Bitewe n’aho abantu bakuriye usanga abagabo benshi cyane mu bice by’icyaro bishyiramo ko ibijyane no kwita ku bana haba mu burere no kubakurikirana ku mashuri bireba abagore gusa naho abagabo bakabarinda inzara.
Iyo myumvire bemeza ko yahindutse bitewe n’amahugurwa bahawe na Save the Children muri Mutarama 2016 binyuze muri gahunda ya ‘Mureke Dusome’ aho ngo abagabo na bo bamenye uruhare rwabo mu burezi n’uburere bw’abana.
Mureke Dusome ni umushinga w’imyaka ine uterwa inkunga n’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga, ugamije guteza imbere ubufatanye hagati y’amashuri n’abaturage muri rusange hashimangirwa umuco wo gusoma ku bana biga kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza.
Mu kiganiro abagabo batandukanye bagiranye na IGIHE, bagaragaje ko basanze hari byinshi bahombeje abana babo.
Nkurunziza Fabien utuye wo mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Burera yagize ati “ Twahuguwe ku ruhare rw’umugabo ku bijyanye n’imyigire y’umwana, twabonye ko hari uruhare tutagiraga ndetse twasanze twarakoze amakosa kuko hari urwego abana batageragaho cyangwa bakabura ubashyigikira.”
“ Twamenye ko kugira ngo umwana amenye gusoma mu rurimi kavukire umubyeyi abigiramo uruhare; twebwe twasanze binoroshye kuko Ikinyarwanda turakizi. Ubu abagabo dusigaye tubaza umwana ibyo yize, ibitabo azanye turamubwira agasoma tukumva ko abizi aho akosheje tukamukosora kandi benshi basigaye basoma neza ibijyanye n’umwaka barimo.”
Nkurunziza avuga ko abandi bagenzi be nabo bamubwira ko abana babo basigaye batsinda neza ugereranyije na mbere bagiharirwa abagore.
Umukangurambaga wo gusoma mu Mudugudu wa Rutamba akagari ka Gafumba, Umurenge wa Rugarama, Nsekerabanzi Adrien na we yemeza ko abagabo bari baratereranye abagore ariko ubu byahindutse.
Ati “Nk’iwanjye mu rugo ntabwo natahaga ngo mbe nabaza umwana uko ameze cyangwa uko ku ishuri byagenze.N’iyo yabaga yasibye numvaga ntacyo bimbwiye kuko numvaga ibyo ari akazi ka nyina ariko aho mpuguriwe ndamubaza, nkareba mu ikayi.”
Ibi kandi bishimangirwa n’Umuyobozi w’Ishuri ribanza rya Gafumba, Mujawamaliya Jacqueline uvuga ko abana 14 kuri icyo kigo bagarutse mu ishuri bitewe n’uko abandi bana babateraga ishyari ryiza ryo gusoma.
Ati “ Gahunda ya Mureke Dusome itiza abana ibitabo bakabijyana iwabo, iyo rero abana babijyanye basomera n’abo baturanye maze abatazi gusoma bakagira ipfunwe bagafata icyemezo cyo kugaruka.
Mureke Dusome imaze kugera mu turere 18 two hirya no hino mu gihugu, mu masomero 1410 arimo abana 317846.
Iyi gahunda iteganya ko uyu mwaka uzashira igeze mu turere twose tw’igihugu aho izaba yarageze ku babyeyi n’abana 1 402 000 naho amasomero y’abana azaba ageze ku 2500.



















TANGA IGITEKEREZO