00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amarangi y’uduseke agiye kujya avangirwa mu nkono za kizungu

Yanditswe na

Emmanuel Kwizera

Kuya 16 June 2013 saa 06:20
Yasuwe :

Amarangi y’uduseke agiye kujya avangirwa mu nkono za kizungu, mu gihe yari asanzwe avangirwa mu nkono zisanzwe, rimwe na rimwe bigatera kutaboneka kw’ibara ryujuje ubuziranenge bwifuzwa. Ubusanzwe havangwaga amabara 8, ariko ubu hagiye kujya havangwa amabara 64 akoreshwa uduseke.
Izi nkono za kizungu Ishami rya Loni rishinzwe iterambere ry’inganda (UNIDO) ryageneye Asosiyasiyo Ibanga isanzwe iboha uduseke yifashishije umugwegwe mu kutuboha, zizatuma habaho kuboneka kw’irangi ry’agaseke (…)

Amarangi y’uduseke agiye kujya avangirwa mu nkono za kizungu, mu gihe yari asanzwe avangirwa mu nkono zisanzwe, rimwe na rimwe bigatera kutaboneka kw’ibara ryujuje ubuziranenge bwifuzwa. Ubusanzwe havangwaga amabara 8, ariko ubu hagiye kujya havangwa amabara 64 akoreshwa uduseke.

Izi nkono za kizungu Ishami rya Loni rishinzwe iterambere ry’inganda (UNIDO) ryageneye Asosiyasiyo Ibanga isanzwe iboha uduseke yifashishije umugwegwe mu kutuboha, zizatuma habaho kuboneka kw’irangi ry’agaseke ryujuje ubuziranenge, bityo uduseke two mu Rwanda tujye guhatanwa n’utwo mu bindi bihugu ku masoko mpuzamahanga dusa neza biruseho.

Niyonzima Steven wari uhagarariye UNIDO, yavuze ko izi mashini nshya zizafasha Asosiyasiyo Ibanga kongere agaciro kubyo bakoraga.

Niyonzima ati “Uburyo bwari busanzwe bukoreshwa ni uko batekeraga mu nkono zisanzwe bikabasaba gukoresha inkwi n’umuriro mwinshi, bakavanga amarangi abatarukiraho, ariko ubu bazajya batekera mu nkono za kizungu zikoresha ingufu z’imirasire y’izuba, kandi nta mwanda ubagiyeho.”

Ubu buryo bwo gutunganya amarangi ni ubwa mbere butangiye gukoreshwa mu Rwanda ariko ngo bwari busanzwe bwifashishwa mu bindi bihugu.

Rukwavu BellaUmuhuzabikorwa w’Umushinga w’Agaseke, uhagarariye Asosiyasiyo Ibanga ikorera mu Mujyi wa Kigali, yatangaje ko amarangi yari akenewe, ati “Amarangi ni ikintu gikomeye cyane mu ikorwa agaseke. Umukiriya aje akavuga ko ashaka agaseke k’umutuku, ni ukuvuga ko umugwegwe gasanzwe kabohwamo uba ugomba guhinduka ukava mu ibara ry’umweru uhora urimo utarahindurwa, ugahindurwa umutuku hifashishijwe amarangi. Umukiriya kandi ashatse akavanze umukara n’ubururu barakamukorera kuko tugeze ku mabara 64.”

Hope Tumukunde, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Imibereho myiza, yavuze ko agaseke kagiye kujya gahagararira u Rwanda gafite amarangi asobanutse, ati “Agaseke kacu ubu kazajya gapiganwa ku rwego mpuzamahanga hamwe n’utwo mu bindi bihugu gafite amarangi asobanutse kuko ubusanzwe hari ubwo ibara ry’akacu ryabaga rifite rituzuye neza nk’iryo abaguzi baba bakeneye. Umwanya muremure wakoreshwaga mu kuvanga amarangi mugiye kujya muwongera kuwo kuboha uduseke, tuzamure umubare w’utwo twari dusanzwe dukora.”

Nyuma y’Umujyi wa Kigali, izi nkono za kizungu zigiye kujyanwa no mu Ntara hakorwa uduseke dusa neza.

Foto:Emmanuel Kwizera


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages