Ibiro ntaramakuru Associated Press byatangaje ko cyabonye inyandiko iteguza izi mpinduka, kandi ko nubwo itariki zizatangira gukurikizwa itaramenyekana, bishobora kutarenga muri Kamena 2026.
Iki cyemezo kiri muri gahunda ya Perezida Donald Trump yo kugabanya abanyamahanga bajya gutura muri Amerika ndetse n’abarenza igihe cyateganyijwe kuri ’visa’ baba barahawe.
Mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Ambasade ya Amerika mu Rwanda, Tanzania, Kenya, Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni zo zizajya zitanga ’visa’. Iyo mu Burundi, Somalia na Sudani y’Epfo zigiye gukurwa ku rutonde.
Izindi Ambasade za Amerika zizakomeza gutanga visa ni iyo muri Sénégal, Djibouti, Afurika y’Epfo, Nigeria, Togo, Angola, Guinée Equatorial, Liberia, Ibirwa bya Maurice, Cape Vert na Cameroun.
Amerika iteganya ko mu bihugu bya Afurika bitari ku rutonde, ababituyemo bazajya bakenera ’visa’ bazajya bajya kuzisabira mu biri ku rutonde, gusa bizajya bitwara ikiguzi kinini kirimo icy’urugendo.
Ambasade zitazajya zitanga visa zisanzwe, zemerewe gukomeza gutanga serivisi zirimo kuvugurura pasiporo z’Abanyamerika, kwakira abafite ibibazo byihutirwa no kwakira abifuza gusaba visa zagenewe abadipolomate.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!