Abasore 30 bo muri Afurika y’Epfo mu gace ka Cap Oriental bitabye Imana nyuma yo gusiramurwa mu buryo bujyanye n’umuco wo muri icyo gihugu nk’ikimenyetso cy’uko umusore wari ingimbi abaye umusore uhamye.
Abandi basore bo muri Afurika y’Epfo bagera kuri 293 kuri ubu bari mu bitaro nyuma yo gushira amazi mu mubiri (déshydratation), kurwara ibibyimba n’izindi ndwara, byose biturutse ku buryo basiramuwemo mu buryo bwa gakondo muri icyo gihugu, nk’uko tubikesha itangazamakuru ryo muri icyo gihugu.
Muri gicurasi uyu mwaka honyine abasore bagera kuri 34 bashizemo umwuka mu zindi ntara ebyiri zo muri iki gihugu.
Ubusanzwe iyi mico yo gusiramura mu buryo bwa gakondo izwi cyane mu bwoko burimo Xhosa, Sotho na Ndébélé, muri bwose bikaba bimaze kugaragazwa ko hapfuye amajana y’abasore kuva mu myaka ishize muri Afurika y’Epfo, nubwo hakunze gukoreshwa imbaraga zikomeye mu bavuze gakondo bigishwa ibirebana n’isuku n’isukura.
Mbere gato y’uko basiramurwa, abasore bamara ibyumweru bitari bicye mu bigunda bigishwa kwitwara kigabo, imyitwarire myiza n’ubutwari.
Ishyaka ANC riri ku butegetsi ryamaganye cyane iri siramurwa ry’abasore rimaze guhitana abatari bacye, ritangaza ko hagiye gushyirwaho uburyo bwo kwandika abashinzwe gusiramura abasore bya gakondo, nyuma bakajya babaha inyigisho za ngombwa.



















TANGA IGITEKEREZO