Aba bayobozi barenga 60 bateraniye i Kigali baganira ku cyakorwa ngo uburenganzira bw’abaturage b’uyu muryango bwubahirizwe muri ibi bihe by’icyorezo cya Covid-19 na nyuma yacyo.
Iyi nama ibaye mu gihe habura iminsi itatu ngo u Rwanda rwakire Inama Nkuru ya Commonwealth, ifite insanganyamatsiko igira iti “Uburenganzira bwa muntu kuri bose ku isonga mu bikorwa bigamije kwiyubaka mu gihe cya COVID-19 na nyuma.”
Ku munsi wa kabiri w’iyi nama, ni bwo basuye Urwibutso rwa Joside rwa Kigali.
Nyuma yo gusobanurirwa amateka mabi yaranze u Rwanda ari nayo yagejeje Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basobanuriwe uko FPR Inkotanyi yongeye kubaka igihugu no kongera kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.
Aba bashyitsi banashyize indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi baruhukiye kuri uru Rwibutso.
Bari baherekejwe na Perezida wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda, Marie Claire Mukasine na Baroness Kishwer Falkner wari umaze imyaka ine ayobora ihuriro rya za Komisiyo z’Uburenganzira bwa Muntu muri Commonwealth.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!