00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abepiskopi Gatolika bagaragaje RDC idakwiye guhindura itegeko Nshinga igifite ibibazo by’umutekano

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 26 March 2026 saa 05:47
Yasuwe :

Umunyamabanga Mukuru w’Inama nkuru y’Abepiskopi Gatolika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Musenyeri Donatien Nshole, yasobanuye ko nubwo guhindura Itegeko Nshinga bishoboka bidakwiye gukorwa mu gihe igihugu gifite ibibazo by’umutekano nk’ibyo kirimo.

Yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 26 Werurwe 2026, nyuma y’umwiherero w’abepiskopi gatolika bari bamazemo iminsi watangiye ku wa 23 Werurwe 2026.

Ubwo Perezida Tshisekedi yari mu mujyi wa Kisangani tariki ya 23 Ukwakira 2024, yatangaje ko Itegeko Nshinga ry’igihugu cyabo ryanditswe n’abanyamahanga, bityo ko rikwiye kuvugururwa n’Abanye-Congo.

Musenyeri Donatien Nshole yagaragaje ko bishoboka ko itegeko Nshinga ryahinduka ariko ko bitakorwa mu bihe nk’ibyo RDC irimo by’intambara ihanganyemo na AFC/M23 mu Burasirazuba bw’Igihugu.

Ati “Uruhande rwa CENCO ntirwigeze ruhinduka. Kuvugurura itegeko nshinga biteganywa n’itegeko Nshinga. Itegeko Nshinga ubwaryo rigaragaza inzira zakurikizwa mu kurivugurura. Itegeko Nshinga, ubwaryo risobanura ingingo zidashobora kuvugururwa. Ku bepiskopi bagize CENCO mu bihe by’ibibazo by’umutekano turimo, byaba bibi gufungura ingingo yo kuvugurura itegeko nshinga mu gihe kitemeranywaho.”

Abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC barimo Moïse Katumbi na Martin Fayulu na Joseph Kabila wayoboye icyo gihugu, bagaragaje ko biteguye kurwanya uyu mushinga, kuko ngo icyo Perezida Tshisekedi agambiriye ari ukwiyongeza manda no kugundira ubutegetsi.

Abepiskopi gatolika bagaragaje ko RDC idakwiye guhindura itegeko Nshinga, igifite ibibazo by’umutekano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages