Uyu mutwe ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wakomeje kuba ikibazo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, kuko ukomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, imvugo z’urwango n’ibindi bibi.

Ibi ni na byo byatumye Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda by’Umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi bahohoterwa, bakicwa bakameneshwa muri iyi myaka yose, bigizwemo uruhare n’iyi ngengabitekerezo ya Jenoside ya FDLR ariko n’ubutegetsi bwa RDC bukayitiza umurindi.

FDLR-FOCA mu rwego rwa gisirikare iyobowe na Pacifique Ntawunguka uzwi nka ‘Général Omega’. Yungirijwe na Gen Maj Cyprien Uzabakiriho uzwi nka ‘Ave Maria’.

Iperereza rya gisirikare (G2) riyoborwa na Brig Gen Sebastien Uwimbabazi uzwi nka ‘Nyembo Abdallah’ akaba ari na we uhuza ibikorwa by’abarwanyi ba FDLR bakorera muri Masisi na Walikale.

Ibikorwa bya gisirikare bya FDLR (G3) biyoborwa na Brig Gen Lucien Nzabanita mu gihe ishami ry’abarwanyi badasanzwe rizwi nka CRAP rikayoborwa na Col Pierre-Célestin Rurakabije uzwi nka ‘Simba Guillaume’.

Amakuru y’iperereza yemeza ko kugeza muri Kamena 2025, FDLR yari igizwe n’abarwanyi bari hagati ya 7000 na 10.000.