00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afurika y’Epfo: Kuvana icyuma kuri Mandela kimufasha guhumeka byatewe utwatsi

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 6 July 2013 saa 01:01
Yasuwe :

Abaganga bakurikirana ubuzima bwa Nelson Mandela banze icyifuzo cyari cyatangajwe n’abo mu muryango we, basabaga ko yavanwaho icyuma kimufasha guhumeka kuko gishobora kuba kimubabaza.
Jeune Afrique dukesha iyi nkuru yatangaje ko umuryango we wasabye ko yavanwaho iki cyuma, kuko ngo gishobora kuba kimubabaza, mu gihe abaganga bo bateye utwatsi iki cyifuzo. Batangaje ko kumushyiraho iki cyuma atari uko umubiri we udashoboye, ahubwo ko bizakomeza kumufasha kugeza akize.
Inkuru ya Jeune (…)

Inkuru ya Jeune Afrique iherutse gutangaza yagiraga iti “Ubuzima bwa Nelson Mandela bwarangiritse, abaganga bagiriye inama abo mu muryango we ko bamukuraho imashini zimufasha kubaho mu buryo butari ubwa kamere, aho kugira ngo akomeze kubabazwa, umuryango wa Mandela wafashe iki cyifuzo nk’uburyo bushoboka.”

Abo mu muryango we bari basabye ko yavanwaho iki cyuma bagira bati "Mandela ari mu bihe bikomeye kandi bihoraho, anafashwa guhumeka. Iteganya ry’urupfu ruzakurikira bishingiye ku mpamvu zumvikana kandi zikomeye.”

Ku ruhande rwa Guverinoma, Mandela ntabwo ari mu bihe biteye inkeke ku buryo bukabije ndetse n’umwe mu nshuti ze Denis Goldberg wamusuye yavuze ko yasanze Mandela yumva neza ndetse ko yanagerageje kuzunguza umunwa akanabumbura amaso.

Mandela yahawe igihembo cyitiriwe Nobel cyo guharanira amahoro. Uyu mukambwe w’imyaka 94 amaze ibyumweru bine arwariye mu bitaro biri i Pretoria, aho ubuyobozi bwa Afurika y’Epfo butangaza ko rimwe yorohewe ubundi yarembye.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages