Impamvu irumvikana kuko nta muntu wari gushora indege mu bice amabombe yari ari kuvuza ubuhuha.
Ku wa 28 Gashyantare 2026, ibisasu bya Amerika byatangiye gucicikana mu kirere cya Iran, ingendo z’indege nyinshi zerekeza muri Qatar, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu n’ibindi bihugu biri mu karere kamwe zihita zihagarikwa kubera ikibazo cy’umutekano muke.
Mu ntangiriro za Werurwe 2026 ingendo zirenga ibihumbi 21 zijya n’iziva mu Burasirazuba bwo Hagati zahise zihagarikwa.
Nka Dubai International Airport yahise ihagarika 85% by’ingendo zayo muri iki gice.
Ni na ko byageze kuri Sosiyete y’u Rwanda y’Ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, ibyashegeshe ubuhahirane bwarwo n’ibihugu byo muri aka karere kuko rusanzwe ruhafite isoko rinini.
Nk’abari mu ishyirahamwe ry’abahohereza imbuto n’imboga bagaragaza ko kuva intambara itangiye ababarirwa muri 80% babaye bahagaritse akazi.
Uwari wateguye kujya muri gahunda ze yatekereje uburyo ahombye ariko ahitamo gukiza amagara ye aho kuyashora mu muriro.
Abohereza imboga n’imbuto ku isoko rya Dubai, Abu Dhabi n’ahandi mu karere bo bumvise bakubiswe n’inkuba kuko umusaruro wabo kenshi utwarwa mu ndege by’umwiharuko iya RwandAir isanzwe yorohereza Abanyarwanda kujyana imizigo yabo.
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abakorera mu Rwanda bohereza imboga n’imbuto ku isoko mpuzamahanga, Rukundo Robert yabwiye IGIHE ko imboga n’imbuto ari byo kenshi bijyanwa ku isoko ryo mu Burasirazuba bwo Hagati hakoreshejwe indege by’umwihariko iya Sosiyete ya RwandAir.
Ati “Byaratugoye, byabaye ikibazo gikomeye kubera ko nko guhagarika ingendo bivuze ko ibindi bikorwa byose no mu bwato kuko umuhora wa Hormuz wari ufunze. Nta kintu cyagendaga muri make, ubucuruzi bwaragoranye, bagiye kugerageza ngo bashake uburyo bikora biza ibiciro byarazamutse.”
Rukundo yavuze ko intambara igitangira umusaruro umwe watangiye koherezwa mu bihugu byo mu karere ariko bamwe birangira batabishoboye.
Ati “Isoko ryarahagaze, iyo abantu batagenda muri Dubai n’isoko riramanuka, iyo rimanutse rero biba ikibazo kuri twese. Ubucuruzi ntabwo bwakomeje gukora muri ayo mezi cyane cyane indege yacu y’igihugu yabaga ifite inyoroshyo, icyabaye rero abantu batangiye gushaka amasoko bajyanamo umusaruro, ari mu nganda bakajyana mu nganda, umusaruro urenzeho ukajya mu bihugu bidukikije ku babishoboye kubijyanayo ariko abenshi barahagaritse urabyumva ntabwo bashoboye gukora. Abakiliya babo wenda bashoboye gukoresha ibindi bihugu kugira ngo babone ibiza ariko hagati aho ni uko byagenze.”
Imbuto zirimo avoka n’ibindi bihingwa biri mu byoherezwa cyane mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati kandi byinjiriza u Rwanda amafaranga menshi.
Ishyirahamwe ry’abohereza imbuto n’imboga ririmo abanyamuryango 55, ariko abohereza hanze ibi bicuruzwa bose babarirwa mu 171.
Rukundo yavuze ko hari abo muri aya mezi atatu, intambara imaze, bahagaritse kohereza ibicuruzwa.
Ati “Biragoye kumenya umubare ariko wagereranya nka 80%. Abantu bakora ibya avoka akenshi kujya muri Dubai muri icyo gihe byaragahaze, nta muntu wakoraga.”
Yakomeje ati “Ibihombo birahari. Iyo umuntu adakoze ibihombo birahaba kandi bimanuka kugeza ku muhinzi wo hasi. Niba twaroherezaga indege ijyamo toni 25 cyangwa 30, reba ibyumweru bishize….Akenshi indege ijyana toni hagati ya 20 na 25.”
Iyo bakoresheje Ethiopian Airlines bashobora gutwara toni ziri hagati ya 10 na 15 hakiyongeraho ibigenda mu ndege y’imizigo ya RwandAir biri hagati ya toni 19 na 24, zikaba toni 40. Ibikomoka ku buhinzi babyoherezaga gatatu mu cyumweru.
Nk’urugero hagati ya 24 na 28 Werurwe 2026, imbuto zoherejwe mu mahanga zari toni 173, zinjiza miliyoni 235 Frw, imboga zari toni 290 zinjiye miliyoni 853 Frw. Mu bihugu zoherejwemo harimo Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Ni mu gihe mu cyumweru cyo ku wa 16-20 Gashyantare 2026 mbere y’uko intambara itangira, imboga zari zoherejwe ku isoko mpuzamahanga zari toni 437 zinjije miliyoni 569 Frw na ho imbuto zari toni 376, zinjije miliyoni 471,7 Frw.
Ati “Uwo musaruro rero iyo utagiye ni ikibazo, ntabwo mushobora gucuruza. Ariko ikindi kirebwa cyane no uko muba mudafite uburyo bwo kubyongerera agaciro, ngo dushobore gukora bya bintu tubihindure, tubibike, mu gihe isoko rimeze neza tuzabijyane.”
Avoka iri muri byinshi u Rwanda rwohereza mu Burasirazuba bwo Hagati. Mu gihe zongerewe agaciro zishobora kuvamo amavuta, ‘guacamole’, amasabune n’ibindi byinshi ariko inganda zibikora ni nke cyane.
Rukundo yavuze ko Covid-19 yabakanguye igatuma batangira gukora mu buryo bwagutse ariko n’intambara ya Iran na Amerika yatumye babona ko hari ibindi bikwiye gushorwamo imari.
Ati “Hari inganda zihari ariko ubushobozi bwazo buracyari bukeya.”
Isubukurwa ry’ingendo za RwandAir, andi amahirwe
Sosiyete nyarwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir yari yarasubitse ingendo zo kujya muri Qatar na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu kubera intambara ya Amerika na Iran.
Itangazo ryasohotse ku wa 29 Gicurasi 2026, rigaragaza ko kuva ku wa 1 Kamena izasubukura ingendo zijya muri Qatar na UAE.
Rukundo yavuze ko nubwo ingendo z’iyi sosiyete zifunguye mu gihe umwero wa avoka usa nk’urangiye ariko ari inkuru ishimishije.
Ati “Turabyishimiye ko basubukuye ingendo, izihari zeze muri iki gihe ubwo zizagenda ariko ibiciro byarazamutse kuko n’ibiciro bya lisansi byarazamutse. Ariko twishimiye cyane ko yasubukuye ingendo, abantu baraza kugenda, kandi ni isoko kandi mu karere hose by’umwihariko mu Burayi baragenda, nibatangira kugenda tuzabona abadusaba ibicuruzwa. Wenda bizatuma ibiciro ku isoko bizamuka.”
Yasobanuye ko hasigaye kurebwa niba n’isoko rigemurwaho na ryo ibiciro byarazamutse hagendewe ku biciro by’ingendo byatumbagiye.
Avoka, zahabu y’icyatsi ku Banyarwanda
Avoka ni kimwe mu bihingwa byamaze kuyobokwa n’abantu benshi mu Rwanda, bitewe n’uko zikenewe cyane mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati, i Burayi n’ahandi. Gusa n’abazihinga bazikundira intungamubiri zikungahayeho.
Rukundo yahamije ko akurikije uburyo zikenewe ku isoko mpuzamahanga abona ari nka zahabu.
Ati "Ni zahabu y’icyatsi. Ni igihingwa gishobora kuzamura umuntu uwo ari we wese guhera hasi kugera ku isoko, ari umuhinzi, ari uri mu bwikorezi, ari ufite frigo zikonjesha, ari uzohereza hanze, ari uzongerera agaciro, ni igihingwa cy’imbarutso mu gutanga akazi ku bantu bose mu ngeri zose aho wagikorera aho ari ho hose."
"Ni igihingwa gikenewe cyane ku isoko, kandi nizeye ko kizarusha bikomeye ibihingwa bisanzwe byoherezwa mu mahanga [ikawa, ikawa n’ibireti] kandi abantu bakaze kucyitabira no kugishoramo imari igisigaye ni ukureba ko gitanga umusaruro ukwiye."
Kugeza ubu mu Rwanda haboneka toni 1,6 kuri hegitari mu gihe avoka zimaze imyaka ine zakabaye zera toni 3,5 kuri hegitari. Avoka zimaze imyaka 10 zo ziba zikwiye kwera toni ziri hagati ya 18,5 na 25 kuri hegitari.
Avoka yerera mu imyaka itatu, mu gihe igiti cya avoka gishobora kumara imyaka irenga 100.
U Rwanda na rwo ntabwo ayo mahirwe rwayatereye inyonyi. Mu Ugushyingo 2025 hagaragajwe ko mu bushakashatsi MINAGRI yakoze yabonye ko abantu bafite ibiti birenga ibihumbi 550.
Icyo gihe mu biti u Rwanda rwari rufite, ibingana na 88% byari bifite imyaka hagati y’umwe n’itandatu. Bivuze ko bitarera mu buryo bufatika, umusaruro witezwe mu myaka iri imbere.
Mu 2018/19 u Rwanda rwohereje avoka zitarenze toni 1000. Zari zinjirije u Rwanda ibihumbi 400$ birengaho gato.
Uyu musaruro wikubye hafi inshuro 10. Mu 2024 Rwohereje toni 4200 za avoka byinjiriza igihugu arenga miliyoni 8$.
U Rwanda rufite isoko rigari rya Avoka mu bihugu by’Abarabu ku kigero cya 80%, u Burayi no mu Karere u Rwanda ruherereyemo. Mu minsi ishize u Rwanda rwashyize umukono no ku masezerano yemerera u Rwanda kohereza avoka mu Bushinwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!