Ibi yabigarutseho ku wa 29 Gicurasi 2024, ubwo yagezaga ubutumwa ku rubyiruko rusaga 1000 rwo mu Karere ka Huye rwari rwitabiriye Inteko Rusange ngarukamwaka y’Urubyiruko yabereye kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.
Muri iyi Nteko Rusange, urubyiruko rwagaragarijemo ibikorwa rwashoyemo imari birimo ubukorikori, ibikomoka ku bworozi nk’inzuki, imyambaro n’ibindi bicuruzwa bitandukanye.
Iradukunda Dieudonne wamuritse ibicuruzwa atunganyiriza mu kigo ayoboye cyitwa ‘Youth Proud’ cy’ubukorikori, yavuze ko ibikorwa bye byahaye urubyiruko rwinshi akazi.
Ati “Dutunganya ibiti bya Sederera na Jakaranda tukabikoramo ibikoresho by’igikoni nyarwanda nk’amasahani, inkongoro, imyuko, udusekuru tw’ibirungo n’ibindi byinshi bitandukanye. Ibyacu dukora byibanda ku muco Nyarwanda ariko kandi ikirenzeho ni uko bibungabunga ubuzima bwa muntu.”
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange yagarageje ko Akarere ayoboye katangiye kuremera urubyiruko imirimo itandukanye ndetse gatangiza ikigega hifashishijwe amafaranga ava mu misoro, aho buri mwaka miliyoni 50 Frw zizajya zitangwa ku mishinga y’urubyiruko n’abagore.
Ati “Byagaragaye ko urubyiruko rusaga 34% rwasoje amasomo ariko ntirugaragare ku isoko ry’umurimo. Ni muri urwo rwego Akarere ka Huye, mu misoro kabona iturutse mu baturage, twiyemeje ko buri mwaka tuzajya dufasha imishinga y’urubyiruko tuyigenera miliyoni 50 Frw, ariko tureba nibura uwatekereje umushinga uha akazi abandi bantu batatu b’urubyiruko nka we, kugira umubare w’abashomeri ugabanuke.”
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima yavuze ko iyi Minisiteri ikomeje gushakira amahirwe yose ashoboka urubyiruko kugira ngo rubone imirimo ku bwinshi.
Ati "Turi gukorana n’uturere mu gushaka amahirwe yose urubyiruko rwabonamo imirimo ku bwinshi. Ikintu rero tubona gishobora kubyara umusaruro mu bijyanye no guhanga umurimo ni ukubona imishinga minini ishobora guha akazi n’abandi.’’
Yavuze ko hari gahunda zishinzwe gufasha urubyiruko, ati “Muri Youth Konekt, iyo uzanye umushinga tukabona ni umushinga uzabyara inyungu ariko ukanaha akazi abantu 10 cyangwa 15, tuwutera inkunga. Ni icyo burya tuba tugamije, kwagura isoko ry’umurimo.”
Minisitiri Utumatwishima yakomeje asaba urubyiruko kuba maso bakitegura kwakira amahirwe bahawe, ibyo bakabikora birinda kwishora mu ngeso mbi zishobora kubavutsa ayo mahirwe.
Ati “Amahirwe ashobora kuza agasanga wasinze, agasanga uri mu biyobyabwenge, agasanga ntabwo witeguye. Bisaba ko uhora witeguye ufite ubumenyi kandi ufite imyitwarire myiza.”
Minisiteri Utwumashima kandi yaboneyeho gusaba urubyiruko kuzitabira amatora ategerejwe muri Nyakanga, abasaba kuzayagiramo uruhare rufatika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!