00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amarushanawa y’abanyabukorikori ya kane ntakibaye

Yanditswe na

James Habimana

Kuya 29 June 2013 saa 10:44
Yasuwe :

Ubwo ku wa gatanu tariki ya 28 Kamena 2013, i Kigali hatangwaga ibihembo ku banyabukorikori 10 ku nshuro ya gatatu bagaragaje udushya kurusha abandi mu gihugu, Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda, yemeje ko kugira ngo abatsinze mu myaka ishize bakomeze kugira ubumenyi, amarushwana ya kane agiye gusubikwa, bityo amafaranga yajyaga kuzakoreshwamo, azifashishwe mu kubajyana mu mahanga guhabwa amahugurwa yisumbuye.
Muri aya marushanwa yarimo abantu 50, hahembwe ibyiciro bitanu birimo, abongerera (…)

Ubwo ku wa gatanu tariki ya 28 Kamena 2013, i Kigali hatangwaga ibihembo ku banyabukorikori 10 ku nshuro ya gatatu bagaragaje udushya kurusha abandi mu gihugu, Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda, yemeje ko kugira ngo abatsinze mu myaka ishize bakomeze kugira ubumenyi, amarushwana ya kane agiye gusubikwa, bityo amafaranga yajyaga kuzakoreshwamo, azifashishwe mu kubajyana mu mahanga guhabwa amahugurwa yisumbuye.

Muri aya marushanwa yarimo abantu 50, hahembwe ibyiciro bitanu birimo, abongerera agaciro ibikomoka ku mpu, ubudozi, imitako yo mu nzu, abongerera agaciro ibikomoka ku ibumba, n’ubukorikori bwo gukora indorerwamo z’amaso.

Muri ibi byiciro, hagiye hahembwa babiri ba mbere muri buri cyiciro, uwa mbere akaba yahabwa ibihumbi 200, na ho uwa kabiri agahwabwa ibihumbi 100.

Bihibindi Albert ukomoka mu ntara y’Amajyepfo, ni we wabaye uwa mbere mu bongerera agaciro ibikomoka ku mpu. Mu gukora ibikomoka ku budozi, Mukabaziga Estasie aba uwa mbere akaba akomoka mu Ntara y’Iburasirazuba, ku mitako yo mu nzu, ni Independent slavistique limited yabaye iya mbere, ikaba ikomoka mu mujyi wa Kigali. Abongerera agaciro ibumba bibumbiye muri Koperative Beninganzo na yo mu ntara y’Amajyepfo babaye aba mbere, na ho ku bijyanye n’ubukozi bw’indorerwamo z’amaso, Rwanda Imboni Optical yabaye iya mbere ikaba ikomoka mu mujyi wa Kigali.
Nyuma yo guhemba aba banyabukorikori, Minisiteri w’ubucuruzi n’inganda François Kanimba, yashimiye abarenga 220 bamaze gutsindira ibi bihembo, ariko asaba ko bakomeza kunoza ibyo bakora kugira ngo u Rwanda rurusheho kubona ibyo rwohereza mu mahanga.

Kuba abatsinda bahora bifuza amahugurwa yo kugira ngo bakomeze kongera ubumenyi, Minisitiri Kanimba yagize ati “Ubu amafaranga yajyaga kuzakoreshwa mu gutegura inshuro ya kane, agiye kuzakoreshwa mu kubajyana mu mahugurwa mu mahanga, kuko utakomeza kongera abantu badafite ubushobozi buhagije.”

Nubwo ariko bimeze bityo, aba basaba amahugurwa basabwe ko icyiciro cya kane, aribo ubwabo bagomba kuzakitegurira Leta itabigizemo uruhare, kuko bazaba bazanye ubumenyi bwinshi bwo gukora ibyo batashoboraga kandi barushaho no kwigira.

Uwimana Maria uyobora Koperative Beninganzo ikora ibikozwe mu ibumba, yatangarije IGIHE ko iyi koperatve igizwe n’abasigajwe inyuma n’amateka, ubu bakora amasahane akozwe mu ibumba, ibikombe n’ibindi. Igizwe n’abanyamuryango 13, bashobora kwishyurira abana ku mashuri. Asaba bagenzi be bakiri mu kubumba bya kera ko bava mu bujiji bakagana aho Isi igana.

Bimwe mu bibazo byagaragajwe n’aba banyabukorikori, birimo ko kugeza ubu hari abakora ibintu ariko ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge ntikibahe ibyangombwa. Kuba hari abantu bajya kugura ibintu mu gihe begereje amarushanwa bakagenda babyongera, ariko bamara gutsinda ugasanga nta bindi bafite, no kuba ibihangano byabo byaba byiganwa hano hanze bitesha agaciro ibyo bakora.

MINICOM yemeje ko Ikio cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RBS) igomba gukora uko ishoboye aba bantu bagahabwa ibya ngombwa bakareka gucika intege, abigana iby’aba banyabukorikori hasabwa ko hanozwa amategeko bagakurikiranwa, kandi hakaba hemejwe ko mu imurikagurisha riteganyijwe i Kigali, aba bantu bose uko ari 220 bagomba kuzabonamo imyanya.

Minisitiri François Kanimba yatangajwe n'ifoto ye yakozwe
Bimwe mu bikoresho bikorerwa mu Rwanda
Minisitiri François Kanimba areba bimwe mu bihangano
Minisitiri François Kanimba ahemba abatanze amanota
Umuhango w'itangwa ry'ibihembo witabiriwe n'abantu benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages