Minisitiri Nsanzimana yabigarutseho mu biganiro yagiranye na Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore ku bibazo byagaragaye muri raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB.
Ati “Turifuza ko ibigo by’amashuri bigira amavuriro y’ibanze, hari aho usanga bafite aho kuvurira ariko ugasanga nta muntu bafite ubifitiye ubushobozi. Dufite abana bari aho bakina bashobora gukomereka, bashobora kurwara zaba indwara zandura cyangwa izijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe. Hari serivisi twabonye ko ari ngombwa kujya mu mashuri.”
Yanasobanuye kandi ko n’ahantu hahurira abantu benshi nko muri gare n’amasoko hari hakwiye kuba hari ivuriro rifasha abashobora kugira ibibazo runaka.
Ati “Ubundi n’ahahurira abantu benshi nko muri za gare n’ahandi hakwiye kuba hari ivuriro rito, ukomeretse bakamuvura n’ugize ikibazo icyo ari cyo cyose.”
Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje kandi ko bitarenze mu 2029, u Rwanda ruzaba rufite abaforomo barangije amashuri yisumbuye barenga 3.000, bakaba bitezweho gufasha guteza imbere urwego rw’ubuvuzi no kunoza imitangire ya serivisi z’ubuvuzi mu mavuriro atandukanye.
Yasobanuye ko gahunda yo kwigisha ubuforomo mu mashuri yisumbuye izagira uruhare mu kongera umubare w’abaforomo bakenerwa cyane muri serivisi z’ubuvuzi.
Yerekanye ko binyuze muri gahunda yo gukuba kane umubare w’abakora mu nzego z’ubuvuzi, ikomeje gutanga umusaruro mu nzego zose.
Yavuze ko kuva hasubizwaho gahunda yo kwigisha ubuforomo mu mashuri yisumbuye, ibigo byinshi bikomeje gusaba ko byakwemererwa gutanga ayo masomo.
Ati “Turateganya ko kugera mu 2028 tuzaba tumaze kugira abaforomo barangije amashuri yisumbuye, 3000. Impamvu twahisemo kwigisha abaforomo mu mashuri yisumbuye ni uko bakenewe cyane. Mu bigo nderabuzima byose, barakenewe cyane, no mu mashuri kuko nayo turifuza ko agira ibigo by’amashuri bigira amavuriro y’ibanze.”
Yasobanuye kandi ko kugira umubare munini w’abaforomo barangije ayisumbuye, bizafasha mu kubona abakozi bahagije aho bakenewe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!