Aya ni amagambo y’abana b’abakobwa batatu, baganira ku rwibutso bafite rw’umunsi wa mbere babona Ingabo z’u Rwanda mu gace k’iwabo ahitwa Kapuri, aho babubakiye ishuri, rimwe mu meza bafite muri ako gace.
Uyu munsi, abo bana biga mu mwaka wa 8, baritegura gukora ikizamini cya leta, babiri muri bo barashaka kwiga amasomo ya siyansi, undi umwe arashaka kuziga amasomo y’iyobokamana.
Sarah, Helen na Charity bose biga mu mwaka wa munani bati “Uyu munsi tubona impinduka nyinshi muri iki kigo, uyu munsi ikigo kirimo ibiti, gifite isuku, indabo, amashuri yacu asa neza, turishimye. N’abana bacu bazaza kwiga hano.”
Ishuri aba bana bigaho, ryatangiye kubakwa muri Nzeri 2014 nyuma y’aho abasirikare b’u Rwanda bari barinyuzeho bari mu burinzi mu mezi make yari ashize, bakabona abanyeshuri bari kwigira munsi y’igiti. Bakoze ubuvugizi ku bayobozi babo, birangira imirimo yo kuryubaka yihutishijwe, ritahwa mu ntangiriro z’umwaka ukurikiyeho.
Uyu ni umwe mu musaruro w’ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo ndetse ibyo zakoze muri iki gihugu biboneka n’ahandi zageze mu myaka 20 ishize, kuva mu 2004 ubwo zatangiraga kwitabira ubutumwa bw’amahoro i Darfur.
Ubu iri shuri riri muri amwe ari mu nkengero za Juba meza, kandi aganwa cyane.
Umuyobozi w’ababyeyi barirereramo yabwiye IGIHE ati “Ababyeyi bamenye ko umwaka utaha, nibatandikisha abana babo hakiri kare, nta mwanya bazabona.”
Umwaka ushize, ryari rifite abanyeshuri 200 ubu uwo mubare wikubye inshuro zirenga ebyiri, bagera kuri 540. Avuga ko ibyo bitari gushoboka iyo Ingabo z’u Rwanda zidatanga umusanzu wazo muri ibi bikorwa.
U Rwanda ni cyo gihugu gitanga Ingabo nyinshi mu bikorwa bya Loni byo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo. Ubu gifite izirenga ibihumbi 2500. Ni narwo rufifte Abapolisi benshi bari muri ubu butumwa kuko barenga 400.
Sudani y’Epfo yabayemo intambara z’urudaca guhera mu myaka yo hambere ubwo yashakaga kwiyomora kuri Sudani. Amateka agaragaza ko Sudani ubwayo kuva mu 1983 kugeza mu 2005 yarimo intambara yari ihanganishije igice kimwe cy’Abayisilamu n’ikindi cy’Abakirisitu.
Hagati y’umwaka wa 2010 na 2011, habaye intambara yindi yaganishije ku bwigenge bwa Sudani y’Epfo ari nabwo Salva Kiir yatowe, akayobora iki gihugu cya 54 muri Afurika n’icya 193 cyemewe na Loni.
Ntabwo amahoro yahise aboneka, kuko hagati y’umwaka wa 2013 na 2015 nabwo hadutse intambara ikomeye nyuma y’aho Riek Machar wari Visi Perezida ashinjwe gushaka guhirika ubutegetsi bwa Salva Kiir, ubwumvikane buke bugatangira ubwo.
Amasezerano y’amahoro yaje gusinywa hagati y’abo bagabo babiri, ariko bigeze mu 2016, nyuma y’ibyumweru bine Riek Mashar arahiye nka Visi Perezida, imirwano yongeye kubura na none hagati y’Ingabo za Guverinoma n’abasirikare bari bararyamye kuri Machar.
Ibihumbi by’abaturage byarapfuye, Machar ahunga igihugu, Kiir agena Taban Deng Gai nka Visi Perezida mushya.
Izo mvururu za hato na hato, zatumye igihugu cyisanga mu icuraburindi nubwo gikize ku mutungo kamere wa peteroli. Imihindagurikire y’ibihe nayo yahise itangira gusya itanzitse, bituma abaturage basonza, inzara iba nyinshi n’impfu ziriyongera. Icyo gihe kwiga ntibyari bikiri mu mugambi.
Umuvugizi wungirije wungirije w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Simon Kabera, yabwiye IGIHE ko uko ibintu byari bimeze mu 2016 ubwo yabaga muri Sudani y’Epfo mu butumwa bw’amahoro, atari ko bimeze magingo aya.
Ati “Icyo gihe mu 2016 habayemo intambara, irangiye, abaturage basa n’abatangiye ubuzima bushya. Bamwe bari mu buzima bw’impunzi, ariko nyuma bagenda bagaruka. Uyu munsi nabonye hari abantu bagiye bagaruka, ibikorwa bigenda bigaruka, mu mujyi abaturage bakora imirimo isanzwe.”
Lt Col Kabera avuga ko kuva mu 2014, Ingabo z’u Rwanda zagera muri Sudani y’Epfo, zakoze ibikorwa byinshi bikomeye, bishingiye ku masezerano zifitanye na Loni mu butumwa bw’amahoro.
Ati “Kurinda abaturage ni yo nshingano ya mbere y’ingenzi, ni nayo yatuzanye. Dukora ibikorwa bitandukanye, harimo gukora irondo rituma abaturage bakomeza kuba batekanye, tunagerageza gukora ibikorwa bitandukanye nk’ishuri ryubatswe n’Ingabo z’u Rwanda.”
Usibye amashuri, Ingabo z’u Rwanda, binyuze mu muganda, ziha abaturage bo muri Sudani y’Epfo, za rondereza zibafasha guteka, amavomo, ibikoresho bya siporo ku banyeshuri, iby’ishuri n’ibindi
Mu muganda Ingabo z’u Rwanda zakoze kuri uyu wa Mbere, zahaye abanyeshuri biga kuri iri shuri, amakayi n’amakaramu ndetse abakobwa bahabwa n’impapuro z’isuku [Cotex].
Ati “Umuco w’iwacu mwiza w’isuku uturanga, kurinda ibidukikije, gusukura aho dukorera, tuwusangiza n’abandi, abana bari mu ishuri bari kwiga natwe turi kumwe n’abaturage turi gukora isuku hanze aho twubatse […] kuko mu nshingano za UNMISS harimo no gufasha leta mu bikorwa by’iterambere.”
Umwarimu wigisha Icyongereza muri iri shuri, Suzie Nyokajong, yasobanuye ko uyu munsi nk’abarezi, bishimiye ko bafite ahantu heza ho kwigishiriza. Yigisha abana 60, abakobwa n’abahungu barangana.
Ati “Amasomo agenda neza, baratsinda, ni abana bafite ikinyabupfura. Turashimira ubufasha bw’Abanyarwanda, batumye iki kigo kiba cyiza. Iyo tutabona ubufasha bwabo, twe nk’abaturage ntabwo dushobora kubaka izi nyubako, ariko ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, bwaradufashije, bubaka iri shuri kandi baradufasha mu bikoresho by’abana… bafasha aba bana babo kugira ngo bazatere imbere mu myaka iri imbere.”
Uyu mwarimu yavuze ko mbere batari bafite abanyeshuri n’abarimu ariko ubu uwo mubare wariyongereye.
Ati “Ubu dufite ibiti n’indabo hano mu kigo. Ibintu byose bimeze neza. Isuku nayo irahari, abana bazi isuku icyo aricyo.”


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!