00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abize ‘clinical medicine’ bongeye gutakambira leta basaba gushyirwa ku mbonerahamwe y’imirimo

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 1 April 2019 saa 10:01
Yasuwe :

Abiga n’abarangije kwiga amasomo y’abaganga b’impuguke mu buzima rusange n’ubw’abaturage (clinical medicine) bongeye gutakambira Minisiteri y’Ubuzima (Minisante), bayisaba kubashyira ku mbonerahamwe y’imirimo nabo bakabasha gupiganira akazi, bagatungwa n’ibyo bize kandi bikagirira akamaro rubanda.

Mu 2012 nibwo Minisante yasabye Kaminuza y’u Rwanda gutangiza ishami rya Clinical Medicine hagamijwe kugabanya ubuke bw’abaganga mu mavuriro ya Leta.

Ryatangiranye n’abahoze ari abaforomo 45 bari bafite icyiciro cya mbere cya Kaminuza (A1), bakurwa mu kazi basabwa kujya kwiga imyaka ibiri n’abarangije ayisumbuye bagomba kwiga imyaka ine bagahabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza.

Abari abakozi basinyanye amasezerano ko Minisante ibishyurira amafaranga yose y’ishuri, bazarangiza kwiga bakayikorera imyaka itatu ariko ntibayishyizwemo nk’uko bari barasezeranyijwe.

Ni ikibazo bagejeje ku nzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’ubuzima, Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Inteko Ishinga Amategeko na Minisitiri w’Intebe, ariko kugeza uyu munsi ntikirabonerwa umuti.

Mu 2016, hashyizweho Iteka rya Minisitiri ribemerera gukorera ku butaka bw’u Rwanda ndetse hagaragazwa n’ibyo bemererwa gukora, byibanda ku ‘buzima bw’abaturage nk’ubw’ibidukikije n’ibindi bidahuye cyane no kuvura.

Mu biganiro byahuje abize n’abakiga aya masomo mu Rwanda n’abakora mu buzima muri Afurika y’Iburasirazuba kuri uyu wa 1 Mata 2019, bongeye gutakamba basaba gushyirwa ku mbonerahamwe y’umurimo ijyanye no kuvura.

Ni ibiganiro byateguwe n’Ihuriro COSAR ry’abiga ayo masomo, abari mu rugaga rw’abayize (RMCO) Kaminuza y’u Rwanda n’ishyirahamwe mpuzamahanga ribahuza (GACOPA).

Bavuga ko Iteka rya Minisitiri ryonyine ridahagije ngo bajye mu kazi kuko aho bagiye hose no mu mavuriro yigenga bababwira ko batabakoresha hashingiwe ku yo bize kandi bitagaragara ku mbonerahamwe y’imirimo.

Umuyobozi wa COSAR, Uwitonze Daniel, yavuze ko bafite ibibazo bifuza ko bafashwa kubonera umuti.

Ati “Turibaza ngo ni hehe bigeze kugira ngo badushyire ku mbonerahamwe y’imirimo. Minisiteri y’ubuzima tuyibaza, abarangije kwiga ‘Clinical Medecine’ ntibari kuri iyo mbonerahamwe. Abarangije bose ni ukuvuga ko nta kazi bafite.”

Yasobanye ko ibyo Iteka rya Minisitiri ribemerera bitakemuye cya kibazo bitewe n’impamvu nyinshi zibiri inyuma.

Ati “Iyo myanya badushyiriyeho hari abari basanzwe bayigenewe, natwe ugasanga ibyo twiga mu ishuri bihura n’ibyo umuntu akora kwa muganga’.

Muri biganiro bagaragaje ko igenzura bakoze rigaragaza ko 72% by’amasomo biga ajyanye no kuvura kwa muganga.

Uwitoze ati “Twasanze 28% gasigaye gahura na ya myanya bashaka kudushyiramo kandi ni yayandi twese twigira hamwe tukiri mu wa mbere arimo n’icyongereza, abiga ubuvuzi rusange (General Medicine) nabo biga. Tukabaza ‘Kubera iki bahise birengagiza ajyanya n’ubuvuzi mu kudushyiriraho ririya Teka?”

“Turifuza ko tujya ku mbonerahamwe ihuye n’ibyo batwemereye mbere bajya gutangiza rino shami, ryashyizweho ngo rigabanye icyuho cy’abaganga bacye. Kugira ngo kigabanuke, ni uko bazana umuntu wese ufite ubushobozi bujya gusa n’ubw’umuganga.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ihuriro ry’abarangije kwiga aya masomo (RMCO), Habimana Antoine, yabwiye IGIHE ko mu barenga 200 barangije kwiga, ‘Bane gusa nibo bafite akazi kajyanye n’ibyo bize nabo bigisha muri Kaminuza’.

Yakomeje agira ati “Kuba ufite ubumenyi ukaba utabukoresha ni ikibazo[…]Tuzi ko kwa muganga hari ikibazo cy’abarwayi benshi n’abaganga bake. Kuba hari abafite ubumenyi batari gukoresha kandi hari abarwayi bakeneye ubufasha ni ikibazo.”

Perezida w’ishyirahamwe mpuzamahanga rihuza abize Clinical Medicine, Austin Oduor Otieno, yavuze ko uwize Clinical Medicine yemerewe gusuzuma umurwayi, kumwandikira imiti, kubaga byoroheje, kuyobora amavuriro, kumenya abarwayi bakeneye kwitabwaho bakoherezwa ku bitaro byisumbuye n’ibindi.

Ati “Ibibazo abiga Clinical Medicine mu Rwanda bafite biri no muri Afurika yo hagati n’iy’Iburasirazuba. Icyo navuga ni uko ari byiza ko Guverinoma ziha agaciro abayize kandi zigakora ibishoboka bagahabwa akazi kuko bafite akamaro mu kugeza ubuvuzi kuri bose.”

Minisiteri y’Ubuzima ntiyabashije kwitabira ibi biganiro.

Umwaka ushize Perezida wa Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko, Mukazibera Agnès, yabwiye Abadepite ko Minisante yafashe umwanzuro wo kubashyira mu rugaga nyarwanda rw’abakora imirimo ishamikiye ku buvuzi kugira ngo babashe gupiganirwa ku isoko ry’umurimo n’ahandi.

Gusa ngo bose ntibanyuzwe n’uwo mwanzuro kuko hari abagitsimbaraye ku gushakirwa akazi mu mavuriro ya Leta. Gusa icyo gihe banzuye ko ‘Raporo ishyikirizwa ibiro bya Minisiriti w’Intebe akazaba ariwe ubishakiri igisubizo’.

Bamwe mu biga n'abarangije kwiga Clinical Medicine bari bitabiriye ibyo biganiro
bamwe mubatumirwa bari kuganiriza abanyeshuri n'abize clinical medicine
Perezida w’ishyirahamwe mpuzamahanga rihuza abize Clinical Medicine (GACOPA), Austin Oduor Otieno, yavuze ko bakwiriye gushakirwa akazi
Umunyamabanga Nshingabikorwa wa GACOPA, John Otieno, umwe mu batumirwa baturutse Kenya
Habimana Antoine avuga ko mu barenga 200 barangije kwiga, bane gusa nibo bafite akazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages