Kuri ubu Nshimiyimana Dogon avuga ko ari mu myiteguro yo gutaha burundu mu Rwanda cyane ko yahatangije ibikorwa bitandukanye birimo umuryango Mondiant Initiative wishyurira Amashuri abana b’impunzi ndetse n’uruganda rwa Cleza rukora ibikoresho by’isuku cyane cyane amasabune.
Mu kiganiro na IGIHE, Mondiant Nshimiyimana Dogon yagarutse ku rugendo rwe Rwatangiye nk’impunzi none ubu akaba afite icyerekezo cyo kuba umushoramari ukomeye.
IGIHE: Uvuga ko uri Umunye-Congo ariko uvuga Ikinyarwanda kidafite aho gitandukaniye cyane n’icy’Abanyarwanda bo mu Rwanda, byagenze gute?
Nshimiyimana Dogon: Ni byo, abantu bashobora kwibaza ngo kubera iki uri Umukongomani uvuga Ikinyarwanda?
Murabizi amateka rusange ni amwe, kuva mu Nama y’i Berlin yo mu 1885, aho bagabanyaga Abanyafurika, ugasanga umuvandimwe ari hakurya undi ari hakuno.
Ariko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, byose byabaye bibi aho abakoze Jenoside baje iwacu muri Congo, batangira kwica abandi bantu bamwe babitiranya no kuba Abanyarwanda.
Ni uko rero mu 1996 njye n’umuryango wanjye twisanze mu nkambi zo mu Rwanda.
IGIHE: Wabaye mu nkambi kuva mu 1996, ni iyihe mwahingukiyemo, ubuzima bw’ubuhunzi mu Rwanda bwari bwifashe gute?
Inkambi ya mbere nisanzemo mu 1996 ni iy’i Gisenyi aho bitaga ku Mubano. Nari umwana muto cyane, urabona twari duturanye no muri Congo, ahantu haba amasambu manini, inka, mbese ukabona abandi bana mukina.
Iminsi ya mbere mu nkambi uba ubona ari byiza iyo ukiri umwana. Nta bwenge uba uzi, ubona abana muraturanye, ubuzu bwegeranye ku buryo umenyana n’abana 10 mufatanye, mwirirwana, nta n’ubwo uba utekereza kuri ejo hazaza cyangwa se ngo uzatinda aho. Uba ubaho nk’umwana.
Ababyeyi bo hari ibindi baba batekereza, ariko umwana muto w’imyaka itatu, ibiri, nta bindi aba atekereza. Iyo ariko ntitwayitinzemo twagiye mu zindi nkambi nyinshi mu Rwanda. Iyo nakuriyemo cyane ni iy’i Gihembe, yari i Byumba, ni yo namazemo ubuzima bwose.
Ni yo nigiyeho amashuri abanza, ayisumbuye, icyiciro rusange, ariko ubuzima ntabwo buba bworoshye. Iyo utangiye gukura bigenda bihinduka. Utangira gutekereza ngo ni iki nshaka kuba cyo, nshaka kugera he mu buzima, kubera birantega nyinshi zo kuba uri impunzi rero biba bigoye.
Utangira kugira imbogamizi ukibuka ko iwanyu mwari mufite ibintu byose, mufite inka, mufite imirima, ntawe ukwirukaho, udategereza uri bukugaburire, izo mfashanyo, ubuzima ntabwo buba bworoshye, buba bugoye cyane, by’umwihariko ku babyeyi.
Nawe uba utangiye gukura uvuga uti ni iki nakora? Kwirirwa wicaye aho utegereje za mfashanyo, no kubaho utekereza ku buzima wabagamo mbere, n’ubwo uri kubamo bugutesha umutwe ukuntu, ntabwo biba byoroshye na gato.
Urugendo rwawe mu mashuri nk’impunzi rwari rumeze rute, inzozi zari izihe hanyuma, icyizere cyo cyaturukaga hehe?
Nk’uko nabivuze nagezemo ndi umwana, nakuriye mu nkambi y’i Byumba. Natangiye nkina umupira nk’abandi bana mu minsi ya nyuma y’icyumweru, nyuma yo gushaka amazi nkakina umupira.
Buri wese hariya ba afite impano, mu by’ukuri Abakongomani tugira impano y’umupira w’amaguru. Rero numvaga nzaba nk’umwarimu kuko nakundaga gusoma nkiri umwana, gusa nabonaga gusoma igitabo bikomeye.
Papa wanjye yasomaga bibiliya, nkabona ari ibintu bikomeye cyane, nkavuga nti nzaba umwarimu. Noneho umwarimu wumvaga ari ibintu byiza cyane byari ikintu cyiza, na ho mvuka muri Congo umwarimu yabaga ari umuntu ukomeye. Noneho nkura numva ko nzaba umwarimu.
Nari mfite icyo cyizere kandi niga. Kwiga byari bigoye kandi n’Umuryango w’Abibumbye waradufashaga ukiga ku buntu kugeza mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye. Ukavuga uti ‘wenda nintsinda hari ukundi bizagenda, nzaba narasubiye iwacu muri Congo’.
Ntitwari tuzi ko wamara imyaka 30 uri impunzi ahantu. Rero nari mfite icyo cyizere ko ubumenyi Umuryango w’Abibumbye na Leta y’u Rwanda bari kumpa nzabukoresha nsubiye iwacu. Ntabwo nari nziko nzatinda mu Rwanda nk’imyaka nahamaze.
Wize muri Kaminuza y’u Rwanda; ayo mahirwe yaje ate? Ho umuntu aba atangiye kuba mukuru, ubwo U Rwanda n’Isi muri rusange wari utangiye kubibona mu yihe shusho?
Amashuri abanza n’ayisumbuye kugeza mu mwaka wa Gatatu nayize aho i Gihembe, mu mwaka wa kane njya kwiga hanze y’inkambi, ahantu mu Mutara ku kigo bita IPM.
Ni bwo bwa mbere nari mvuye mu rugo, ngezeyo mba umuyobozi, ntangira kugira izindi nshuti zitandukanye na za zindi nakuranye na zo. Abantu dutandukanye mu myumvire, abantu dutandukanye muri byose. Nahasanze abantu batandukanye na ya sosiyete nabagamo. Byari byiza.
Naratsinze ngira amanota meza, nza mu banyeshuri bagize amanota meza ku ishuri mu yisumbuye. Urabizi iyo utsinze mu Rwanda bahita bakohereza muri kaminuza. Banyohereje muri Kaminuza y’u Rwanda ariko ntibyakunze.
Iyo uri impunzi ntabwo baguha inkunga y’amafaranga, ntabwo ariya mafaranga buriya uyabona kubera uba uri impunzi. Ugasanga uri gushaka umuntu ugufasha ku ruhande wigenga, ngo akwishyurire.
Ntabwo byari bigoye. Nkirangiza ayisumbuye nabonye akazi k’ubwarimu mu mwaka wa Mbere, ndifasha umwaka wa kabiri ndirihira byose muri kaminuza y’u Rwanda. Nyuma rero ni bwo naje kubona uko mu rugo bamfasha bigoranye, ariko nza kubona uko ndangiza kaminuza.
Narangije muri Kaminuza y’u Rwanda mu 2016.
Icyo gihe mwize iki muri kaminuza, wari ukirota kuba umwarimu cyangwa byari byarahindutse?
N’ubundi yari KIE [Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Remera], niga Igifaransa n’Uburezi. Icyo gihe nari umwe mu banditsi bahagarariraga Kaminuza y’u Rwanda. Nandikaga ibitabo ku kigero kitari icyo hejuru, noneho ntangira kumva ko naba umwanditsi.
Urumva mu mashuri yisumbuye nize indimi, muri kaminuza niga Igifaransa, Uburezi. Ubuvanganzo bw’Igifaransa nari mbuzi, numva nyine nshaka kuba umwanditsi.
Noneho nari ntangiye guhindura, mvuga nti yego ndi umwarimu, kuko icyo gihe nigishaga ku bigo bimwe na bimwe byo muri Kigali. Harimo ADEB Nyarutarama n’ibindi bigo bindi, rero nari ntangiye kuba umwanditsi ariko n’inzira y’ubwarimu nyirimo.
Waje kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika ku mpamvu z’amasomo, hari mu wuhe mwaka? Niba ari amahirwe nk’uko bamwe babyita, yaje ate?
Ndangije kwiga Kaminuza y’u Rwanda mu 2016 nabaye Umuyobozi mu kigo kiri hano hafi kitwa Impact Hub. Ntangira kwandika ibitabo ngenda ngurisha, nandika ibitabo bimeze neza no gushaka uburyo najya kwiga.
Ntabwo nicaye igihe kinini. Narangije mu 2016 muri Kamena, muri Nyakanga gutyo, noneho muri Mutarama 2017, mbona ibaruwa yo kunyemerera kujya kwiga muri Kaminuza ya New York.
Sinari mpazi, nkibaza New York ni iki? Ni uwuhe mujyi? Rero nagiye kwiga mu 2017 muri Kanama, nurira indege mva i Kigali nerekeza mu mujyi wa New York. Nari ngiye kwiga Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza n’Impamyabumenyi y’Ikirenga.
Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza wacyize mu bijyanye n’iki, hanyuma se Impamyabumenyi y’Ikirenga yo waje kuyiga? Wasanze muri Amerika ubuzima bumeze gute?
Ubuzima muri Amerika bwari butandukanye. Urumva mvuye hano nari maze kumenyera i Kigali, ntangiye kubona akazi nkora. Noneho ntabwo nkiri wa muntu wicara mu nkambi, niga no muri kaminuza nabonaga akazi gatandukanye.
Iyo ugeze ahantu nka New York, ushobora kujya ahandi ugasanga biratandukanye, ariko iyo ugeze i New York, ni bwo wumva ugeze muri Amerika, ni bwo ubuzima ubona ko butandukanye.
Nagize ikibazo nk’umuco, kuko uratandukanye. Nk’umuntu wari ubaye imyaka irenga 20 mu Rwanda, ndi hariya, ndi njyenyine, nta wundi muntu mfite, ntabwo byari byoroshye, kuko byonyine nta bantu benshi bagira imodoka muri New York.
Numvaga nzajya mbona umuntu unkura ku ishuri cyangwa ntega bisi, ariko ni gari ya moshi zo munsi y’ubutaka. Wenda tuvuge nko mu cyumweru cya mbere, ngiye kwiga nka Down Town, ugasanga ngiye ahantu bita Queens, kubera ko ari munsi y’ubutaka ntumenya ibyapa, ugasanga uratakaye.
Ubuzima rero buba butandukanye, hano muri Afurika tubaho mu buryo bwa sosiyete, ariko hariya abantu baho barikunda. Muri Kaminuza y’u Rwanda twabanaga turi nk’abasore bane, tugateka, tugasangira, ariko iriya umuntu wese aba yifitiye agakono ke, agasafuriya ke, ni uko.
Najyaga guteka nahisha nkumva mfite isoni zo kuba nashobora kurya, bagenzi banjye kandi bo nkabona barabikora. Ibyo byose, umuco n’ururimi, ni ukujya mu ishuri ntubyumve, ukajya kubwira mwarimu ukabona na we rimwe na rimwe ntakumvise.
Ikindi noneho, ntekereza ko abanyeshuri b’Abanyafurika bajya kwigayo, iyo twese tugezeyo bibwira ko tuvuye nko mu ishyamba. Ukumva umuntu arakubajije ati “Ese wabonye intare? Ese ubana n’ingwe? Mbwira ingwe uko imeze cyangwa inzovu.
Ugasanga n’imyandiko baduha gusoma, cyane cyane mu bijyanye na Afurika, ni ba bantu bafite inzara, bafite indwara. Ntibakwerekana ubushobozi cyangwa imbaraga z’Abanyafurika. Ugasanga rero biri kukugiraho ingaruka mu myigire yawe, ukavuga uti reka nkore uko nshoboye mbereke ko bibeshya kuri Afurika. Icyantunguye ni umuco n’ururimi.
Ku bijyanye n’amasomo byo, Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu n’Impamyabumenyi y’Ikirenga (PHD) wabitangiye ryari, ubirangiza ryari?
Nkijyayo Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza ni cyo nari ngiyemo. Nari ndangije Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza y’u Rwanda. Natangiye muri Nzeri 2017, nkirangiza mu 2019. Ni imyaka ibiri, mpita nkomeza na PHD. Yo rero, muri Amerika tugira imyaka itandatu, ntabwo ari nk’i Burayi na za Canada bayiga imyaka itatu cyangwa ikaba yarenga. Sinabashije kuyirangiza.
Covid-19 ikiza nari ngeze mu mwaka wa Gatatu, Amerika ni yo yari izingiro ry’iyo ndwara, abantu benshi bari gupfa, ndavuga nti ntabwo naba aha mpora nikingiranye mu nzu, mfata indege nza i Kigali mpamara hagati y’amezi icyenda n’umwaka.
Hano na ho yari ihari yaratangiye kuhagera, ubwo ni bwo n’ibyo nkora ubu natangiye kubikora, mbona ndi kuganira n’urubyiruko rwinshi hamwe n’abandi bayoyobozi, mbona icyuho cyangwa ibibura ni ugutanga umusanzu nk’umuntu wabaye muri Amerika.
Ntangiye gukura, ntangiye iby’ubuzima, Imana itangiye kumpa imigisha, ndavuga nti ‘wa mugisha Imana yampaye nawugeza ku bandi. PHD rero sinaba nkiyikomeje mba mpagarikiye aho. Ni uko byagenze.
Wabaye mu Rwanda uranahakurira, ariko ntiwigeze ugira ubwenegihugu bw’u Rwanda. Kubera iki?
Abantu benshi barambaza bati ko wabaye mu Rwanda uvuga Ikinyarwanda neza, kubera iki udafite ubwenegihugu bw’u Rwanda? U Rwanda ni igihugu nkunda, u Rwanda rwampaye byose, u Rwanda ni umubyeyi wa kabiri, uwa mbere ni Congo.
Nkunda u Rwanda cyane, ni yo mpamvu ibintu byose nkora mbikorera mu Rwanda. Nakabikoreye ahandi, ariko mpitamo mu Rwanda. Ntabwo kuba nkunda u Rwanda bivuga kugira ubwenegihugu bw’u Rwanda. Nkunda u Rwanda ntacyo ntarukorera.
Buri kimwe cyose nagikora ku gihugu cy’u Rwanda bitewe n’icyo rwampaye, n’ibyo nkora byinshi mbikora mu rwego rwo kwishyura ibyo rwankoreye. Ariko ntekereza ko impamvu ntafashe ubwenegihugu bw’u Rwanda, ni uko nkifite umubyeyi wanjye, nizera ko nzasubirayo kandi iwacu muri Congo, twemera ubwenegihugu bw’igihugu kimwe.
Ni iyo mpamvu, nta wamenya hari umusanzu igihugu cya Congo gishobora kunkeneraho muri ejo hazaza. Ariko u Rwanda ni inshuti, u Rwanda ni umubyeyi wa kabiri nk’uko nabivuze, ndi ishuti y’u Rwanda cyane, nkaba nkunda u Rwanda, ariko ndi Umukongomani.
Muri Amerika wabonye amahirwe yo gukora mu bigo bikomeye. Ni ibihe wakozemo? Wari ufite izihe nshingano? Ni amahirwe yaje ate?
Ndi mu mwaka wa kabiri w’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza, nagize amahirwe yo kuba umwe mu bayobozi b’ikigo gikomeye cy’ubushakashatsi muri New York, bita ‘Global Time for Children’. Ni ikigo cyakoraga ubushakashatsi bw’imyigire y’abana bava mu bihugu bitishoboye nka Sierra Leone na Niger.
Yego mvuga Igifaransa, urumva rero nk’Umuyobozi Mukuru banyoherezaga muri Sierra Leone na Niger. Icyo ni kimwe nagiyeho nkigerayo bwa mbere. Ikindi cya kabiri nakoreye ibigo nkirangiza nka ‘AOL’. Ni ikigo cy’ikoranabuhanga kimeze nka za ‘Google’.
Ikindi kigo ni ‘Yahoo’, ikindi cyitwa ‘The Rison’, nkora no mu kindi cyitwa ‘The Through the Code’. Ibyo byose ni ibigo by’ikoranabuhanga bikorera New York. Ni byo bigo nagerageje gukoramo kugeza mvuyemo nkakora ibyo ndi gukora nikorera.
Gukora muri Google byaje bite, wari ufitemo izihe nshingano?
Ibi bigo byose inshingano nari mfite zari zitandunye. Nko muri ‘Global Times’, ari ho mpereye nari umuyobozi, njya muri ‘Google’ ku nshuro ya mbere ryari imenyereza, bwa kabiri nakoze mu byo bagiraga byitwa ‘public social responsibility’, mba umuyobozi.
Ni hahandi ikigo kiba gifite amafaranga ariko hari ibigo byo gufasha gitangamo amafaranga. Nk’umuntu rero warebaga iby’ubumuntu, ni byo bintu nisanze nagiyemo, ni ho banshyize.
Narahavuye njya mu bindi nka ‘AOL’, aho nakoraga mu ishoramari nk’umuntu wari wararangije Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza. Ntabwo nagize amahirwe yo kuba mu nzego zo hejuru, ariko nari mu bayobora. Ni izo nshingano, ariko nubundi ni ibintu byari bisanzwe.
Aho wiga hagira akamaro, nk’iyo ugize amahirwe muri New York ufite umuntu ukuyobora, ukagira n’abajyanama, kuzamurwa mu ntera biba byoroshye.
Uyu munsi kimwe mu bikorwa byinshi ufite ni umuryango wise ‘Mondiant Initiative’. Igitekerezo cyo cyashibutse gite?
Nubwo rwose nabaga aho muri Amerika, ariko inzozi zanjye zari ukugaruka muri Afurika. Ni zo nzozi nagiraga. N’ubundi nari ngiye gushaka amahirwe yo kwiga. Buriya amahirwe yo muri Amerika ari hejuru ugereranije.
Ngaruka mu Rwanda muri Covid-19 ni bwo nazengurutse cyane cyane inkambi n’indi miryango, karitsiye nyinshi mu Rwanda zivamo abantu bakennye, nsanga harimo abantu benshi bakennye. Ugasanga hari nk’umuryango ufite abantu umunani ariko ntawurajya muri kaminuza.
Icyo gihe muri 2021 nanditse igitabo cyabaye icya mbere cyitwa “Those we throw away are diamonds”. Ubwo nari ngize amahirwe yo kugera kuri televiziyo nka CNN, BBC na The New Times, naravuze nti yego, ngize Imana mbaye ambasaderi wa UN mu bijyanye n’impunzi.
Wagira amafaranga, wakubaka amazu menshi, ariko ntekereza ko n’iyo wabona umugati umwe, iyo uwuriye ukawusangira n’undi kuruta kuwurya uri wenyine, ni bwo ibyishimo biza.
Ushobora kutawurya ngo uguhaze nk’uko waguhaza uri wenyine, ariko ni yo ko njye mbyumva. Ubwo rero nafashe amafaranga nakuye mu gukora, nakuye mu bitabo nandika, yose mpamagara abayobozi bo mu Rwanda, mpamagara UNHCR, mpamagara Minisiteri ya MINEMA.
Narababwiye nti simfite amafaranga menshi, ariko hari icyo nshaka gukora. Rero kuva icyo gihe nasubiye muri New York, nandikira umuyobozi ndamubwira nti ndasezeye.
Gutangira umushinga wo gufasha, 100% aba ari amafaranga yawe uri gukoresha. Rero ‘Mondiant Initiative’, irihira abana bava mu miryango itishoboye n’impunzi, nkakwishyurira kaminuza, namara kukwishyurira amafaranga y’ishuri, nkakwishyurira ibyo kurya, nkakwishyurira icumbi, nkakwishyurira itike, nkakwishyurira imenyereza ry’akazi n’ibikoresho byose uzakoresha kugeza urangije.
Icyo dukora hano kiruta ibindi byose dukora. Nzi neza ko iyo uva mu miryango itishoboye cyangwa impunzi, ngushakira abantu bagukikije bazagufasha mu nteganyagigisho nakoze yitwa “Mondiant Leadership Academy”.
Buri mwana wese uje muri ‘Mondiant Initiative’ mushakira imenyerezamwuga muri Amerika cyangwa i Burayi, kugira ngo agaragare ku rwego mpuzamahanga, agire ubumenyi, agaruke abushyire mu bikorwa muri Afurika.
Abana Bose ndihira ntawe nifuza ko ajya gukora muri Amerika cyangwa i Burayi, ngerageza kumuhugura, akagenda akigaragaza, ariko mu rugo ari muri Africa. Uko byagenda kose abantu bari gukurikirana iki kiganiro barabizi neza, ushobora kuba aho ari ho hose ukorera amafaranga menshi ariko wumva utishimye.
Uzi kugera ahantu mu ishuri cyangwa ahandi hantu, ukabona ni wowe wenyine uhari? Ukajya mu nama ugasanga ni wowe wenyine usa uko usa nyine. Ubayo kubera amafaranga cyangwa andi mahirwe, ariko mu rugo ni mu Rwanda.
Ni ibyo dukora nkanamenya ko nta mwana wacu wicara ngo yabuze akazi, kuko bibaye arangije ya mafaranga yose namwishyuriye yaba apfuye ubusa. Mushakira imenyereza hanze, iyo agarutse ibigo bimuha akazi.
Si ibyo gusa n’ibindi ndi buze kuganira by’inganda. Turi kubaka uruganda kugira ngo ba bana bose ndihiye bajye baza bakore muri izo nganda turi guteganya kubaka. Zimwe zaranatangiye.
Mumaze kurihira abanyeshuri bangahe? Abo muri gufasha bangana bate? Noneho abagize ayo mahirwe yo kujya hanze bo ni bangahe?
Turacyari bato. Natangiye mu 2022, urumva gufata umwana icyo gihe kandi kaminuza nyinshi biga imyaka ine cyangwa itatu, urumva ni mu 2026.
Aba mbere rero babiri muri batatu barangije amasomo mu mwaka ushize wa 2025, babonye akazi. Umwe muri bo ni umwe mu bakozi b’ikoranabuhanga bakomeye muri MTN Nairobi muri Kenya. Kubera ko namushakiye imenyereza muri Amerika, nkamuhuza n’abantu bakora i Nairobi, yabonye akazi muri MTN.
Undi ari gukora mu ruganda twatangiye twise ‘Cresa Group’. Undi na we ari gukora muri banki imwe hano mu Rwanda. Abandi bo bazarangiza muri Kanama. Ubu dufite abana bagera muri 87. Ni umubare munini ku bantu bataragira uburyo bwo kubona amafaranga batangije umushinga.
Ariko dufite inkunga ya leta mu buryo bumwe cyangwa ubundi, iya UN kuko leta iradufasha, HCR iradufasha, n’indi mu miryango yindi. Ni yo mpamvu ubona bose abahagarariye ibihugu, imishinga mpuzamahanga n’ibigo by’abikorera.
Mu gihe cyatambutse nari mfite abantu benshi bamfahaga, intego yanjye kwari ukugira ngo ninubaka ‘Mondiant Initiative, ntihazagire umwana ubura akazi. Muri 2023 nazanye ikigo cy’ubwishingizi gikomeye muri Amerika cyitwa ‘Signa’.
Abandi bantu bishyurira abana, mubazane muri ‘Mondiant Initiative’, tuzabashakira akazi, tubashakire imenyerezamwuga muri Amerika n’i Burayi.
Byarashobokaga ko ujya muri Amerika, ugakomeza ubuzima bwawe, cyane ko udakomoka mu Rwanda, ubuzima bugakomeza nk’uko bisanzwe. Kubera iki wakomeje kuruzirikana u Rwanda?
Abantu bambajije impamvu amafaranga yose nayazanye mu Rwanda, n’abo mu muryango wanjye badasigaye. Bati wakaguze amazu, wagakoze ibi n’ibi, kubera iki?. Ariko nk’uko nakubwiye, njye ndi umuntu ushima u Rwanda rwampaye byose.
Aho ndi ni u Rwanda, igihugu cyanjye hari uko cyamfashe kikanyitirira ahandi. Nk’impunzi mu Rwanda hari aho ntarenga, ariko ibyo bari bafite barabimpaye. Nakagiye na Uganda na Kenya gutangira ubuzima, ariko natekereje ko hari aho mpuriye n’u Rwanda.
Niba narize amashuri abanza mu Rwanda, ayisumbuye na kaminuza nkayiga mu Rwanda, buri gihe nk’uko nakubwiye ni umubyeyi wa kabiri. Ntabwo nari gufata amafaranga ntunze ngo nyazane mu Rwanda, ni uko hari icyo nahabonye. Nabonye amahirwe yo guhura na Perezida Kagame, Perezida w’u Rwanda nganira na we.
Nabonye icyerekezo afite ku mpunzi, numva nta handi natura. Ni yo mpamvu mu myaka yose icyenda mbaye muri Amerika, amezi aridwi cyangwa umunani, nari muri Kigali, ane ni yo gusa mba muri Amerika. Kuva no ku ishuri, ibiruhuko byose nabaga ndi muri Kigali.
Ntekereza ko n’aba bana dufite muri ‘Mondiant’ bava mu bihugu bitandatu, ariko ngerageza ko amafaranga ntayajyanye hanze y’u Rwanda. Abo bana ndihira bose na bano bava muri Sudani y’Epfo baza kwigira mu Rwanda, nkishyura kaminuza zo mu Rwanda, kugira ngo mu buryo bw’ubukungu sinyajyane hanze, ahubwo nze nyishyure mu Rwanda
Mukomeje gukora ibikorwa bigamije guteza imbere u Rwanda, ariko ubikora mu gihe ubuyobozi bw’igihugu cyawe, ubwo ni ubwa RDC, buvuga ko ibibazo biri mu Burasirazuba bwa Congo intandaro yabyo ari u Rwanda. Kubera iki ufite imyumvire yawe itandukanye? Kubera iki utumva ibyo ubuyobozi bw’igihugu cyawe?
Ntabwo ndi umunyapolitiki. Politiki ni ibyayo njyewe ndafasha, mfasha abantu. Uretse nawe n’iy’umuturanyi wanjye n’ubwo umubyeyi wanjye bagirana ikibazo, sinajya ku ruhande rw’umubyeyi, ahubwo nkora ibyo nagakwiye gukora.
Rero ntabwo ndi umunyapolitiki ngo menye iby’u Rwanda na Congo, icyo nzi ni uko mbona mu Rwanda ndi amahoro, nkora ibyo nkora.
Ngera muri New York mu Ukwakira nk’Umunye-Congo, numvaga nishimiye kujya kuri ambasade y’iwacu muri Congo, baranyakira, bambaza pasiporo, nari mfite ya UN itangwa n’u Rwanda, kuko ni ho nakuriye, ubuzima bwanjye bwose natangajwe n’uko banyakiriye.
Barambajije ngo uvuga Lingala?, ndavuga nti nta Lingala mvuga, baravuga bati uva he? Nti navukiye hariya, barambwira bati ni mwe muduteza ibibazo. Urumva impamvu nari ngiyeyo kugira ngo bampuze n’abandi Bakongomani bari i New York.
Nagiye mu munsi w’ubwigenge bwa Congo ngo twishimane, n’ibindi bikorwa by’Abanyekongo, noneho ukabona bari kunsunika, ahubwo abanyeshuri b’Abanyarwanda bigaga muri kaminuza bari bandi hafi kandi banabizi ko ndi Umunyecongo, tunavuga ururimi rumwe [ntibansunike.]
Ni yo mpamvu ibya politiki ntabireba, ahubwo icyo ndeba ari ukugira ngo Afurika itere imbere. Ni iki nakora ngo imbaraga z’urubyiruko rwa Afurika tuzishyire hamwe?
Mu nzozi nyinshi ufite harimo no kuba Perezida wa RDC, zakomotse ku ki? Ushaka kugera ku ki nyirizina?
Yego mfite inzozi z’uko umunsi umwe natanga umusanzu. Yego naragiye hose, natembereye Isi ya henshi, kandi nshaka kuzasubira muri Congo, nkafata bwa bumenyi nakuye hirya no hino nkabukoresha mu buyobozi.
Nta wamenya ko nshobora gusubira muri congo, nkaba na Perezida, Minisitiri, umwalimu, umuhinzi, ariko icyo nzi cyo ni uko nzasubira iwacu muri Congo nkafatanya n’abandi baturage tukubaka igihugu cyiza kitagira ivangura, kitagira amacakubiri.
Igihugu ahubwo gishyira hamwe imbaraga z’urubyiruko, bakubaka Afurika yunze ubumwe, tube umwe, aho kuzana amacakubiri twazaniwe n’abo hakurya, ubwo ndavuga abazungu.
Kubera iki mwatekereje kubaka uruganda?
Yego! Naratekereje nti ese ko mbona nishyurira abana, nkaza nkabona n’imiryango yabo irishimye, ndavuga nti ese aba bana nyuma yo kubasura bizagenda bite?
Ni byo mfitanye imikoranire n’abikorera babaha akazi, ariko ni iki nakora? Rero ni yo mpamvu numvaga nshaka guha abantu benshi akazi, ni yo mpamvu nashinze uruganda kubera ko nagiye ndeba umuntu muri Amerika wari uzi gukora amasabune.
Ni umugabo bita Blad. Umwaka ushize twarazanye, nzana n’undi witwa Doyne n’undi witwa Mike arahari turi kumwe, ni abahanga. Uwo Mike yamfashaga kubaka ishoramari kuko yakoze muri ‘Wall Street’. Iyo ‘Wall Street’ ni yo ishinzwe kugenzura amafaranga muri Amerika.
Ni umwe mu bantu bacunga amafaranga y’abakire bo muri Amerika, uwo Blad we afite uruganda rw’amasabune n’uwo Doyne ni umuhanga mu bindi. Ndabazana hano mu Rwanda kugira ngo bandebere uburyo twakora bahugura abana b’impunzi.
Nasubiye muri Amerika mfata ya mafaranga nari mfite nyashora mu Rwanda, rero impamvu nshaka guha akazi Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange, harimo n’impunzi tumaze kugira abakozi 20 kandi tumaze amezi ane dufunguye.
Natangiye gukora amasabune asanzwe, naguze imashini nyinshi, rero nshimira na Leta y’u Rwanda yamfashije, nta misoro ndi kwishyura. Izo mashini ndi gukura muri Malaysia no mu Bushinwa, nta misoro ndi gusora.
Rero impamvu ni ukugira ngo ba bana barangije nishyurira, Abanyarwanda n’Abanyafurika, mbahe akazi mu ruganda. Turi gushaka abakozi 2000 mu myaka ine iri imbere. Urumva ni umubare munini nzaba mfasha.
Imiryango myinshi izaba iri gufasha imiryango yabo. Ibyo ndi gukora noneho nzajya mfata 20% by’inyungu ivuye mu ruganda, nkongera nkashaka abandi bana ndihira aho gutegereza inkunga zivuye muri aba bazungu cyangwa n’abandi bari hanze aha.
Uyu munsi uruganda rwubatse he, mwatangiranye ubuhe bushobozi, amasabune mukora ni bwoko ki?
Ubu tumaze amezi ane kandi maze ibyumweru bibiri ngarutse mu Rwanda. Ngiye kwimuka burundu, ntabwo nzongera gupfa gusubira muri Amerika. Mu Ukuboza nzaba nje burundu. Twatangiranye amafaranga yanjye, sindabona umuterankunga ushora, kubera ko ntashatse ko nzanamo abandi ntarabereka ubushobozi n’uburyo twakoresha.
Twatangiriye ku masabune y’amazi yo koza, ayo gukaraba, ayo guhanagura ibirahuri, ayo mu bwiherero, ayo koza imodoka n’ibindi. Natangiriye ku y’amazi kubera ko imashini zitarangeraho. Inyungu nyinshi iri mu masabune bita ’imiti’. Intego ni ayo masabune y’imiti.
Uruganda rero rwubatse hano Kamuhanda uri kujya ku Ruyenzi, ukirenga Nyabarongo, ni iminota 15 uvuye Nyabugogo. Ni aho uruganda rwubatse.
Gahunda ufite mu kubakira ubushobozi Abanyarwanda no kugira uruhare mu kubaka ubukungu bw’igihugu iteye ite?
Hari byinshi natangiye. N’ibi byose sinari nzi ko nzabikorera mu Rwanda. Urumva natangiye ndi urubyiruko rwakuriye mu nkambi ruri aho nk’abandi bose. Sinari nzi ko n’ibyo nkora mu Rwanda nabikora, ariko nshimishwa n’uko hari imiryango iriho kubera akazi nabahaye.
Mfite izindi ntumbero, hari irindi shoramari ndi guteganya gukora mu Rwanda. Ntekereza ko rizafasha haba mu bakerarugendo, haba mu ikoranabuhanga, haba muri ibi by’inganda.
Natangiriye kuri ibyo by’inganda ariko hari ibindi bindi ukurikije uko bizajya bigenda bikura. Hari byinshi dufitiye Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange. Dushaka kubaka Afurika ifite ubukungu, itari ya Afurika ikenera abanyamahanga.
Nshishikariza n’abatuye mu mahanga bandi kuzana ubukungu, kuzana amafaranga tugashora, tugaha abantu akazi maze Afurika ikaba paradizo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!