00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akari ku mutima wa Gloria Mukamabano wasezeye kuri RBA

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 26 February 2026 saa 02:57
Yasuwe :

Umunyamakuru wakoreraga Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), Mukamabano Gloria, yasezeye muri izi nshingano yari amazemo imyaka icyenda. Yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yasanze umugabo we umaze igihe kinini ari ho aba.

Mukamabano yamenyekanye cyane mu gusoma amakuru kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Uretse kuba yari umunyamakuru ukunzwe n’abatari bake, Mukamabano yari n’Umuyobozi wa Televiziyo ya RBA y’imyidagaduro KC2.

Mu 2015 ni bwo Mukamabano Gloria, yasoje amasomo y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu Ishuri ry’Itumanaho n’Itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda. Yanize icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu masomo ajyanye n’Iterambere ‘Development Studies’.

Yinjiye mu itangazamakuru akirangiza amashuri yisumbuye aho yakoze ku bitangazamakuru bitandukanye birimo Contact FM, Radio na TV10 ndetse na Royal TV.

Mu mpera z’umwaka wa 2016, Gloria Mukamabano yerekeje kuri RBA.

Mukamabano yabwiye IGIHE ko gusezera kuri RBA byaturutse ku cyerekezo gishya agiye kuganamo.

Ati “Nta kindi kibazo cyabaye, ni icyerekezo gishya nafashe mu buzima bwanjye. Umuntu aba afite byinshi yize rero hari igihe biba ngombwa ko umuntu ahindura icyerekezo ariko nta kindi kibyihishe inyuma rwose ni ibisanzwe.”

Yagaragaje ko kuri ubu agiye gukora ibindi bitajyanye n’itangazamakuru nubwo yirinze kuvuga imirimo mishya ashobora kwerekezamo.

Gloria Mukamabano yagiye muri Amerika, aho yasanze umugabo we umaze igihe kinini ari ho aba.

Yashimangiye ko mu myaka icyenda yari amaze muri RBA yahungukiye byinshi ndetse ko ashima amahirwe yahawe yo gukorera igihugu binyuze mu itangazamakuru.

Ati “RBA nayigiyemo byinshi. Nagezemo ndi umunyamakuru ariko umuntu agenda yaguka. Ndashima amahirwe nahawe yo gukorera iki gihugu binyuze muri RBA. Nagiye nkurira mu kazi ngera aho nyobora ishami ryayo ry’imyidagaduro KC2, byaje kubera ko ari icyizere umuntu baba bamubonamo.”

Yagaragaje ko ibihe atazibagirwa ari ubwo mu 2019 yagiraga amahirwe yo kwakira Umukuru w’Igihugu mu kiganiro ari kumwe na Jean Pierre Kagabo.

Ati “Ni ikintu gikomeye nzahora nkumbura.”

Gloria Mukamabano ni umubyeyi w’abana babiri, umuhungu n’umukobwa.

Uretse itangazamakuru, Mukamabano yanabaye umuhanzi w’indirimbo, ariko ni umwuga atakomeje kuko yahisemo gushyira imbaraga mu itangazamakuru.

Umunyamakuru Mukamabano Gloria yasezeye kuri RBA yari amazemo imyaka icyenda
Mukamabano yashimye amahirwe yari yahawe yo gukorera igihugu binyuze mu Itangazamakuru
Mukamabano yishimira ko muri RBA yungukiyemo ubumenyi n'ubunararibonye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages