Ibi babitangaje mu musangiro wabaye ku mugoroba wo kuwa 15 Ukuboza 2017, bishimira ibyagezweho muri uyu mwaka ndetse bifurizanya iminsi mikuru myiza.
Umuyobozi wungirije ushinzwe ibigo bitwara ba mukerarugendo muri RTTA, Chetan Gina, yagaragaje ko muri rusange uyu mwaka wagenze neza, aho yavuze ko kimwe mu byagize uruhare mu gutuma bakomeza gukora cyane ari ubwiyongere bw’inama mpuzamahanga zagiye zibera mu gihugu.
Ati” 2017 yagenze neza, yego ntihabura imbogamizi ariko muri rusange uyu mwaka wagenze neza. Ibikorwa by’ubukerarugendo byaragutse, dufite ibikorwaremezo bifasha kwakira inama n’ibiganiro biri ku rwego rwo hejuru mu karere. “
Gina kandi yanakomoje ku bijyanye no kongera igiciro cyo gusura ingagi cyavuye ku madolari 750 kigera ku 1500$, aho yavuze ko nubwo mu minsi ya mbere byabanje kuba imbogamizi nta kintu kinini byigeze bihungabanya.
Ibi kandi byanagarutsweho n’Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo mu Rugaga rw’Abikorere mu Rwanda, Bart Gasana, wagaragaje ko impinduka zose bitoroha kuzishyira mu bikorwa.
Ati” Turacyari mu buryo bwo kugira ngo abantu babashe kugendana n’icyo giciro kandi si ibintu byoroshye. Ntituramenya ingaruka zabyo neza, reka dutegereze kugeza umwaka utaka nibura hagati.”
Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere, RDB, Belise Kaliza, yavuze ko hari byinshi byagezweho bigaragara birimo kwaguka kwa MICE, ariko na none hari imbogamizi zagiye zibaho.
Ati” Ikintu nishimira twakoze neza muri uyu mwaka ni ukurushaho gushimangira imikoranire myiza hagati ya leta n’abikorera. Ni urugendo rwo kwiga, twese turi kwigira ku bunararibonye bwa buri wese ndetse ni nayo nzira yonyine yo gukurikiza.”
RTTA ivuga 2018 nayo izagenda neza, aho bizeye ko ba mukerarugendo bazakomeza kuba benshi ahanini bitewe n’uburyo RDB ishyize imbaraga mu kumenyekanisha u Rwanda binyuze muri gahunda yiswe ‘Remarkable Rwanda’ ndetse no kuba Rwandair ikomeje kwagurira ingendo zayo mu bihugu birimo ibyo muri Aziya, u Burayi na Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO