Nubwo hari byinshi byakozwe ndetse bikwiye kwishimirwa mu bijyanye n’uburinganire, hirya no hino ku isi, iterambere ry’umugore riracyazitiwe n’ibintu bitandukanye birimo gukora imirimo idahemberwa nk’uko byagarutsweho n’Umuyobozi uhagarariye UN Women mu Rwanda, Fatou Lo.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa 23 Werurwe 2018, ubwo yifatanya n’Umuryango uhuza abagore bakora mu nzego za leta, izigenga n’abikorera ’Career Women’s Network Kigali’, mu gikorwa cyiswe ’Ishyaka Gala Dinner’ cyo gukusanya inkunga igenewe guteza imbere ibikorwa byawo, yavuze ko igihe kigeze ngo imibereho y’umugore ihinduke.
Yagize ati “Ni byiza kwishimira ibyakozwe mu bijyanye n’uburinganire kuko abagore bafite amahirwe mu by’uburezi, ubukungu n’imari. Hari impinduka zigaragara ariko ni iby’ingenzi kurushaho gutekereza ku kurenga inzitizi zigihari mu by’uburinganire bw’umugabo n’umugore cyane cyane mu nzego z’imirimo."
Abagore baramutse binjiye mu bikorwa bibara inyungu ku rugero rumwe n’abagabo umusaruro mbumbe w’ibihugu by’isi wazaba wariyongereyeho 26% mu 2025, mu gihe ngo ubusumbane butuma Afurika itakaza amafaranga menshi buri mwaka.
Ati “Afurika ubwayo itakaza miliyari 96 z’amadolari ya Amerika buri mwaka bihwanye na 6% by’umusaruro mbumbe w’uyu mugabane kubera ubusumbane hagati y’umugabo n’umugore.”
Abagore b’Abanyafurika ngo ni bo bihangira imirimo kurusha abandi mu bice by’isi ariko ibigo byabo ntibitera imbere bitewe no kubura igishoro, serivisi z’imari no guhorana umutwaro w’imirimo idahemberwa.
Kugeza ubu ku isi hose abagore bari mu nzego z’imirimo bagera kuri 40% ariko haracyari icyuho mu mihemberwe yabo aho bahembwa neza ku kigero cya 22,4% ugereranyije n’abagabo bakora akazi kamwe na bo.
Abagore bagaragara mu nama z’ubutegetsi z’ibigo hirya no hino ku isi bagera kuri 21% mu gihe 26% ari bo bari mu buyobozi bukuru bwabyo nk’uko Fatou Lo yakomeje abisobanura.
Yagaragaje ko bikwiye kongera ubushobozi bw’abagore haba mu ngo no mu nzego z’imirimo, gushyiraho ibikorwa bifungurira amahirwe abakobwa n’abagore bakiri bato n’ibind, ikaba ari yo mpamvu UN Women yiyemeje gufatanya na Career Women’s Network Kigali muri urwo rugamba.
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Kayirangwa Rwanyindo Fanfan, yatangaje ko u Rwanda rumaze gutera intambwe ifatika mu bijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’umugabo n’umugore ariko hakiri icyuho mu nzego zitandukanye.
Yagize ati “ Nubwo hari intambwe yatewe, haracyari byinshi byo gukora. Icyuho kiragaragara haba ku bagore bakora mu nzego za leta n’iz’abikorera. Imbogamizi zishingiye ku myumvire no kutitabira gushaka ubushobozi mu ngeri zikomeye tugomba kuzirenga.”
“Ubusumbanye mu by’ubukungu bugomba kurangira; buri wese agomba guharanira ko uburinganire buhabwa umwanya wa mbere. Twizeye ko Career Women’s Network Kigali izakora akazi gakomeye iteza intambwe abagore bari mu nzego z’imirimo.”
Umuyobozi wa Women Career Women’s Network Kigali, Lucy Schalkwijk,akaba ari na we wawushinze, yatangaje ko nubwo hari intambwe yatewe mu bijyanye n’uburinganire hakiri icyuhomu bagore bagaragara mu nzego z’ubuyobozi ariko ko hari icyizere ko ibintu bizagenda bihinduka, umuryango ahagarariye ubigizemo uruhare mu Rwanda.
Umuryngo Career Women Network Kigali washinzwe mu 2015 ugizwe n’abagore umunani ubu bakaba bamaze kugera kuri 400. Ufasha mu kubaka ubushobozi bw’abagore n’abakobwa, bubageza ku nzozi zabo mu bijyanye n’umurimo no kuwuhanga. Ufite gahunda yo kugira uruhare mu bikorwa byafasha ko abagore n’abagabo bagira amahirwe angana mu bijyanye n’ubucuruzi.
Buri kwezi utegura igikorwa gihuriza hamwe abagore barimo ba rwiyemezamirimo n’abandi bagishakisha ngo basangire amakuru ku bucuruzi, amasoko n’akazi.
Ishyaka Gala Dinner ni igikorwa cyari kigamije gukusanya inkunga yo gufasha uyu muryango gushyira mu bikorwa gahunda zawo zigamije guteza intambwe abagore bo mu Rwanda.
Amafoto: Niyonzima Moses
[email protected]



















TANGA IGITEKEREZO