00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zimwe muri gahunda za Leta ziterwa umugongo

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 18 June 2013 saa 12:32
Yasuwe :

Nubwo hirya no hino mu muryango hakigaragara ubwicanyi bw’abafitanye isano, bapfa imitungo n’ibindi bibazo, hari gahunda zitandukanye zo kwigisha imiryango zishyirwaho na Minisiteri ifite umuryango mu nshingano zayo, ariko ntizitabirwe uko bikwiye.
Muri gahunda zashyizweho ntizitabirwe, hari nk’Umugoroba w’ababyeyi, wari ugamije guha urubuga ababyeyi bombi, umugore n’umugabo, guhuza ibitekerezo ku ngamba zafatwa mu gukumira amakimbirane y’abagize umuryango, bimakaza iterambere (…)

Nubwo hirya no hino mu muryango hakigaragara ubwicanyi bw’abafitanye isano, bapfa imitungo n’ibindi bibazo, hari gahunda zitandukanye zo kwigisha imiryango zishyirwaho na Minisiteri ifite umuryango mu nshingano zayo, ariko ntizitabirwe uko bikwiye.

Muri gahunda zashyizweho ntizitabirwe, hari nk’Umugoroba w’ababyeyi, wari ugamije guha urubuga ababyeyi bombi, umugore n’umugabo, guhuza ibitekerezo ku ngamba zafatwa mu gukumira amakimbirane y’abagize umuryango, bimakaza iterambere ry’umuryango.

Hashyizweho kandi imfashanyigisho yitwa “Noza imibanire yawe n’uwo mwashakanye” mu rwego rwo kurushaho kunoza imibanire y’abashakanye, ndetse no gufasha abitegura kurushinga.

Abaturage bo mu Mirenge itandukanye mu mujyi wa Kigali baganiriye na IGIHE kuri gahunda y’Umugoroba w’ababyeyi no kuri iyo mfashanyigisho, bagaragaje ko kubyitabira bikiri ikibazo.

Umuturage wo muri Mukansonera Oliva, wo mu Karere ka Gasabo, yagize ati” Ntabyo nzi, nigeze kumva babivuga mu muganda, ariko ntibiratangira, izo mfashanyigisho ntazo tuzi!”

Kayinamura John wo mu Murenge wa Kigarama, Akarere ka Kicukiro, Umudugudu wa Taba yavuze ko yigeze kujyayo rimwe, ariko agasanga byitabirwa n’abantu bamwe, ati “Nigeze kujya mu mugoroba w’ababyeyi, umugore yansabye ko tujyana, ariko nasanze byitabirwa na rubanda rugufi gusa. Babishyiremo imbaraga, abantu bose bajye babyitabira n’abayobozi batuye mu midugudu babyitabire nk’uko bitabira umuganda, gahunda zishyirwaho zitabiriwe zatanga umusaruro ku muryango Nyarwanda.”

Nyamara aho batangiye kubishyira mu bikorwa, nko mu Murenge wa Masoro, abaturage batangarije IGIHE ko Umugoroba w’ababyeyi ubakemurira ibibazo bitandukanye, ariko ngo hari bamwe mu bagabo bagifite imyumvire yo kutawugira uwabo, bakawuharira abagore.

Umwe mu bakozi bo ku Murenge wa Masoro utarashatse ko amazina ye ashyirwa ahagaragara yatangarije IGIHE ko izo gahunda zigenda biguru ntege, kubera kudashyirwamo imbaraga n’abayobozi bo nzego z’ibanze.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore, Tuyisenge Christine,
atangaza ko hazakomeza gukorwa ubukangurambaga kugira ngo Umugoroba w’ababyeyi witabirwe, ati “Kugira ngo Umugoroba w’ababyeyi urusheho kwitabirwa n’abantu b’ingeri zose, mu ngamba twafashe harimo gukomeza kuwusobanura cyane cyane twifashishije ubuhamya bwabo wagiriye akamaro bari bafitanye amakimbirane, agakemuka biwunyuzemo.”

Ahenshi mu midugugu iyo gahunda yatangiye, abaturage bafata umunsi umwe mu cyumweru bagahurira hamwe bakaganira.

Umugoroba w'ababyeyi uba wiganjemo igitsina gore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages