Ibi babisabwe kuri uyu wa 22 Ukwakira 2022 ubwo hahuzwaga amatorero 32 abarizwa muri uru rurembo hagamijwe kubaganiriza ku mateka y’u Rwanda ku nsanganyamatsiko y’ubumwe n’ubudaheranwa.
Umushumba w’Ururembo rwa Nyabisindu, Jean Marie Vianney Nimuragire yavuze ko iki kiganiro cyateguwe hagamijwe kwigisha urubyiruko kumenya amateka yaranze ababyeyi babo baciye mu bihe bikomeye bya Jenoside yakorewe abatutsi igasiga ibikomere bitagaragara ndetse n’ibigaraga ndetse no kwifatanya n’Igihugu mu kwezi k’ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
Yagize ati"Nk’uko mu bizi Igihugu cyacu kiri mu kwezi kwahariwe ibikorwa by’ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda no kwibuka ko twese turi Abanyarwanda kandi dufite isoko muzi iduhuza bityo ibijyanye n’amacakubiri ashingiye ku moko byose tukabigendera kure kuko nibyo byatumye abavandimwe, ababyeyi n’abaturanyi bicwa, bityo Igihugu gisigarana ibikomere bikwiye komorwa duhereye ku bana bacu kuko hari bamwe bitirirwa ibyo batakoze".
Pasiteri Twagirayezu Theogene watanze ikiganiro yibukije urubyiruko ko aho ruzajya hose rugomba kwibuka ko gakondo yabo ari mu Rwanda kandi ntaho bayicira.
Yababwiye ko n’iyo batura mu bihugu by’amahanga babita abanyamahanga kuko batahavukiye, anemeza ko ubunyarwanda bwabo bukwiye gushingira ku byiza bakanga ikibi ndetse bakirinda no kwihisha amateka y’Igihugu cyabo bakagira uruhare mu kwigisha abandi ukuri bazi kutagorekwa.
Mucyo Joyeuse, yavuze ko inyigisho bahawe zabafashije kumenya amateka batigeze bamenya kandi ashaririye yatumye abavukanaga bicana n’abahanye abageni ndetse n’inka bakamburana ubuzima.
Yagize ati"Nibyo duhawe inyigisho kandi zidufashije kumenya amateka tutigeze tubwirwa. Twamenye byinshi kandi dukwiye gukundana nk’abanyarwanda kugira ngo tubashe kuganira tuvurana ibikomere byatewe n’amacakubiri".
Umugwaneza Penina na Elie Irakiza babwiye IGIHE ko bize byinshi kandi bamenye uko bakwanga abashobora kwihisha inyuma y’ubujiji bwo kudasobanukirwa bakababeshya kubera inyungu zabo zigamije kugoreka amateka y’Abanyarwanda.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musambira, Christine Nyirandayisabye avuga ko ubuyobozi bwanejejwe n’iki gikorwa kuko aheza h’Igihugu cyacu hagomba kubakirwa kubakiri bato ariko ntabwo byashoboka abana batabwirwa ukuri ku mateka yanyujijwemo ababyeyi babo kubera ko nabo ubwabo basigaranye ibikomere bidatuma babasha gutobora bakabiganiriza abana babo ndetse ababibabwira ugasanga babayobya.
Uru rubyiruko kandi rwibukijwe ko ibyo rukora byose bikwiye kuyoborwa n’Ijambo ry’Imana rikabaranga aho bari hose kugira ngo badatoneka ibokomere by’abacishijwe mu mateka mabi y’urwango rushingiye ku moko.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!