Ibi Amb.Igor César yabigarutseho kuri uyu wa 7 Mata ubwo Abanyarwanda baba mu Budage bahuriraga mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni igikorwa cyitabiriwe kandi n’abayobozi bo mu Budage, abahagarariye IBUKA Germany ndetse n’inshuti z’u Rwanda. Cyateguwe na IBUKA ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda mu Budage.
Mu ijambo rye, Amb. Igor César, yashimiye abitabiriye bose, ashimangira ko kuboneka kwabo bigaragaza ko biyemeje mu kugera ku ntego ihuriweho yo kurinda amateka no kurwanya Jenoside n’imvugo z’urwango.
Yashimangiye ko ingengabitekerezo ya Jenoside, kuyihakana no kugoreka amateka bikomeje kwiyongera cyane hanze y’u Rwanda, bigatizwa umurindi n’imbuga nkoranyambaga.
Ati “Ibi biduha umukoro twese dusangiye wo kwibuka, kwigisha no gukora ibikenewe kandi vuba kurenza uko twabikoraga.”
Amb. Igor César yavuze ko amateka agaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ikambura ubuzima abarenga miliyoni, itabaye ihuriyeho, ko ahubwo ari umugambi wateguwe igihe kinini biturutse ku macakubiri, ivangura no gutesha abantu agaciro.
Yavuze ko mbere ya 1994, Abatutsi babanje gutotezwa, bituma bamwe bahunga, ndetse ibi bikorwa biza kugeza kuri Jenoside yaranzwe n’ibikorwa bishimangira ko yateguwe birimo gushyiraho za bariyeri, gukora intonde z’abagomba kwicwa ndetse no gutoza Interahamwe.
Uretse abishwe, Jenoside yakorewe Abatutsi yasize abapfakazi barenga ibihumbi 250 n’impfubyi zirenga ibihumbi 300.
Amb. Igor César yavuze ko ibi byose byabaye umuryango mpuzamahanga urebera.
Ati “Amateka azahora ari umuhamya w’ubwo bugwari.”
Yakomeje avuga ko ijambo ‘Kwibuka’ rikubiyemo inshingano Abanyarwanda bafashe zo guha agaciro abishwe no guhangana n’abahakana Jenoside bose.
Yibukije abari muri iki gikorwa ko nubwo hashize imyaka 32 Jenoside ihagaritswe, ingengabitekerezo yayo ntaho yagiye kuko ikigaragara cyane mu karere k’ibiyaga bigari, aho imvugo nk’izi zikomeje guhembera urugomo, ubwicanyi n’ubuhunzi.
Ati “Guceceka mu gihe haba ibintu nk’ibi ni ikimenyetso cy’ubufatanyacyaha.”
Amb. Igor César yasabye Guverinoma z’ibihugu gushyira uburyo bw’amategeko bugamije guhana abapfobya n’abagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, no kwigisha abato amateka mu kubungabunga ukuri.
Yashimangiye ko kongera kubaka u Rwanda rwari rwasenyutse burundu byasabye kongera kugarura icyizere, gutanga ubutabera no kwimakaza ubwiyunge.
Ibi byose ngo byagizwemo uruhare n’imiyoborere ikomeye idaheza.
Ati “Uyu munsi, u Rwanda ni ikimenyetso cy’ubudacogora, kwiyemeza n’impinduka. Imvugo ntibizongere ukundi Igomba gushyirwa mu bikorwa, ntibe intero gusa.”
Ikikorwa cyatangijwe n’urugendo rwo kwibuka rwahereye ‘Brandenburg To’, i Berlin, bita irembo rikomeye, rikaba n’ikimenyetso cy’amateka, amahoro n’ubumwe. Ni ahantu kandi hasurwa cyane n’Abakerarugendo kubera amateka y’aho.
Nyuma y’uru rugendo, hakurikiyeho ijambo ry’uhagarariye IBUKA mu Budage, Gakuba Philbert, washimiye inshuti z’u Rwanda zaje ari nyinshi, agaruka ku mateka ya Jenoside yamusize ari imfubyi, ariko ubu akaba amaze kuba umugabo wabyaye agashibuka.
Yifurije abarokotse gukomera muri ibi bihe by’icyunamo kuko biba bitaboroheye, nubwo kwibuka kuri bo ari ibya buri munsi, babana na byo.
Yahaye kandi ubutumwa urubyiko ko ari bo bazakomeza igikorwa cyo kwibuka, kandi ko ibikorwa urubyiruko rwerekanye, byerekana ko bazabishobora mu bihe biri imbere.
Yanabwiye amahanga ko yarebereye, mu gihe cya Jenoside. Ati “Bikaba ari byo bituma twibuka, kugira ngo bitazongera kubaho ukundi.”
Yanashimiye cyane Lise Nirk wabafashije cyane kugira urwibutso rwa mbere mu Budage.
Hakurikiyeho ibiganiro, byabereye muri hoteli yitwa Westin Grand, hatangwa ubuhamya bwa Umubyeyi Constantine, Umuvugo wavuzwe na Sugira Hubert, ikinamico y’urubyiruko rwo mu Budage, byose bivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Dr Charity Wibabara, yatanze ikiganiro kigaruka ku gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, uko bakomezwa kurwanywa.
Hatanzwe kandi ijambo bamwe mu batumirwa barimo Umugore w’Umudage witwa Lise Nirk utuye mu karere ka Lauchringen, hatahwa urwibutso rwa mbere muri iki gihugu abigizemo uruhare rukomeye nk’inshuti y’u Rwanda.
Ibi biganiro byayobowe na Ngarambe Rwema, Samantha Umurera Kayitete.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!