00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mifotra yashyize umucyo ku cyiswe izamuka ry’umushahara w’abakozi ba Leta

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 27 May 2026 saa 07:53
Yasuwe :

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo mu Rwanda, yatangaje ko ibyo abantu bamwe bise izamuka ry’imishahara ku bayobozi bo mu bigo bya Leta atari byo, igaragaza ko nta mpinduka zabayeho ku mafaranga abakozi batahana.

MIFOTRA yatangaje ko hashingiwe ku ku iteka ryasohotse mu igazeti ya Leta ku wa 23 Mata 2026 rihindura itegeko nimero 017/2020 ryo ku wa 07/10/2020 rishyiraho sitati rusange igena abakozi ba Leta nta mpinduka ziri mu buryo imishahara ya Leta igenwa.

Ibyo bishingiye ku hari abari barishingiyeho bagaragaza ko imishahara y’abakozi mu nzego zitandukanye igiye kuringanizwa, abari ku rwego rumwe rw’amashuri bagahembwa kimwe.

Hanavugwaga kandi ko rigiye gutuma ibigo byose bya Leta bihemba abantu kimwe aho kugira ngo bimwe bibe bifite sitati zihariye zigenga abakozi.

Nyamara iryo tegeko riteganya ko Urwego rwa Leta rukeneye sitati yihariye y’abakozi ba Leta rwandikira Minisitiri rugaragaza impamvu zifatika rushingiraho rusaba sitati yihariye ku buryo imiterere yarwo ituma imicungire y’abakozi itagengwa n’iryo tegeko.

Rugomba kandi gutegura umushinga wa sitati yihariye n’isobanurampamvu bikubiyemo ingingo z’umwihariko zitandukanye n’iziteganyijwe mu itegeko.

Sitati yihariye igarukira ku buryo bwo gushaka abakozi; uburyo bw’iterambere mu mwuga; uburyo bwo gukurikirana abakozi bakoze amakosa mu kazi; amahugurwa y’abakozi; ubutumwa bw’akazi n’ikiruhuko cy’izabukuru.

Minisitiri ashyikiriza umuyobozi ubifitiye ububasha umushinga wa sitati yihariye kugira ngo usuzumwe nyuma yo kubona ko sitati yihariye ikenewe kubera imiterere yihariye y’urwego rwa Leta cyangwa iy’abakozi barwo.

Itangazo MIFOTRA yasohoye ku wa 26 Gicurasi 2026, rivuga ko sitati rusange igenga abakozi ba Leta, imishahara igenwa hakurikijwe imbonerahamwe y’imirimo y’urwego yemezwa n’Inama y’Abaminisitiri. Iyo mishahara ibarwa hashingiwe ku gaciro k’umubare fatizo w’urwego, intera y’umwanya w’umurimo n’inshingano z’ukora ako kazi.

Yongeye kandi kwerekana ko ibirebana n’imishahara mu nzego zihariye, yemezwa n’inama z’ubuyobozi bw’izo nzego kandi hagendewe ku mategeko azishyiraho.

Indamunite zitangwa ku bakozi ba Leta zigiye kwiyongera

Indamunite zibarirwa mu mushahara

Mu mushahara mbumbe w’umukozi wa Leta habarirwamo ibintu byinshi hagendewe ku mwanya arimo, ariko kuri bose habarirwamo indamunite y’icumbi, indamunite y’urugendo, umusoro, inkunga yo kwivuza, inkunga y’ubwiteganyirize; ku bayobozi hakiyongeraho indamunite y’ubuyobozi n’indi indamunite yagenwa n’umuyobozi ubifitiye ububasha.

Iteka rya Minisitiri w’Intebe n° 024/03 ryo ku wa 19/10/2022 ryerekeye indamunite z’abakozi ba leta n’amafaranga y’ishyingura rivuga ko indamunite y’icumbi n’iy’urugendo ingana na 1/7 cy’umushahara fatizo w’umukozi wa Leta.

Ibi bivuze ko umukozi wa Leta uhembwa ibihumbi 300 Frw mu mushahara we habaga harimo arenga ibihumbi 42 Frw y’icumbi n’andi nk’ayo y’urugendo.

Ni mu gihe indamunite y’ubuyobozi yo yari 5% y’umushahara fatizo wa buri kwezi w’umukozi uyobora abandi bakozi, bivuze ko abaye ahembwa ibihumbi 300 Frw, yabona ibihumbi 15 Frw.

Iteka rya Minisitiri w’Intebe n° 016/03 ryo ku wa 22/05/2026 rihindura Iteka rya Minisitiri w’Intebe n° 024/03 ryo ku wa 19/10/2022 ryerekeye indamunite z’abakozi ba leta n’amafaranga y’ishyingura rigaragaza impinduka mu buryo indamunite zibarwa, kuko indamunite y’icumbi iboneka hafashwe umushahara fatizo bagakuba 0,2. Ugendeye kuri wa mushahara w’ibihumbi 300 Frw, usanga yiyongereye kuko yageze ku bihumbi 60 Frw.

Indamunite y’urugendo yo iboneka hafashwe umushahara fatizo ugakubwa na 0,156274, bivuze ko wa mukozi ukorera ibihumbi 300 Frw bivuze ko hazaba harimo ibihumbi 46.882,2 Frw agenewe urugendo.

Indamunite y’ubuyobozi iboneka hafashwe umushahara fatizo ugakubwa na 1,050156, bivuze ko habaye hari umuyobozi ukorera bya bihumbi 300 Frw twafatiyeho, indamunite ye yaba 315.046 Frw.

MIFOTRA yasobanuye ko iyo ngingo na yari yumviswe nabi na bamwe bumvaga ko imishahara yabo igiye kwiyongera, yerekana ko nta kintu kiziyongera ku mishahara itahanwa ahubwo ko izo mpinduka zakozwe ngo bijyanishwe n’imisanzu y’ubwiteganyirize bwa pansiyo.

Iti “Impinduka zikubiye muri iri teka, zihuje n’impinduka mu bwiteganyirize bwa pansiyo, hagamijwe ko umushahara abakozi ba Leta batahana udahinduka. Bityo nta kwiyongera cyangwa kugabanyuka k’umushahara iri tegeko riteganya. Agaciro k’iri teka gahera ku ya 1 Mutarama 2025 ari na yo tariki impinduka mu bwiteganyirize bwa pansiyo zatangiriye gushyirwa mu bikorwa.”

Imisanzu y’ubwiteganyirize bwa pansiyo yari yiyongereye iva kuri 6% ijya kuri 12% by’umushahara w’umukozi.

Bisobanuye ko ayo umuntu yatahanaga, yagombaga kuvamo andi 6% yari yongereweho kugira ngo ajye ku musanzu we ariko ayo atahana mu ntoki akagabanyuka.

MIFOTRA isobanura ko izo mpinduka mu kubara indamunite zakozwe mu rwego rwo guhuza n’izo zo mu bwiteganyirize bwa pansiyo kugira ngo hatabaho igabanyuka ry’amafaranga umukozi yatahanaga.

MIFOTRA yasobanuye ko iteka n'itegeko byasohotse bidateganya ukwiyongera ku mushahara cyangwa icyo umukozi wa Leta atahana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages