Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi igamijwe kwihutisha iterambere, NST1, yatangiye muri 2017 iteganya ko muri 2024, Abanyarwanda bazaba baragezweho n’amazi meza ndetse n’amashanyarazi ku kigero cya 100%.
Ni mu gihe Raporo y’Ikigo cy’Ibarurishamibare igaragaza ko umubare w’abafite cyangwa abashobora kugera ku mazi meza mu buryo bworoshye ugeze kuri 82.4%.
Mu Karere ka Burera bamwe mu baturiye ibiyaga bya Burera na Ruhondo bo bahitamo gukoresha amazi yabyo kuko ari yo abegereye, ibyo bavuga ko bibangamiye iterambere ryabo.
Serutoki Protais wo mu Murenge wa Kinyababa, yagize ati “Twari dufite amazi ariko amatiyo yagiye aturika; dufite akagezi gato ariko iyo abantu ari benshi hari abahitamo kuvoma ikiyaga. Kugera kuri ako kagezi hari nk’ibirometero bitatu.”
Kazubwenge Thacien na we yemeza ko iki kibazo cy’amazi gihangayikishije mu gihe ngo hari ibikorwaremezo bifite amazi ariko abaturage bakayabura.
Ubuyobozi bw’aka karere bwemeza ko iki kibazo cy’amazi meza kigihari ariko bukizeza abaturage ko mu bihe biri imbere kizaba cyabonewe umuti bushingiye ku mushinga wo kubyaza umusaruro amazi y’ikiyaga cya Burera.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal yabwiye IGIHE ko umufatanyabikorwa yamaze gusura iki kiyaga ndetse n’inyigo yatangiye gukorwa, gusa ntiyatangaje igihe nyakuri iki gisubizo kizaba cyabonetse ngo kuko umushinga ukiri mu nyigo.
Ati “Mu by’ukuri turacyafite ibibazoby’amazi mu karere ariko ni ikibazo turi gushakira igisubizo. Hirya no hino mu Karere turacyari ku ijanisha ryo hasi kuko mbere y’imishinga twakoraga twari tukiri ku kigero cya 43%.”
Akomeza agira ati “Twamaze gukora isesengura no kwegeranya amakuru dufashijwe n’umufatanyabikorwa Water for People. Ikibazo cyagaragajwe ni uko dufite amasoko nkene; ubu hari umushinga wo kubaka uruganda rufatiye ku kiyaga cya Burera, abantu bazadufasha bamaze kureba aho uruganda ruzubakwa.”
Mu Ntara y’Amajyaruguru Akarere ka Burera niko kari inyuma mu kugeza amazi meza ku baturage aho kari ku mpuzandengo 80.8%, ni mu gihe Musanze ariyo iza imbere muri iyi ntara ku mpuzandengo ya 90.8%.






Ibitekerezo 0