Mu Nteko y’Abaturage yabaye tariki ya 18 Mata 2025, ubwo Meya Mulindwa yagaragazaga imyitwarire idahwitse abaturage bari bamaze iminsi bagaragaza, cyane cyane kurwanya abashinzwe umutekano bari mu bikorwa byo kurwanya ubucuruzi bwa magendu, bamuvugirije induru.

Iki kibazo ni kimwe mu byagarutsweho mu Nteko y’Abaturage yabereye mu Mudugudu wa Bushengo, Akagari ka Gikombe mu Murenge wa Rubavu, tariki ya 13 Gicurasi, yitabiriwe n’abayobozi barimo Minisitiri Biruta. Aha ni ho habaga isoko ry’ibicuruzwa bya magendu.

Mukankusi Anne Marie wo mu Murenge wa Rubavu yagize ati “Kuri 18 Mata twakoze inama ariko nk’abaturage twitwara nabi. Hari indwara abaturage dufite, niba Meya na Gitifu w’Umurenge bahagurutse kubera ibikorwa bya magendu byazanye umutekano muke, bagasekera rimwe, twarumiwe. Ngira niba byarageze ku mutoza w’Ikirenga, uzamudusabire imbabazi kubera ko nk’uko mwabivuze, hari abenshi banywa ibiyobyabwenge.”

Nyirahabimana Françoise ati “Tariki 18 Mata ntibyagenze neza, ari yo mpamvu dusaba imbabazi nka ba mutima w’urugo duciye bugufi, ubwo umubyeyi wacu Meya yateruye ijambo agiye kuvuga, aho kugira ngo dutere impundu cyangwa dutere amashyi twateye inkomere, bayobozi mutubarire kandi mudusabire imbabazi na Perezida Kagame.”

Uyu muturage yakomeje avuga ko ibyabaye bitazongera, kuko nyuma y’ibyo bakoreye mu Nteko z’abaturage, bigishwa indangagaciro na kirazira.

Minisitiri Biruta yabwiye abaturage ko azamenya ko basabye imbabazi babikuye ku mutima, bitewe n’uburyo bazakomeza kwitwara mu bihe biri imbere.

Yagize ati “Abazisabye mwatubwiye ko babikoze mu izina ryanyu mwese, ariko tuzemera ko mwabikuye ku mutima dushingiye ku buryo mugiye kwitwara kuva muvuye hano muri iyi nama, ni nabwo tuzabasha kubwira Umutoza w’Ikirenga ko bariya baturage ari beza, bumva ndetse bamenya ko batitwaye neza, bakagaruka mu murongo, bagasaba imbabazi. Icyo gihe natwe bizamushimisha kandi azabashimira namara kubona ibikorwa.”

Minisitiri Biruta yasubije abaturage ko amakuru y’imyitwarire idahwitse yabo, ubwo bavugirizaga Meya Mulindwa induru, cyane ko yanyuze mu itangazamakuru. Yabamenyesheje ko azabasabira imbabazi nk’uko babimusabye.

Abaturage b'i Rubavu batumye Minisitiri Biruta kubasabira imbabazi
Abaturage b'i Rubavu batumye Minisitiri Biruta kubasabira imbabazi
Minisitiri Biruta yasubije aba baturage ko azabatumikira
Minisitiri Biruta yasubije aba baturage ko azabatumikira