00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abavuzi b’amatungo bashya basabwe kwihutisha serivisi

Yanditswe na Manzi Sabin
Kuya 10 November 2025 saa 05:27
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ifatanyije n’Urugaga rw’Abavuzi b’Amatungo mu Rwanda, byasabye abanyamuryango barwo bashya kwihutisha serivisi binyuze muri gahunda ya ‘Veterinary Sanitary Mandate’ yashyizweho na Leta mu rwego rwo guhuza aborozi n’abikorera bakora uyu mwuga.

Ibi ni bimwe mu byavugiwe mu muhango wo kwakira abaganga 57 basoje amasomo mu buvuzi bw’amatungo muri Kaminuza y’u Rwanda, aho barahiriye kwinjira mu Rugaga rw’Abavuzi b’Amatungo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Telesphore Ndabamenye, yabwiye IGIHE ko gufatanya n’abikorera bizatuma serivisi z’ubuvuzi bw’amatungo zigera ku baturage byihuse, asaba abaganga bayo gushyira umworozi ku isonga.

Yagize ati “Twashyizeho gahunda ya Veterinary Sanitary Mandate yo gushyira abikorera b’abanyamwuga muri gahunda yo kuvura amatungo kugira ngo byihutishe serivisi ariko tunasaba abavura amatungo kurangwa n’ikinyabupfura no gushyira umworozi ku isonga.”

Leta imaze umwaka ivugurura gahunda y’iyamamazabuhinzi n’iyamamazabworozi, mu rwego rwo gushishikariza urubyiruko n’abikorera kugana iyi myuga kugira ngo umubare w’abegera abahinzi n’aborozi urusheho kwiyongera kandi bajyane ubumenyi bwo gusubiza ibibazo bafite.

Dr Kayumba Charles uyobora Urugaga rw’Abavuzi b’Amatungo mu Rwanda, yavuze ko kurahiza abinjira muri uru rugaga biba bigamije kubafasha gukora kinyamwuga bazi ibyo bazabazwa.

Ati “Ni ibintu duha uburemere bukomeye kuko kugira ngo tubarahize, baba biyemeza kwinjira mu mwuga kandi bakawukora neza, bazi ko bazabazwa umusaruro, bakamenya ko hari ibyo bashinzwe ndetse ko hari n’ababareberera kugira ngo bakore ibyo barahiriye.”

Dr. Kayumba avuga ko ubuvuzi bw’amatungo ari kimwe mu bigize gahunda ya “One Health Campaign”, igizwe n’ibice bitatu: ubuvuzi bw’amatungo, ubuvuzi bw’abantu ndetse n’ibijyanye n’ibidukikije, ari yo mpamvu abavura amatungo bagomba kugenzurwa niba batabangamira ibindi bice.

Ernestine Niyomukiza wize mu ishami rya Nyagatare, yatangaje ko wari umunsi wo guhamya icyizere bagiriwe n’igihugu, bityo ko bagiye gutanga umusanzu mu buvuzi bw’amatungo no guteza imbere ubuzima bwayo, banita ku bukungu bw’igihugu kubera ko ari naho ubuvuzi bw’amatungo buherereye, ari na yo mpamvu abavuzi b’amatungo bagomba kugira uruhare mu kwigisha abaturage.

Emmanuel Tuyishime yakoze ubushakashakatsi ku Nkura zituye muri Pariki y’Akagera, aho yibanze ku dukoko dutandukanye twibasira izi nyamaswa zifite ibyago byinshi byo kuzimira ku Isi.

Ubwo bushakashatsi bwerekanye ko utwo dukoko dushobora no kugera mu bantu tuvuye ku nyamaswa ariko by’amahire hari imwe mu miti isanzwe ikoreshwa mu buvuzi bw’inyamaswa ifite ubushobozi bwo kutuvura.

Urugaga rw’Abavuzi b’Amatungo mu Rwanda rubarizwamo abaganga basaga 6.000, muri abo 11% basoje icyiciro cya kabiri cya kaminuza, 84% ni abize ubuvuzi bw’amatungo mu cyiciro cy’ayisumbuye n’icyiciro cya mbere cya kaminuza ndetse n’abakoze ubworozi muri kaminuza bangana na 5%.

Gahunda ya Veterinary Sanitary Mandate imaze kugeramo amasosiyete y’abikorera 93 mu gihugu hose.

Abavuzi b'amatungo 57 ni bo batanze indahiro yabo
Ernestine Niyomukiza yahawe igihembo nk'umwe mu bitwaye neza
Dr Semasaka Gabriel yahawe ishimwe kubera uruhare yagize mu guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi
Dr. Ndabamenye yatangaje ko gufatanya n’abikorera bizatuma serivisi z’ubuvuzi bw’amatungo zigera ku baturage byihuse
Dr. Ndabamenye yatangaje ko gufatanya n’abikorera bizatuma serivisi z’ubuvuzi bw’amatungo zigera ku baturage byihuse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages