Ni umushinga wiswe “Dufatanye kubaka igihugu” uzaterwa inkunga n’Ikigo cy’Abanyamerika cyita ku iterambere, USAID, ukazakorerwa mu turere umunani ari two Nyagatare, Kayonza, Burera, Musanze, Ngororero, Nyanza, Huye na Rusizi kandi muri buri Karere ukazakorera mu mirenge itanu.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dusengiyumva Samuel, yagaragaje ko uruhare rw’abaturage ari ingenzi mu bibakorerwa kandi ko bigenda byigaragaza mu buryo uturere dutandukanye twesa imihigo.
Yagaragaje ko kugeza ubu uruhare rw’abaturage rugarararira mu bikorwa binyuranye bigamije iterambere rusange birimo umuganda, gutanga ibitekerezo no guharanira kwishakamo ibisubizo ku bibazo byugarijwe umuryango nyarwanda.
Yagaragaje ko uyu mushinga ugiye gutanga urubuga ku baturage ndetse witezweho umusaruro mu iterambere rusange ry’Igihugu.
Ati “Aho tubonera uruhare rw’abaturage ni mu nteko zabo, kuva ku rwego rw’igihugu aho baganira n’abayobozi babo ku bibazo bihari, mu muganda, mu matora no mu bukoranabushake. Uyu mushinga uzafasha gutera imbaraga ibikora neza ndetse bongerere ubushobozi abayobozi b’inzego z’ibanze binyuze mu mahugurwa.”
Uyu mushinga uzatwara ingengo y’imari ingana na miliyoni eshatu z’amadorali ya Amerika ni ukuvuga ko ari amafaranga asaga miliyari 3 Frw, ukazibanda mu kubakira ubushobozi abaturage by’umwihariko urubyiruko n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu gihe cy’amezi 36.
Umuyobozi Mukuru wa Never Again Rwanda, Joseph Nkurunziza Ryarasa, yavuze ko nubwo abaturage basanzwe bagira uruhare mu bibakorerwa bidakorwa mu buryo bwuzuye nk’uko raporo zitandukanye zigenda zibigaragaza.
Muri raporo ikorwa n’Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere RGB, igaragaza uko Abanyarwanda bishimira imiyoborere yo mu 2021 igaragaza ko serivisi bahabwa n’inzego zibegereye zishimiwe ku kigero cya 74.1%, kivuye kuri 71.3% mu 2020 mu gihe icyiciro cy’uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa cyazamutse kurusha ibindi aho cyavuye kuri 77.2% muri 2020 kigera kuri 87.6% mu 2021.
Nkurunziza yagaragaje ko uturere twatoranyijwe bitewe n’uko twagiye twitwara mu kwesa imihigo ndetse na raporo ya RGB yagiye igaragaza ko icyiciro cyo kugira uruhare mu bibakorerwa iheruka gukorwa mu 2021 hakiri icyuho.
Umuyobozi wa USAID mu Rwanda, Jonathan Kamin, yagaragaje ko Leta Zunze ubumwe za Amerika zishimiye kugira uruhare mu bikorwa bigamije guha umwanya umuturage mu iterambere ry’igihugu kuko bibafasha kwishakamo ibisubizo.
Yagaragaje ko uretse uruhare rw’amafaranga USAID izatanga n’ubundi bufasha mu bijyanye no gutanga amahugurwa n’ibindi birebana na tekinike bizakenerwa mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga.
Ibiteganyijwe gukorwa mu mezi 36
Umuyobozi w'Ikigo cy'Ubushakashatsi n'ibiganiro bigamije amahoro mu Rwanda, IRDP, Dr Eric Ndushabandi yagaragaje ko guha umuturage urubuga rwo kugira uruhare mu bimukorerwa bisaba imbaraga zidasanzwe ndetse no kumwubakira ubushobozi mu buryo buhamye.
Yongeyeho ko mu rwego rwo kugera ku ntego yifuzwa muri iyi myaka itatu Never Again Rwanda ikwiye kubaka ubushobozi bwo gutanga urubuga ku baturage ariko hanakenewe no kububakira ubushobozi haherewe ku rubyiruko.
Biteganyijwe ko mu myaka itatu uyu mushinga uzamara hazibandwa ku bikorwa birimo guhugura urubyiruko ruhagarariye abandi basaga 800 ku bijyanye no kwagura ibitekerezo no guharanira uburenganzira bwa muntu, kubakira ubushobozi urubyiruko rusanga 2070 n’abaturage 3840.
Hari kandi ibikorwa by’ubukangurambaga ku baturage bifasha mu kugira uruhare mu bibakorerwa, ibiganiro bya buri kwezi bigamije gusuzuma ibiri gukorwa n’amahugurwa ngarukamwaka azahabwa abantu nibura 400 barimo n’abagore.






Ibitekerezo 0