00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amakoperative yasabwe kugira icyo akora ku biciro bihanitse by’ibikorerwa mu Rwanda

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 29 March 2018 saa 08:04
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (Minicom), yasabye koperative zikorera mu Rwanda gushyira imbaraga mu kugabanya ikiguzi kigenda mu gutunganya ibyo zikora, hagamijwe ko igiciro cy’ibicuruzwa bikorerwa mu gihugu kigabanuka.

Ibi byasabwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Munyeshyaka Vincent, kuri uyu wa 28 Werurwe 2018, mu muhango wo gufungura ku mugaragaro imurikabikorwa, rigamije kurushaho kumenyekanisha ibikorwa by’amakoperative akorera mu Rwanda.

Mu butumwa bwasomwe n’Umuyobozi w’Agateganyo ushinzwe inganda no kwihangira imirimo muri Minicom, Minisitiri Munyeshyaka yavuze ko nubwo hari intambwe igaragara yatewe mu iterambere ry’amakoperative, hakiri ikibazo cy’ikiguzi cyo gutunganya ibintu bitandukanye bigira ingaruka ku giciro cy’ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda.

Ati “Byagaragaye ko dukora ibintu byiza abantu bakabikunda, ariko twajya kureba ku giciro, tugasanga igiciro cyacu kiri hejuru. Ibyo rero ahanini ugasanga biterwa n’uko ibyo dushora mu byo dukora ari byo byinshi, twajya kureba igiciro cya nyuma tugasanga turi hejuru y’ibicuruzwa bituruka hirya no hino ku isi.”

Munyeshyaka yakomeje avuga ko abantu bakwiye gutekereza, bakareba aho bashobora kugabanya ibyo bashyira mu byo bakora ariko batishe umwimerere, kugira ngo babashe guhangana ku isoko.

Yanasabye kandi amakoperative yitabiriye iri murikabikorwa ribaye ku nshuro ya mbere, gushyira imbaraga mu kurushaho kwita ku byo bakora, bibanda cyane ku buziranenge bwabyo, kugira ngo bakomeze guhangana ku isoko, bityo gahunda ya ‘Made in Rwanda’ igerweho.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Amakoperative mu Rwanda (NCCR), Dr Augustin Katabarwa yavuze ko iri murikabikorwa ryateguwe mu rwego rwo kugaragaza intambwe koperative zimaze kugeraho, dore ko ari na bumwe mu buryo bwo kwihutisha iterambere ry’igihugu n’abaturage.

Yakomeje avuga ko bishimira kuba amakoperative agenda yiyongera umunsi ku munsi, aho kugeza ubu habarurwa agera ku 8800, mu gihe mu myaka 10 ishize hari atagera no ku 1000. Imari shingiro yayo yose ibarirwa muri miliyari 50 z’Amanyarwanda.

Bamwe mu bagize amakoperative yitabiriye iri murika bagaragaje ko uretse kuba uyu ari umwanya wo kumenyekanisha ibyo bakora, ari n’amahirwe yo kurushaho kumenyana hagati yabo, bityo bakarushaho gukorana baharanira kwiteza imbere n’igihugu kidasigaye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Impuzamakoperative yo gutwara abantu n’ibintu mu modoka, RFTC, Sam Byaruhanga yagize ati “Kwitabira iri murikabikorwa bituma tumenyana n’abantu benshi, tukamenya ibyo bakora, natwe tukamenyekanisha ibyacu. Cyane cyane nka RFTC dufite ibikorwa bitandukanye ndetse n’ibikorwa bishyashya twashinze birimo Jali n’ibiyishamikiyeho nk’ikigo cy’imari. Ni ibintu bikenewe ko abantu babimenya, bakabigiramo uruhare.

Iri murikabikora rizasozwa tariki ya 29 Werurwe 2018, riri kubera Kigali Conference & Exhibition Village (Camp Kigali). Biteganyijwe ko ku munsi waryo wa nyuma hazaba inama izarebera hamwe uburyo bwo guhuza amakoperative n’isoko, hagamijwe iterambere rirambye.

Umuyobozi w’Agateganyo ushinzwe inganda no kwihangira imirimo muri Minicom, Mugwiza Telesphore, afungura ku mugaragaro imurikabikorwa ry'amakoperative
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Impuzamakoperative yo gutwara abantu n'ibintu mu modoka, RFTC, Sam Byaruhanga, asobanura ibikorwa bitandukanye bafite
Umuyobozi w’Urugaga rw’Amakoperative mu Rwanda (NCCR), Dr Augustin Katabarwa avuga ko bishimira intambwe imaze guterwa n'urwego rw'amakoperative
Umuyobozi wa Apex Media and Promotion yateguye yateguye iri murikabikorwa, Kabagambe Ignatius
Banki y'Abaturage, BPR iri mu baterankunga bakuru b'iri murikabikorwa
Koperative zihinga icyayi ziri mu zitabiriye iri murikabikorwa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages