Ni imyigaragambyo yabaye ku wa 20 Mata 2026, itangirira ku Biro bya Perezida wa Amerika White House, ikomereza ku nyubako ikoreramo Ubunyamabanga bwa Amerika bushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Ambasade ya RDC i Washington, isorezwa kuri Capitol.
Muri ibyo bice byose abanyamulenge bageragamo, bahagararaga hanze y’inyubako, bifashishije indangururamajwi, bagasoma ubutumwa bukubiyemo ibyo basaba aho berekanye ko nubwo AFC/M23 na Leta ya RDC biheruka kugirana amasezerano, ntacyo ashobora gutanga mu gihe Minembwe n’ibindi bice bikigabwaho ibitero.
Ubutumwa bugira buti “Amasezerano y’amahoro ntacyo yaba avuze mu gihe bombe zaba zikomeje kuraswa ku basivili muri Minembwe. Agahenge ntacyo kaba kavuze niba abantu bakomeje kwicwa muri Minembwe na Masisi n’ahandi hose ku butaka bwa Congo. Dipolomasi ntacyo yaba ivuze niba itarinda uburenganzira bw’ikiremwamuntu.”
Bongeye kugaragaza ko kuba impande zombi zashyira umukono ku masezerano y’amahoro, bikwiye kujyana no kubahiriza ibyo zemeranyijweho, abasivili ntibakomeze kuraswaho.
Basabye Amerika gukora ibishoboka byose igahagarika ubwicanyi bukomeje gukorerwa Abanyamulenge bicwa bazira uko bavutse.
Bukomeza buti “Ntabwo turi hano kurwanya amahoro, turi hano gusaba amahoro nyayo. Amahoro atari ayo mu nyandiko gusa ahubwo agaragara no mu gihugu, amahoro abungabunga abana aho gusigasira inyungu za politiki. Iyo ni yo mpamvu turi hano imbere ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nk’igihugu kiyoboye Isi, gishobora gutuma habaho amahoro arambye no kubaza inshingano buri wese mu kurinda uburenganzira bwa muntu.”
Umuryango MPA (Mahoro Peace Association) wateguye iyi myigaragambyo yabereye mu mujyi wa Washington D.C watangaje ko yitabiriwe n’Abanyamulenge barenga 4000 baturutse mu bice bitandukanye bya Amerika.
Uyu muryango wagaragaje ko ingabo za RDC n’iz’u Burundi zifite uruhare mu bwicanyi buri gukorerwa Abanyamulenge muri Komini Minembwe no mu bindi bice by’imisozi miremire muri Kivu y’Amajyepfo.
Umuyobozi wa Mahoro Peace Association, Douglas Kabunda, yasobanuye ko igikorwa cy’imyigaragambyo yakozwe mu rwego rwo kugaragaza ukuri, batazahwema kugikora igihe cyose bigaragara ko bene wabo bakigabwaho ibitero.
Ati “Impamvu dukomeza kwigaragambya ni uko ikibazo cy’iwacu kitarakemuka, noneho cyabaye kibi cyane. Ubwicanyi bwarakomeje, habaho n’ubundi buryo bwo kwica. Ubwo burimo kwicisha abantu inzara, no kwicisha za drones. Izo drones ziragenda zikica abantu ariko zikica n’inka. Ubu iwacu inzara ni yo nyinshi. Impamvu twagarutse ni uko kitarakemuka, kandi tuzongera tugaruke kugeza igihe ikibazo cy’iwacu cyakemutse.”
Mu butumwa Abanyamulenge basomaga bagaragaje ko ingabo za Leta zifatanyije n’iz’Abarundi zikomeje gukoresha drones mu kugaba ibitero kuri Minembwe, bagasaba ko byahagarara.
Yasobanuye ko uretse imyigaragambyo, Abanyamulenge bari banafitanye gahunda yo guhura n’Abasenateri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bakabagaragariza ibikomeje kubera mu Burasirazuba bwa RDC, banabashyikiriza inzandiko zikubiyemo ibibazo Abanyamulenge bakomeje guhura na byo mu rwego rwo gusaba ko icyo gihugu cyagira icyo gikora.
Kabunda yagaragaje ko mu gihe amasezerano aherutse gushyirwaho umukono mu Busuwisi hagati ya Leta ya RDC na AFC/M23 yashyirwa mu bikorwa, yatanga umusaruro ufatika kandi bizeye ko Amerika izagira uruhare mu gutuma ibyasinywe byubahirizwa.
Amafoto: Munyakuri Prince



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!