Itegeko rigenga amasezerano riteganya ko kugira ngo amasezerano akorwe, ukwemera k’uruhande rumwe kugomba guhura n’ukurundi.
Rikomeza rigaragaza ko iyo amasezerano cyangwa ingingo zayo birimo kubangamira uburenganzira bw’uruhande rumwe igihe amasezerano yakorwaga, uruhande rubangamiwe rushobora gusaba urukiko kwanga ko amasezerano arangizwa cyangwa kwemeza ko harangizwa ibisigaye ku masezerano hatarimo ingingo zirimo kubangamira uruhande rumwe.
Nk’urugero ni amasezerano y’akazi. Aho umukoresha n’umukozi bagirana amasezerano y’ibyo buri umwe asabwa kuzuza kugira ngo imikoranire hagati y’impande zombi irusheho kuba myiza.
Icyakora hari ubwo buri ruhande ruba rwifuza gukurura rwishyira ari naho usanga uruhande rumwe mu zagiranye amasezerano rushobora guhura n’akarengane mu gihe rudashishoje.
Ubusanzwe ugiye gusinya amasezerano y’akazi, asabwa kuyanyuramo yitonze ingingo ku yindi kugira ngo arebe neza niba hatarimo ingingo zishobora kumurenganya cyangwa izimurengera mu bihe atangiye gukurikizwa.
Buri wese ukora amasezerano hagati y’impande zombi aba ashaka kugira inyungu nyinshi kuri yo byagera ku bakoresha byo bikaba ibindi cyane ko kuri bamwe bumva ko bafite ijambo rya nyuma kuri ayo masezerano.
Nubwo bimeze bityo ariko hari ingingo zikunze gushyirwaho zishobora gutuma amasezerano arangizwa bitewe n’uruhande runaka cyangwa kugira ibisabwa mu gihe amasezerano abangamira abayagiranye.
Ibyo ariko ntibibuza benshi kurenganira muri byo kabone nubwo bari bafite amasezerano y’imikoranire ariko ugasanga uruhande rumwe rwarakuruye rwishyira rukaryamira urundi.
Urukiko rw’Ubujurire narwo rwatanze umurongo ushobora kwifashishwa mu manza nk’izo z’imbonezamubano nyuma yo kubona ko hari ubwo amasezerano ashobora kubamo akarengane.
Urukiko rugaragaza ko umurongo uhuriweho n’izindi manza ari uko amasezerano ari ingaruka zo kwemera kw’impande zombi. Agomba kurangizwa cyangwa gushyirwa mu bikorwa mu gihe atabangamira cyangwa atarenganya urundi ruhande.
Rwerekana ko ariko mu gihe bigaragaye ko harimo akarengane, ikigomba gukorwa ntabwo ari ukugena ubundi buryo yarangizwa butandukanye n’ibyo impande zombi zumvikanye mu masezerano, ahubwo ni ugutegeka ko atarangizwa hakarebwa ingaruka zikomoka ku kutarangizwa kwayo.
Ni umurongo kandi wanakoreshejwe mu manza zitandukanye nk’aho uru Rukiko rw’Ubujurire rwawukoresheje ku rubanza Karigirwa Félicité na Kamurase Laurent bagiranye ibibazo bishingiye ku busumbane bugaragaza mu masezerano.
Abo bombi bagiranye amasezerano y’ubugure y’ubutaka aho Karigirwa yari yemeranyijwe na Kamurase miliyoni 17,6 Frw ndetse aranazihabwa gusa nyuma abagenagaciro baje kubarura ubwo butaka babugenera arenga miliyoni 312 Frw.
Ibyo byatumye Karigirwa agana mu nkiko agaragaza ko haba harimo ubusumbane bukomeye mu gihe yaba agiye gutwara miliyoni 17, 6 Frw gusa ku mutungo we ufite agaciro nkako, agasaba ko yahabwa ayabazwe n’abagenagaciro.
Urukiko Rwisumbuye n’Urukiko Rukuru zemeje ko Kamurase Laurent yishyura amafaranga yagennwe n’abagenagaciro kugira ngo ayo masezerano akomeze kubaho.
Ntiyishimiye imikirize y’urubanza byatumye ajuririra bwa kabiri Urukiko rw’Ubujurire rwanabibonye ukundi rugategeka ko Karigirwa agomba gusubiza 17.600.000 Frw n’inyungu zayo zibariwe ku gipimo cya 18%, umutungo ukaguma mu biganza bye kuko harimo akarengane muri ayo masezerano.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!