00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amajyepfo: Abakora ibyaha bagera kuri 90% babiterwa no gufata ibiyobyabwenge

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 22 December 2017 saa 03:37
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo na Polisi batangaza imibare bafite yerekana ko abakora ibyaha bagera kuri 90% babiterwa no gufata ibiyobyebwenge, bityo basaba abaturage ubufatanye mu bukirwanya bigacika burundu.

Byavuzwe ubwo mu Karere ka Nyanza kuri uyu wa 21 Ukuboza 2017, hatwikwaga ibiyobyabwenge birimo Kanyanga, urumogi n’izindi nzoga z’inkorano ziherutse gufatirwa mu turere turindwi two mu Majyepfo.

Ni igikorwa cyabereye imbere y’imbaga y’abaturage, bahabwa ubutumwa bubibutsa ububi bw’ibiyobyabwenge, basabwa kubyirinda no kubirwanya kandi bagatanga amakuru y’aho babibonye.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, ACP Gilbert Rwamungu Gumira, yavuze ko ibyo biyobyabwenge byafashwe mu gihe cy’ukwezi kumwe ndetse ababifatanywe bamaze kugezwa mu butabera.

ACP Rwamungu ati “Ibiyobyabwenge twatwitse uyu munsi biri mu bwoko butatu, ni kanyanga ingana na litiro 2,140 n’urumugi ibilo 172 n’indi nzoga nayo y’ikiyobyabwenge yitwa Sky uducupa 120. Ibi biyobyabwenge byifashishwa mu rukiko nk’ibimenyetso, iyo nyir’ukubifatanwa amaze kuburana turabitwika, ibi bimaze igihe kitari hejuru y’ukwezi byafatiwe mu turere turindwi two mu Ntara y’Amajyepfo”.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Marie Rose Mureshyankwano yabwiye abaturage ko gukoresha no gukwirakwiza ibiyobyabwenge bihanwa n’amategeko, abibutsa ko Leta y’u Rwanda yiyemeje kubirwanya bigacika burundu abasaba ubufatanye.

Yagize ati “Twiyemeje guhashya ibiyobyabwenge, twiyemeje kubirwanya ndetse tukazabirandura burundu, kandi ndagira ngo mbashishikarize kwirinda ibiyobyabwenge, mubyirinde cyane cyane mwe rubyiruko kuko uwabifashe abura ubwenge”.

Guverineri Mureshyankwano yakomeje avuga ko imibare bafite yerekana ko abakora ibyaha bagera kuri 90% babiterwa no gufata ibiyobyebwenge.

Ati “Twahoze mu nama y’umutekano tureba ibyaha byabaye muri iyi Ntara, twasanze ibyaha byinshi birimo ubwicanyi, gukubita no gukomeretsa n’izindi ngeso mbi nko gufata ku ngufu, ibyo byaha byose 90% by’ababikora ni ababa bafashe biriya biyobyabwenge, niyo mpamvu twashyize imbaraga mu kubirwanya dufatanyije”.

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyanza babwiye IGIHE ko aho batuye n’aho bakorera hakiboneka abantu bakoresha ibiyobyabwenge, ariko nabo bahagurukiye kubirwanya batanga amakuru ku nzego z’ubuyobozi na Polisi, bakemeza ko bagenda babihashya.

Abayobozi batandukanye, Polisi n'ingabo mu gikorwa cyo kumena ibiyobyabwenge birimo kanyanga n'urumogi
Guverineri Mureshyankwano yifatanyije na Polisi n'ingabo mu kumena ibiyobyabwenge no kubitwika
Ibiyobyabwenge byatwikiwe imbere y'imbaga y'abaturage
Ibiyobyabwenge byatwitswe birimo kanyanga n'urumogi
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, ACP Gilbert Rwamungu Gumira na Guverineri Mureshyankwano baganira n'abaturage
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, ACP Gilbert Rwamungu Gumira

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages