00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amavugurura ya AU yatangijwe na Perezida Kagame ageze mu cyiciro cya nyuma

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 8 June 2023 saa 01:31
Yasuwe :

Komisiyo w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), yatangaje ko amavugurura y’inzego zigize uyu muryango agamije ko ugira ubushobozi bwo gukora neza kandi ukagera ku ntego, ageze mu cyiciro cya nyuma kireba ibindi bigo bishamikiye kuri uyu muryango.

Byatangajwe kuri uyu wa 8 Kamena 2023, nyuma y’umuhango wo gutangiza ku mugaragaro umwiherero w’iminsi itatu w’abagize Komisiyo Ihoraho ishinzwe aya mavugurura, ubera i Kigali.

Uyu mwiherero wanitabiriwe n’abahagarariye inzego zitandukanye z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Imiryango y’Ubukungu mu Karere na ba ambasaderi bahagarariye ibihugu byabo muri AU.

Visi Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Dr Monique Nsanzabaganwa, yavuze ko abitabiriye uyu mwiherero bazaganira ku byagezweho mu mavugurura amaze imyaka irenga itanu.

Kuri ubu inzego n’amashami bya Komisiyo ya AU byavuguruwe, abakomiseri baragabanuka, ihame ry’uburinganire rirubahirizwa hakorwa n’ibindi bigamije guteza imbere uyu muryango.

Habayeho kandi ivurura mu by’ingengo y’imari kugira ngo ibihugu bitange imigabane ihagije yatuma umuryango ubasha kwihaza.

Dr Nsanzabaganwa yagize ati “Uyu munsi umuryango urihaza ku bijyanye n’ibikoresho bya ngombwa no guhemba abakozi ariko tukaba tukiri mu rugendo rwo kwiyubaka kugira ngo ingengo y’imari ijyanye n’ibikorwa na za porogaramu na yo bagende bayigiramo uruhare.”

AU yiyemeje kwigira mu gutera inkunga ibikorwa byayo, aho ibihugu bitanga 0,2% by’umusoro w’ibyinjizwa mu gihugu, hagamijwe gushyigikira ingengo y’imari yayo bigafasha Afurika kwishakamo imisanzu izatera inkunga 100 % ibikorwa by’ubuyobozi bw’umuryango, 75% bya porogaramu z’umuryango na 25% by’ibikorwa by’amahoro.

Iyi gahunda yari yatangiye neza ariko ibibazo bya Covid-19, iby’ubukungu n’ibindi hirya no hino ku isi byasubije inyuma iyi gahunda. Icyakora AU yamaze gutangiza ikigega cyo gushyigikira ibikorwa byo kubaka amahoro cyashyizwemo miliyoni 330 z’amadolari; intego ni miliyoni 400 z’amadolari.

Dr Nsanzabaganwa yavuze ko aya mavugurura ageze mu cyiciro cyayo cya nyuma kireba n’ibindi bigo byo muri uyu muryango nk’Urukiko, Inteko Ishinga Amategeko, za komisiyo nk’iy’Uburenganzira bwa muntu n’iy’abana, za ambasade n’ibindi.

Yakomeje agira ati “Ibyo na byo turashaka ko bivugururwa ngo tugire inzego ntoya zikora neza kandi zigera ku ntego.”

Muri uyu mwiherero hazarebwa uko Umugabane, Uturere n’Ibihugu byasangira inshingano buri rwego rukamenya icyo rugomba gukora mu bikubiye mu cyerekezo 2063.

Nyuma y’imyaka 10 ishize hashyirwa mu bikorwa ibikubiye icyerekezo 2063 muri uyu mwiherero hazanarebwa ibyagezweho n’ahakiri intege nke, hanategurwe indi gahunda y’imyaka 10 izageza mu 2033.

Ibikorwa byo kuvugurura imikorere y’inzego nkuru z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe byatangijwe mu mwaka wa 2016, aho Perezida Kagame yagiriwe na bagenzi be icyizere cyo kuyobora amavugurura

Icyari kigamijwe ni uguhangana n’ibibangamiye Afurika hagamijwe gushyira mu bikorwa porogaramu zihutisha ubukungu n’iterambere rirambye abaturage bakeneye nk’uko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof. Nshuti Manasseh, yabigarutseho ubwo yafunguraga uyu mwiherero.

Yashimye intambwe imaze guterwa muri aya mavugurura n’ababigizemo uruhare.

Mu Nama ya 34 ya AU, Perezida Kagame yagaragaje aho gahunda y’amavugurura y’inzego za AU igeze, avuga ko muri rusange hari byinshi byo kwishimira byagezweho kandi ko gushyira hamwe kwa Afurika kwatumye intego yo gushyiraho Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA) igerwaho.

Visi Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Dr Monique Nsanzabaganwa
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof. Nshuti Manasseh afungura ku mugaragaro umwiherero
Perezida wa Komisiyo y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat
Ushinzwe Ishyirwa mu Bikorwa ry’Amavugurura muri AU, Prof. Pièrre Moukoko Mbonjo
Itsinda ry'abayobozi bahagarariye inzego zitandukanye zitabiriye uyu mwiherero uzamara iminsi itatu

Amafoto:Irakiza Augustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages