Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma, Uwera Jean Maurice, yagaragaje ko abatwara ibinyabiziga bashobora kwifashisha uburyo busanzwe bwo kumanura ibirahure mu gihe bari kugenda aho gucana AC.
Yagize ati “Uburyo bwa AC (air conditioning) mu modoka ikoreshwa na moteri inyuze kuri compressor, iyo uyifunguye, moteri irakora cyane bigatuma imodoka itwika lisansi nyinshi.”
Ni ubutumwa bwaherekejwe n’ubusaba abashoferi kugira uruhare mu kugabanya lisansi ikoreshwa.
Bukomeza bugira buti “Nawe wabigiramo uruhare, fungura ibirahure by’imodoka yawe, aho gukoresha AC buri gihe, uzigame lisansi.”
Intambara yo mu Burasirazuba bwo hagati yatangijwe na Amerika na Israel yatumye ibikomoka kuri peteroli bihenda cyane kubera inzira ya Hormuz yanyuzwagamo 20% by’ibicuruzwa ku Isi yafunzwe na Iran.
Muri Mata 2026 u Rwanda rwahise ruzamura ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, rusaba Abanyarwanda kugabanya ingano y’ibikomoka kuri peteroli bakoresha.
Ibyo byatumye hashyirwaho ingamba zitandukanye zirimo gusaba Abaturarwanda kwitabira gukoresha bisi, imodoka zitwara abantu benshi no kugabanya ingendo zitari ngombwa.
Ku wa 23 Mata 2026, ubwo yari mu Kiganiro Rirarashe cya TV1, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Amb. Jean de Dieu Uwihanganye, yerekanye ko Abaturarwanda bakwiye kurangwa n’imyitwarire y’uko igihugu kiri mu bihe bidasanzwe, bakagabanya ikoreshwa ry’ibikomoka kuri peteroli.
Icyo gihe yagize ati “Nubwo twashyiraho ingamba zikomeye zite, ntabwo dushobora kubikora twenyine. Dukeneye ko Abanyarwanda ubwabo bahindura imyitwarire kugira ngo bagendere muri ibi bihe bidasanzwe koko. Icyo nakubwira ni uko ingano y’ibikoreshwa tutayibona igabanyuka. Dukeneye ko Abanyarwanda badufasha mu guhindura imyitwarire kugira ngo iyo twatumije iri mu Rwanda tuyikoreshe uko bikwiriye.”
Yagaragaje ko guhindura imyifatire n’imikoreshereze y’ibikomoka kuri peteroli bidakwiye gukoma mu nkokora iterambere ry’ubukungu bw’Igihugu, anagaragaza ko ibiciro byabyo bizakomeza kuzamuka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!