60, yavuye mu Rwanda muri Komini Mukingo, Perefegitura ya Ruhengeri mu 1994, ahungira Kitchanga atahuka aturutse Muri Masisi mu gace ka Ngungu.
Ati “Tukigera muri Congo twahungiye i Kitchanga tuhavanwa n’umutekano muke wa ba FDLR na FARDC n’abo bafatanya, bazaga kutwibira imyaka no kwica abantu badashaka gukorana na bo. Nibwo twafashe icyemezo cyo gutaha, ariko ndicuza igihe nataye mu mashyamba ya RDC.”
Yavuze ko abasore bashyizwemo ingengabitekerezo ko iyo batahutse bakagera mu Rwanda bitwa ko ari aba FDLR bakicwa bamwe bakanga gutaha, abenshi muri bo bakajya kwifatanya n’uyu mutwe w’abajenosideri.
Ntakirutimana Elie, w’imyaka 19 wavukiye mu Burasirazuba bwa Congo avuga ko atabashije kurangiza amashuri, kubera guhora bahunga ubugizi bwa nabi bwa FDLR, icyakora yizeye ko ubwo ageze mu gihugu cyuje umutekano azasubirayo akabasha kurangiza.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Wungirije ushinzwe imibereho myiza, Ishimwe Pacifique yibukije abatashye ko ari imbaraga igihugu cyari cyarabuze.
Ati "Mwe mutashye mumenye ko tubafata nk’abantu igihugu cyari cyarababuze, ariko twishimiye ko tugiye gufatanya namwe mu kucyubaka. Mugiye ku nyuzwa ahantu hamwe, mufashwe kubona ibyangombwa by’ibanze, nimujya no gutaha muzahabwa amafaranga yo kubafasha kwinjira mu buzima busanzwe.”
Aba Banyarwanda boherejwe mu Karere ka Nyabihu mu Nkambi y’Agateganyo ya Kijote. Bazabanza guhabwa serivisi zitandukanye zirimo kubarurwa no guhabwa ibindi byangombwa, mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe.
Ibyo bazahabwa birimo amafaranga y’ibanze yo kubafasha gutangira ubuzima, aho uwatahutse arengeje imyaka 18 azahabwa 188$, uri munsi yayo ahabwe 113$ ndetse buri wese agenerwa n’ibyo kurya by’ibanze bifite agaciro k’ibihumbi 45 Frw.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!