00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abikorera bo mu Rwanda bashimye amahirwe y’ishoramari ari muri Centrafrique

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 16 February 2021 saa 10:12
Yasuwe :

Umuvugizi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF, Ntagengerwa Théoneste, yatangaje ko muri Centrafrique ari ahantu heza ho gushora imari ku Banyarwanda, kuko hari ibintu byinshi abaturage baho bakoresha bituruka hanze.

Yabitangaje nyuma y’uruzinduko bamwe mu bashoramari b’Abanyarwanda bagiriye muri iki gihugu, kureba amahirwe y’ishoramari ahari yabyazwa umusaruro.

Ntagengerwa yavuze ko muri Centrafrique hari amahirwe yo kuhakorera ubucuruzi kandi bukagenda neza.

Yagize ati “Icyagaragaye ni uko amahirwe ahari, kuko baratubwiye bati twagezeyo dusanga ibintu byose bitumizwa bivuye mu mahanga.”

Kuba abaturage baho bakoresha ibintu byinshi bivuye mu mahanga, Ntagengerwa yavuze ko haba hari amahirwe y’uko ushobora kujyanayo ibicuruzwa ubikuye mu Rwanda bikagurwa nkuko n’ibindi biturutse mu bindi bihugu bigurwa.

Ati “Hari amahirwe abiri, Abanyarwanda bashobora kuba bafungurayo inganda cyangwa se bakaba bafata ibintu bivuye mu Rwanda bakabijyanayo nkuko n’abandi bavana ibintu muri Cameroun, mu Bufaransa bakabijyanayo.”

Ibi kandi bivuze ko mu gihugu kitihaza mu byo gikenera byose, abashorayo imari baba badahangana n’abandi benshi bityo imikorere ikarushaho kuba myiza.

Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, ubwo yahaga ikaze abacuruzi 32 b’Abanyarwanda mu gihugu cye, yabemereye ko amahirwe yose ahari mu ishoramari, ari bo bazayahabwa mbere.

Sosiyete ya RwandAir iherutse gutangiza ingendo ziva i Kigali zerekeza i Bangui muri Centrafrique zitezweho koroshya urujya n’uruza hagati y’ibihugu byombi.

Mu 2019 ni bwo u Rwanda na Centrafrique byasinyanye amasezerano y’imikoranire mu ngeri eshatu zirimo umutekano, ubukungu ndetse n’ibijyanye n’amabuye y’agaciro. Niho imikoranire na RwandAir ishingiye.

Ubusanzwe Centrafrique ni igihugu kinini giherereye hagati muri Afurika nk’uko izina ryacyo ribivuga. Gikubye u Rwanda inshuro zirenga 23 mu bunini, gifite abaturage bake bangana na miliyoni 4.7, munsi ya kimwe cya kabiri cy’abatuye u Rwanda. Ururimi kavukire rwabo rwitwa ‘Sango’. Ni igihugu gikoresha Igifaransa kubera ko cyakolonijwe n’u Bufaransa.

Nubwo Centrafrique idakora ku nyanja, ifite umutungo kamere urimo peteroli, amabuye y’agaciro nka uranium, zahabu ndetse na diamant, amazi magari akurwamo ingufu z’amashanyarazi, amabuye y’agaciro yitwa ‘cobalt’ yifashishwa mu gukora ibikoresho bitandukanye n’ibindi.

Ni isoko rikomeye ku Banyarwanda bakora ibikorwa by’ubucuruzi kuko muri iki gihugu ibintu hafi ya byose bitumizwa mu mahanga.

Umuvugizi wa PSF, Ntagengerwa Théoneste, yatangaje ko muri Centrafrique ari ahantu heza ho gushora imari
Umujyi wa Bangui, Abanyarwanda bawubengutsemo amahirwe menshi y'ishoramari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages