00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akarere ka Rusizi kemereye DASSO gucumbika mu nzu za leta zidakorerwamo

Yanditswe na Akimana Erneste
Kuya 24 March 2018 saa 05:59
Yasuwe :

Nyuma y’uko urwego rwunganira akarere mu gucunga umutekano mu karere ka Rusizi (DASSO), rugaragaje ko rubangamiwe no kutagira amacumbi, ubuyobozi bwabemereye gucumbika mu nzu za leta zidafite ibyo zikorerwamo.

Ibi babyemerewe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Harerimana Frédéric , ku itariki ya 23 Werurwe 2018, ubwo yari yitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka ine DASSO imaze itanga umusanzu mu gucunga umutekano.

Muri uyu muhango bamwe mu baturage bashimye cyane umusanzu wa DASSO mu gucunga umutekano ndetse bashimangira ko nta hantu ihuriye n’abahoze bitwa Local Defence baje basimbura.

Umwe muri bo witwa Mukakayizera Anastasie yagize ati “Urwego rwa DASSO igihe cyose ubiyambaje bakugeraho aho waba uri hose, ntiwasanga basinze nk’uko abo basimbuye babigenzaga”.

Abagize DASSO bishimira imyaka ine bamaze bakorera mu karere ka Rusizi bashimiye ubuyobozi budahwema gukora ibishoboka ngo akazi kabo karusheho kugenda neza, ariko bagaragaza ko bagifite ikibazo cyo kubona amacumbi mu mirenge bakoreramo, ndetse basabwa kujya bahabwa impuzankano ebyiri mu mwaka aho kuba imwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Frédéric Harerimana , yashimye uruhare rwa DASSO mu kuzamura imibereho y’abaturage ndetse abemerera ko bakwifashisha inzu za leta ziri ku mirenge kugira ngo bakemure ikibazo cy’amacumbi.

Yakomeje ababwira ko ariko ku bindi bibazo by’imibereho, aribo bakwiye gufata iya mbere bakishakamo ibisubizo bahereye ku bushobozi buke bafite, bakazagenda bunganirwa.

Harerimana yabasabye kandi gukomeza igihango bafitanye n’umuturage, bagakomeza gufatanya kurandura ibibazo birimo imirire mibi, isuku nke n’ibindi.

Ati “Umutekano w’imbibi z’igihugu urinzwe n’ingabo z’igihugu. DASSO mukwiye kwita ku mutekano w’imbere ujyanye no guharanira imibereho myiza y’umuturage”.

Urwego rwa DASSO rwashyizweho n’iteka rya Perezida, kuri ubu rumaze kugira abakozi bagera ku 4 000 batojwe mu byiciro bitatu.

Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere, RGB bunagaragaza ko abaturage bafitiye inzego z’umutekano icyizere gikomeye, aho igisirikare cy’u Rwanda cyizewe ku kigero cya 99%, Polisi y’u Rwanda ikaba yizewe ku kigero cya 97.4% naho urwego rw’uturere rushinzwe umutekano ruzwi nka DASSO rwo rukaba rufitiwe icyizere ku kigero cya 86.1%, hanyuma Inkeragutabara zo zikaba zizewe ku kigero cya 76.6%.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages